Kimi K3 ifite miliyari ibihumbi 2,8 z’ibipimo (parameters), ari byo bipimo byerekana ubunini n’ubushobozi bw’ubwenge buhangano mu gutunganya amakuru no gukora imirimo itandukanye hisunzwe ubugenzuzi buke
Ubushobozi bwuzuye bwa Kimi K3, burimo kwandika porogaramu (coding), gukora imirimo ishingiye ku bumenyi ndetse no gutekereza no gufata imyanzuro, buzamenyekana neza ubwo izashyirwa ahagaragara nk’ikoranabuhanga rifunguye kuri buri wese ku wa 27 Nyakanga.
Iyi ntambwe igaragaza ko u Bushinwa bukomeje gushaka guhangana byeruye na Amerika mu ikoranabuhanga, bikaba binahindura imyumvire yari imaze igihe ivuga ko ibigo by’Abashinwa biri inyuma y’iby’Abanyamerika mu rwego rw’ubwenge buhangano.
Kimi K3 izaba ari yo porogaramu ya mbere ku Isi iri mu rwego rwo gukoreshwa no guhindurwa n’abashoramari n’abateza imbere porogaramu bo hirya no hino ku Isi.
Ibi bibaye mu gihe urwego rw’ikoranabuhanga ku isi ruri mu bihe bikomeye, nyuma y’uko Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziherutse gutegeka by’agateganyo sosiyete Anthropic guhagarika ikoreshwa rya porogaramu zayo za Fable na Mythos, kubera impungenge zikomeye z’umutekano w’ikoranabuhanga.
Nubwo nyuma Amerika yakuyeho ayo mabwiriza, icyo cyemezo cyagaragaje ko ubutegetsi bw’icyo gihugu bufata ikoranabuhanga rigezweho ry’ubwenge buhangano nk’umutungo w’ingenzi ku mutekano w’igihugu, bityo rikarengera uburyo rikwirakwizwa hanze yacyo.
Icyakora, kuba Kimi K3 yagaragaye vuba byerekana ko ibigo by’Abashinwa bikomeje gutera imbere mu bwigenge, nubwo Amerika yakajije ingamba zo kubabuza kubona ibikoresho bimwe na bimwe byifashishwa muri AI.
Moonshot AI, ishyigikiwe cyane n’ibigo bikomeye by’ikoranabuhanga byo mu Bushinwa birimo Alibaba na Tencent, yavuze ko Kimi K3 ari yo porogaramu yayo ikomeye kurusha izindi zose yakoze kugeza ubu.
Bitandukanye n’ubwenge buhangano bw’ibigo nka OpenAI na Anthropic, butemerera abantu guhindura uko bukora, Kimi K3 yo izaba ifunguye kuri buri wese, ku buryo abazayikoresha bazashobora kuyihindura no kuyinoza kugira ngo ibafashe mu gutekereza, gukemura ibibazo no gukora porogaramu zihanitse.
Moonshot AI yavuze kandi ko Kimi K3 yubatswe ku buryo ishobora gukora imirimo myinshi idakeneye kugenzurwa buri gihe n’umuntu, cyane cyane mu bwubatsi bwa porogaramu no mu bikorwa by’ubwubatsi bw’ikoranabuhanga.
Isesengura ryakozwe n’ibigo byigenga nka Artificial Analysis na Arena.ai ryagaragaje ko Kimi K3 ikora ku rwego rumwe n’izindi porogaramu zikomeye zo muri Amerika zirimo GPT ya OpenAI na Claude ya Anthropic.
Muri ibyo bipimo byakoreweho isuzuma, Kimi K3 yabaye iya mbere mu gukora no kubaka imbuga za internet (web interface engineering), ndetse inatsinda porogaramu ya Fable ya Anthropic mu isuzuma ryakozwe hifashishijwe ibitekerezo by’abakoresha batari bazi porogaramu bari kugerageza.
Iri tangazo ryagize ingaruka ku isoko ry’imari, aho imigabane y’ibindi bigo by’Abashinwa bihanganye na Moonshot AI, birimo Zhipu na MiniMax, yagabanutseho hafi 27% na 16% ku isoko ry’imigabane rya Hong Kong.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!