00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ikigo cya Roméo Dallaire na Giants of Africa basabye imbaraga mu gushyigikira umwana w’Umunyafurika

Yanditswe na Habimana James
Kuya 16 June 2020 saa 03:03
Yasuwe :

Mu gihe kuri uyu wa 16 Kamena Isi irimo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umwana w’umunyafurika, Ikigo Romeo Dallaire Institute for Children, Peace and Security (Dallaire Institute) gifatanyije na Giants of Africa, byavuze ko hakenewe gushyirwa ingufu no gushyigikira abana bo ku mugabane wa Afurika.

Iyi miryango yombi isanzwe ikorana bya hafi na Guverinoma y’u Rwanda, mu guteza imbere imibereho myiza y’abana.

Mu butumwa kuri uyu munsi, abayobozi b’iyi miryango bagaragaje ko bifatanyije n’Abanyafurika benshi ku bibazo batewe n’icyorezo cya coronavirus.

Uwashinze Giants of Africa, Masai Ujiri, akaba na Perezida w’ikipe ya Basketball ya Toronto Raptors, yashimangiye ko kurengera abana muri Afurika ari ngombwa mu kubaka ejo hazaza heza kandi hatekanye.

Yagize ati “Mu gushyira imbere ibyo abana bakeneye, twese hamwe dushobora kubaka urufatiro rukomeye kuri Afurika, ndetse n’Isi ibereye ibisekuruza bizaza."

Yavuze ko Afurika ikomeye kandi yunze ubumwe, isaba kwibanda kuri politiki isobanutse yo guteza imbere umwana w’umunyafurika.

Rt Lt Gen Roméo Dallaire washinze ikigo cyamwitiriwe, agaragaza ko kubera ko Afurika ifite abaturage bakiri bato ku isi, ifite ubushobozi bwo kuyobora isi no guhindura inzira z’ikiremwamuntu.

Yagize ati "Icyorezo cya COVID -19 cyatwigishije ko tutagomba kwirengagiza abatishoboye kurusha abandi, cyangwa imbaraga bashobora kuba bafite".

Ikigo cya Dallaire yashinze cyahoze kizwi ku izina rya Romeo Dallaire Child Soldiers Initiative, ubu cyabaye ikigo gishya cya Afurika gishinzwe guteza imbere abana, amahoro n’umutekano cyashinzwe kugira ngo kibe icyerekezo cya Afurika cyo kurengera abana no gukumira ikoreshwa ry’abana mu ntambara.

Iki kigo kandi gifite ubufatanye n’ingabo z’u Rwanda (RDF) mu gukumira abana ko bajya mu gisirikare.

Umuyobozi mukuru w’ikigo cya Dallaire, Dr. Shelly Whitman, yagize ati “Ubu igihe kirageze cyo gushyira imbere uburenganzira bw’abana ku isonga rya gahunda y’amahoro n’umutekano.”

Umunsi mpuzamahanga w’umwana w’umunyafurika wizihizwa tariki 16 Kamena buri mwaka.

Kugeza ubu kandi u Rwanda nicyo gihugu cya mbere ku mugabane wa Afurika cyemeje amahame ya Vancouver yo mu 2017, ashyira imbere kandi akanashyira mu bikorwa uburyo bwo kurengera abana, harimo no kurinda abana kujya mu gisirikare.

Roméo Dallaire yavuze ko kuba Afurika ifite abantu bakiri bato ari amahirwe kuri uyu mugabane

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages