Yabibasobanuriye ku wa Kabiri tariki ya 9 Nzeri 2025, ubwo Abadepite basuzumaga ishingiro ry’umushinga w’itegeko rigenga ikoreshwa ry’umuhanda rihindura iryari rimaze imyaka 38 rikoreshwa.
Umushinga w’Itegeko rigenga ikoreshwa ry’umuhanda, uteganya amavugurura atandukanye ashingiye ku kwimakaza ikoreshwa ry’ikoranabuhanga rigezweho, mu rwego rwo kurushaho gukorera mu mucyo no kubazwa inshingano, hagamijwe kunoza umutekano wo mu muhanda no kugabanya impanuka n’abo zihitana.
Minisitiri Dr. Jimmy Gasore, yabwiye Abadepite ko impamvu bifuza ko rijyaho ari ukugira ngo rijyanye n’igihe kigezweho.
Ati “Birakwiye ko iri tegeko rivugururwa kugira ngo rijyane n’igihe ndetse n’ayo mateka ahuzwe, bityo hanozwe umutekano wo mu muhanda. Bitewe n’igihe gishize itegeko ryakoreshwaga ntirigisubiza bihagije ibibazo bigaragara mu mikoreshereze y’umuhanda muri iki gihe.”
Yakomeje ati “Ibyahindutse cyane harimo ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu micungire y’abakoresha umuhanda, isubiramo ry’iryo tegeko rero ni ngombwa kugira ngo umutekano w’abakoresha umuhanda unozwe, rihuzwe n’ikoreshwa ry’ikoranabuhanga rigenda ritera imbere n’imyitwarire y’abakoresha umuhanda muri iki gihe bityo hagabanuke impanuka n’abagirwaho ingaruka nazo.”
Bimwe mu biteganwa n’iri tegeko rigena imikoreshereze y’umuhanda harimo imicungire y’impushya zo gutwara ibinyabiziga hakoreshejwe amanota y’imyitwarire. Byitezweho kunoza imyitwarire y’abakoresha umuhanda.
Minisitiri Gasore yavuze ko ibyuho byari bihari harimo kuba hatarimo ingingo zijyanye no gukoresha ibiyobyabwenge mu gihe utwaye ikinyabiziga, ingingo zijyanye no gutegura amahugurwa y’abatwara ibinyabiziga n’amashuri y’abatwara ibinyabiziga, ingingo zijyanye no gukora ibizamini by’impushya zo gutwara ibinyabiziga no gucunga ikoreshwa ry’umuhanda.
Yavuze ko ingingo y’itegeko ikoreshwa mu gupima niba utwaye yanyoye ibisindisha itari isobanutse neza.
Ati “Ubu ni uburyo bwo kugira ngo dushyire imbaraga mu myitwarire y’abakoresha umuhanda, tubaha amanota cyangwa agabanuka bitewe n’uburyo bitwara. Ubu buryo bwitezweho gukemura imyitwarire idakwiye y’abayobozi b’ibinyabiziga. Iri tegeko rishya rero ryitezweho gukuraho ibi byuho bisanzwe.”
Abadepite basabye ko abanyamaguru na bo muri iri tegeko bakwigishwa ibijyanye n’imikoreshereze y’umuhanda kuko usanga hari abambukiranya umuhanda mu buryo butaboneye bushobora no guteza impanuka.
Ikindi Abadepite bagaragaje harimo uburyo uruhushya rw’agateganyo rwakongerwa inshuro irenze imwe ndetse banabaza ku bijyanye n’abapolisi bakora batambaye impuzankano.
Depite Kanamugire James ati “Baba bihishe, batambaye umwenda w’akazi bari mu mikingo cyangwa bari mu magorofa bacunga imodoka, icyo gihe umuturage ashobora kubirenganiramo kuko atigeze abona umukozi ubifitiye ububasha wambaye impuzankano. Ese hari icyo iri tegeko riteganya ku gikoraho, irindi koranabuhanga rigaragaza ko umuntu yari ari mu ikosa ariko gukoresha telefoni nta buryo bigaragazwa.”
Nyuma yo gutora umushinga w’iri tegeko, uzahita woherezwa muri komisiyo abe ari yo izasuzuma ingingo ku yindi.







Ibitekerezo 0