Twakurikiye ingabo z’u Rwanda ziri muri iki gihugu kuva mu 2020, tureba hirya no hino mu Mujyi wa Bangui aho zikora uburinzi, uburyo zishyira mu bikorwa akazi kazo n’ibindi.
Ni uburinzi bukorwa hifashishijwe imodoka zirimo ibifaru. Izi ngabo ziba zigenda mu mihanda yo mu murwa hagati, zagera ahantu runaka zigahagarara, zigakora urugendo n’amaguru zireba ko umutekano wifashe neza.
Uduce tugenzurwa ni hafi ya twose two mu murwa mukuru cyane ahari ibikorwa by’ubucuruzi. Ibyo bifasha abaturage gukomeza gucuruza ibintu byabo nta nkomyi. Hari aho usanga bari gucuruza ibyo kurya nk’inyama z’inkoko, abandi bakaba bari gukora ubushabitsi bw’utubari cyangwa se kioske ziba zirimo ibintu binyuranye.
Mu baturage IGIHE yaganiriye na bo, barimo umusore w’umumotari, umucuruzi wa kioske ndetse n’undi wihitiraga. Bose bahuriza ku kuba muri ako gace kabo, bakora n’ijoro nta kibazo.
Uyu mumotari yavuze ko mu 2013, imvururu zabaye mu gihugu zasize se yitabye Imana. Icyo gihe yahisemo guhunga ajya muri Cameroun, gusa ubwo umutekano wagarukaga, yarahungutse.
Ati “Kuva mu 2017 nta cyo nari mfite cyo gukora, nahisemo kuba umumotari. Ku bijyanye n’umutekano, njye ndababona [abasirikare b’u Rwanda], rimwe na rimwe ahagana saa Tatu na saa Yine, mbabona bari ku burinzi hirya no hino, rero kubera ibyo hari umutekano.”
Undi muturage witwa Claude yavuze ko ibintu byahindutse mu myaka mike ishize kubera ibikorwa byo kugenzura umutekano hirya no hino bikorwa n’abasirikare b’u Rwanda.
Ati “Baba bari hafi ya hose mu murwa mukuru ariko hari uduce tukirimo umutekano muke. Birakwiye ko bagera kure bakarengera abaturage. Hari ibikorwa bijya biba byo gushimuta abantu ku buryo abaturage bahura n’ibibazo. Aho hantu hakwiriye kwitabwaho kurushaho.”
Uyu mugabo yavuze ko abantu bakora ibyo bikorwa, benshi ari abahoze mu mitwe yitwaje intwaro irimo Seleka baje kwihuriza muri CPC ya François Bozizé.
Ati “Bari hirya no hino mu bihuru, ni bo bari kubangamira abaturage mu gihugu cyabo. Bituma abaturage batabasha kugera mu mitungo yabo, ntibemererwe kujya mu mirimo ibatunze.”
Undi mucuruzi utanga serivisi zo kohereza amafaranga, yavuze ko muri rusange ubuzima mu masaha y’ijoro ari nta makemwa kandi ko n’ubucuruzi bugenda.
Asobanura ko mu mpera z’icyumweru, ari bwo abona abakiliya benshi. Nibura icyumweru gishira yohereje amafaranga kuri telefoni 150.000 CFA mu gihe ibicuruzwa bya kioske byo ashobora kubyinjizamo ibihumbi 200 CFA mu mpera z’icyumweru.
Hamwe na bagenzi be, asobanura ko umutekano umeze neza nubwo hari aho abaturage bagihura n’ibibazo. Ati “Mu ijoro hano mu mujyi nta kibazo, ariko mu nkengero hari ikibazo [...] Ingabo z’u Rwanda zirakora bigaragara.”
Video: Bidibura William



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!