Umwe mu baganiriye n’ibiro ntaramakuru by’Abafaransa (AFP) yahamije aya makuru, aho yagize ati “Yego ni byo. Ikibuga cy’indege cya Goma cyaguyeho ibisasu mu ijoro ryakeye.”
Ni amakuru kandi yemejwe n’umwe mu bashinzwe umutekano utashatse ko amazina ye ashyirwa mu itangazamakuru, asobanura ko ariko nta na kimwe ibi bisasu byangije.
Yatangaje kandi ko kugeza ubu aho ibi bisasu byaturutse hataramenyekana ariko ko ababishinzwe bari gukora iperereza. Ati “Ababishinzwe bari ku rubuga, bari kugenzura aho ibi bisasu byaturutse.”
Amakuru agera kuri IGIHE avuga ko ibisasu byerekezaga aho indege y’intambara ya Sukhoi-25 yari iparitse, ndetse bivugwa ko hari igice cyayo cyaba cyarashwe. Kuri iki kibuga cy’indege hahise hoherezwa abasirikare benshi bo gukaza umutekano wacyo gusa ntibyabujije ingendo za gisivile gukomeza.
Ni ubwa gatatu ibisasu biguye mu mujyi wa Goma kuva imirwano hagati y’ingabo za RDC n’umutwe witwaje intwaro wa M23 yatangira mu mpera za 2021.
Hari ibyaguye mu gace ka Mugunga tariki ya 6 Gashyantare, icyo gihe igisirikare cya RDC na M23 bishinjanya kubirasa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!