00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ikorosi ryo “ku mukobwa mwiza” rikomeje kugarika amakamyo

Yanditswe na

Emmanuel Kwizera

Kuya 29 June 2013 saa 08:50
Yasuwe :

Itunganywa y’ikorosi ryitiriwe “ku mukobwa mwiza” rikunze kwibasira amakamyo, rikomeje kugenda biguruntege. Mu ijoro ryo ku wa 26 rishyira ku wa 27 Kamena 2013 hongeye kugwa ikamyo yari yikoreye amavuta iyanjyanye i Burundi, ipfiramo umwe undi akomereka bikabije.
Mu kiganiro IGIHE yagiranya n’Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Kayiranga Muzuka Eugene, ku birebana n’ikorwa ry’uyu muhanda yadutangarije ko hashize amezi umunani akarere kagaragarije Minisiteri y’Ibikorwaremezo ko iri korosi rihitana (…)

Itunganywa y’ikorosi ryitiriwe “ku mukobwa mwiza” rikunze kwibasira amakamyo, rikomeje kugenda biguruntege. Mu ijoro ryo ku wa 26 rishyira ku wa 27 Kamena 2013 hongeye kugwa ikamyo yari yikoreye amavuta iyanjyanye i Burundi, ipfiramo umwe undi akomereka bikabije.

Mu kiganiro IGIHE yagiranya n’Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Kayiranga Muzuka Eugene, ku birebana n’ikorwa ry’uyu muhanda yadutangarije ko hashize amezi umunani akarere kagaragarije Minisiteri y’Ibikorwaremezo ko iri korosi rihitana abantu benshi, hifuzwa ko ryatunganywa.

Kayiranga ati “Kiriya kibazo cya ririya korosi MININFRA irakizi. Iyo imodoka zihora zigwa hariya hantu dutakaza abantu kandi si byiza. MININFRA ni yo isigaje akazi kayo.” Akomeza avuga ko hashize amezi agera ku munani iyo minisiteri igaragarijwe ikibazo cy’uyu muhanda.

Kayiranga twamubajije ku cyo abona ko MININFRA yakoze kuri iri korosi riteza ibibazo mu karere ayoboye, avuga ko icyo yabaye ikoze ari uko yashyizeho ibyapa bitanu byereka abashoferi ko bagomba kugenda bitonze kuko ikorosi ari ribi cyane.

Kayiranga akomeza agira ati “Kuba harashyizweho ibyapa ni uko Akarere kari katabaje kubera impanuka nyinshi. Ibyo twari twasabye ko byakorwa ni uko hashyirwaho ibyo byapa, icya kabiri ni ugukosora ririya korosi rituma imodoka zihagwa cyane”.

Murisa Daniel ushinzwe imenyekanishabikorwa muri MININFRA, aganira na IGIHE, yatangaje ko inyigo yo gutunganya iri korosi yarangiye. Ati “Inyigo yo yararagiye igisigaye ni ukureba Rwiyemezamirimo uzatsindira isoko ryo gukora uyu muhanda.”

Twabajije igihe ntarengwa giteganijwe ko uyu muhanda uteje impungenge ugomba kuba wamaze gukorwa, Murisa agira ati “Ntabwo natangaza igihe tutarabona na Rwiyemezamirimo. Ibi ni ibintu bisaba kwitonda no gushishoza.” Avuga kandi nibajya gutangira iki gikorwa bazabitangaza ku mugaragaro.

Muri Nzeri 2011, ikamyo yo mu bwoko bwa Scania yari itwaye lisansi ubwo yavaga muri Tanzaniya yerekeza i Bukavu muri Congo, yaguye muri iri korosi ryo ku “ku mukobwa mwiza”, umushoferi wayo apfiramo.

Mu ijoro ryo ku wa wa 26 rishyira ku wa 27 Kamena 2013, hongeye kubera indi mpanuka y’ikamyo yo muri Kenya yari itwaye amavuta ya vidanje, umuntu umwe wo muri Somaliya ahita ahasiga ubuzima, undi arakomereka bikabije.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages