Abantu ikinyamakuru SOS Burundi cyatangaje ko cyavuganye na yo bagaragaje ko urubyiruko rurenga 500 rwagiye gukorera ibizamini mu kigo ESO Bururi ku wa Kabiri w’icyumweru gisirikare.
Ku kigo cya gisirikare kiri mu ntara ya Rumonge na ho hagiye urubyiruko rubarirwa muri 390, gusa ntabwo byagenze nk’uko byari byateganyijwe kuko mu bizamini bibiri rwagombaga gukora; rwakoze kimwe gusa icy’imyitozo ngororamubiri, icyo kwandika ntibagikora.
Umwe mu basirikare bavuganye n’iki kinyamakuru yatangaje ko kudakoresha ikizamini cyanditse byatewe n’uko igisirikare gishaka abakandida benshi bacyinjiramo, bityo kikaba cyabonye ko iki kizamini cyatuma haboneka bake bijyanye n’abakenewe.
Uyu Colonel yagize ati “Igisirikare kirashaka kwinjiza Imbonerakure nyinshi zisanzwe ziri kwifatanya na cyo mu bikorwa bya gisirikare muri Congo ariko abenshi muri bo ntabwo batsinda ikizamini cyanditse. Bityo, abofisiye bafashe icyemezo cyo kubakoresha ikizamini cy’imyitozo ngororamubiri gusa.”
Igisirikare cy’u Burundi cyohereje abasirikare mu bihugu bitatu; ari byo Somalia, Repubulika ya Centrafrique no muri RD Congo, aho bivugwa ko cyatakarije abasirikare benshi mu rugamba cyinjiyemo rwo guhangana n’umutwe witwaje intwaro wa M23.
Hari gahunda yo kwinjiza mu gisirikare urubyiruko rubarirwa mu 5000, urwinshi rukazava mu rugize ihuriro rishamikiye ku ishyaka CNDD-FDD ruzwi nk’Imbonerakure.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!