Ba Ambasaderi bakiriwe barimo Ambasaderi Kevin Colgan wa Repubulika ya Ireland, Katarína Žuffa Leligdonová wa Repubulika ya Slovakia na Andrii Pravednyk wa Ukraine aho bafite umwihariko wo kuba bose bari basanzwe bamenyereye Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba kuko nka Kevin Colgan asanzwe ari Ambasaderi wa Ireland muri Uganda mu gihe Katarína Žuffa Leligdonová yahagarariye igihugu cye muri Kenya cyo kimwe na Andrii Pravednyk wa Ukraine.
Uwa Ireland azaba afite Icyicaro i Kampala muri Uganda mu gihe uwa Slovakia na Ukraine bo bazaba bafite Icyicaro muri Kenya.
Mu bandi ba Ambasaderi bakiriwe na Perezida Kagame harimo uwa Canada, Christopher Thornley uzaba ufite Icyicaro muri Kenya i Nairobi; uwa Sierra Leone, Isatu Aminata Bundu ufite Icyicaro i Nairobi na Jaspal Singh ufite Icyicaro muri Singapore, ari nacyo gihugu ahagarariye.
Harimo kandi uwa Nouvelle-Zélande, Michael Ian Upton ufite Icyicaro i Addis Ababa na Abdi Mohamoud Eybe wa Djibouti ufite Icyicaro i Addis Ababa.
Ambasaderi Monica de Greiff Lindo wa Colombia azaba afite Icyicaro i Nairobi muri Kenya.
Bahize guteza imbere umubano w’u Rwanda n’ibihugu byabo
Nyuma yo kwakirwa na Perezida, ba Ambasaderi bashya baganiriye n’itangazamakuru, bagaruka ku migabo n’imigambi yabo ishingiye ahanini ku guteza imbere umubano w’ibihugu byabo n’u Rwanda.
Ambasaderi Katarína Žuffa Leligdonová wa Repubulika ya Slovakia yavuze ko yaganiriye na Perezida Kagame ku bijyanye n’intambara u Burusiya buherutse gutangiza muri Ukraine.
Yagize ati “Naganiriye na Perezida ku ngingo zitandukanye. Uretse kuganira ku buryo bwo guteza imbere umubano wacu, twanaganiriye ku kibazo cya Ukraine ndetse n’ingaruka z’intambara yatangijwe n’u Burusiya mu bihugu bituranye na Ukraine, kuko turi abaturanyi ba Ukraine.”
Ambasaderi Leligdonová kandi yaganiriye na Perezida Kagame ku bijyanye no guteza imbere ubufatanye hagati y’ibihugu byombi, ati “Twarebeye hamwe uburyo bw’ubufatanye mu gusangira ubunararibonye mu guteza imbere ubushobozi bw’abaturage bacu. Turateganya, nka Slovakia, igihugu cyanyuze mu mpinduka [mu rugendo rwo kwiteza imbere], gusangira ubwo bunararibonye n’u Rwanda.”
Undi wakiriwe na Perezida Kagame ni Ambasaderi Kevin Colgan uhagarariye Ireland mu Rwanda. Yashimangiye ko ashyize imbere iterambere ry’inzego z’ikoranabuhanga n’ubuhinzi hagati y’ibihugu byombi, ati “Nize ko u Rwanda rufite byinshi ruhuriyeho na Ireland nko mu bijyanye n’ubuhinzi. Twanabonye kandi ko hakenewe gushora imari mu bijyanye n’ikoranabuhanga, ibijyanye n’ikorwa ry’imiti ku buryo ibihugu byacu byombi byarushaho gutera imbere.”
Yashimangiye ko Igihugu cye kibona amahirwe yo gukorana n’u Rwanda mu bijyanye n’ubucuruzi, ashimangira ko ari kimwe mu bimuraje ishinga cyane.
Ati “Ibyo nzashyiramo imbaraga ni ukugira uruhare mu guteza imbere ubucuruzi ndetse n’ibijyanye no gusangira umuco. Ni ingenzi cyane ko ibihugu byombi byungukiranaho mu bijyanye n’ubucuruzi ndetse n’ishoramari. Tujya tugira inama zirebera hamwe uburyo bwo guteza imbere ubukungu, turizera ko u Rwanda ruzayitabira ahagana mu mpera za Kamena, ku buryo abacuruzi bo mu Rwanda bazaza i Dublin, bakagaragaza uburyo u Rwanda rwateye imbere [mu bijyanye n’ubucuruzi].”
Ukraine yahaye umwihariko amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi
Ambasaderi Andrii Pravednyk uhagarariye Ukraine mu Rwanda, yavuze ko nubwo igihugu cye kiri guca mu bihe bikomeye, dore ko gihanganye n’u Burusiya mu ntambara karundura, ariko gifite intego yo gukomeza guteza imbere imibanire hagati yacyo n’u Rwanda.
Yashimangiye ko ibihugu byombi bifitanye imikoranire ikwiriye gushyirwamo imbaraga, ati “Dufitanye imishinga ikomeye duhuriyeho dushobora guteza imbere ku nyungu z’Abanya-Ukraine n’Abanyarwanda. Uretse igitero cyagabwe n’u Burusiya kuri Ukraine, twatangiye kuganira ku mishinga yo mu bihe biri imbere.”
Yashimangiye ko nyuma y’intambara, igihugu cye kizashyira imbaraga mu gukomeza kwagura umubano n’u Rwanda mu nzego zitandukanye, ati “Muri Ukraine twizeye ko tuzatsinda [intambara yatangijwe n’u Burusiya], ukuri n’icyiza bizatsinda ikibi kandi tuzashobora gusana igihugu cyacu ku buryo tuzagura imikoranire n’ibindi byinshi. Hari ibitekerezo byinshi by’uburyo twakorana, nko mu buhinzi, gukoresha imashini, ikoranabuhanga mu by’isanzure, ikoranabuhanga [n’ibindi]. Nizeye ko ibi bitekerezo tuzabishyira mu bikorwa.”
Ambasaderi Pravednyk yashimagiye ko umubano w’u Rwanda na Ukraine mu nzego zirimo uburezi uzakomeza gushyigikirwa, na cyane ko ubwo intambara yateraga hari abanyeshuri b’Abanyarwanda barimo kwiga muri icyo gihugu.
Yagize ati “Ikindi cy’ingenzi ni uko tuzarushaho guhuza abaturage b’ibihugu byacu, Abanya-Ukraine bakamenya u Rwanda neza, Abanyarwanda nabo bakamenya Ukraine neza. Twizeye ko nyuma y’intambara, Abanyarwanda bazagaruka muri Ukraine gusubukura amasomo yabo, cyangwa bakajya kuyatangira, kuko twizeye ko ireme ry’uburezi muri Ukraine riri ku rwego rwo hejuru kandi ntabwo [uburezi] buhenze nko mu bindi bihugu.”
Mu bijyanye n’ubukerarugendo, Ambasaderi Pravednyk yavuze ko igihugu cye cyashyize imbaraga mu kumenyekanisha amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu baturage ba Ukraine, aho bashobora gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali bakumva ‘audio’ igaruka kuri ayo mateka mu rurimi rwabo.
Yagize ati “Ubwo nasuraga Kigali bwa mbere mu mpera z’Ugushyingo, twatewe ishema no gufungura ‘Ukrainian Audio Guide’ (audio iri mu rurimi rukoreshwa muri Ukraine ikubiyemo amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi) iri ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi. Twari dufite ingamba nyinshi z’uko abakerarugendo benshi baturutse muri Ukraine bazaza mu gihugu cyanyu cyiza bakabasha kumva inkuru y’amateka ya Jenoside mu rurimi rwacu.”
Yashimangiye kandi ko yizeye kuzongera kubona abakerarugendo baturutse muri Ukraine baza mu Rwanda, ati “Nubwo nta bakerarugendo benshi bari guturuka muri Ukraine, nizeye ko nyuma y’igihe abakerarugendo b’Abanya-Ukraine bazarushaho kuza mu Rwanda.”
Mu bandi bakiriwe na Perezida Kagame barimo Ambasaderi Christopher Thornley uzaba uhagarariye Canada mu Rwanda. Yavuze ko mu biganiro yagiranye na Perezida Kagame, yashimiye uburyo u Rwanda rwahanganye na Covid-19.
Yagize ati “Twaganiriye ku mubano w’u Rwanda na Canada, dutegereje [kuzahurira] mu Nama y’Abakuru b’Ibihugu bya Commonwealth. Nashimiye Perezida Kagame ku buryo u Rwanda rwabashije guhashya Icyorezo [cya Covid-19] ndetse n’uburyo u Rwanda ruri kwinjira mu kindi cyiciro [cya nyuma y’iki cyorezo]. Twanavuze ku bindi bintu u Rwanda rwagezeho mu myaka ishize.”
Yongeyeho ati “Ndajwe ishinga no guhagararira Canada mu Rwanda no kubaka umubano mwiza usanzwe uri hagati y’ibihugu byacu.”
Yanashimangiye ko ari ingenzi cyane kuba u Rwanda na Canada bihurira mu miryango mpuzamahanga ikomeye, avuga ko ari andi mahirwe yo kunoza imibanire hagati y’ibihugu byombi.
Yagize ati “Dusanzwe dukorana neza, ibihugu byacu birumvikana neza mu nzego z’inyungu duhuriyeho. Ntekereza ko kuba ibihugu byacu bihuriye mu miryango myinshi mpuzamahanga ntabwo bisanzwe, nko kugira igihugu kiba muri Francophonie na Commonwealth, ni ibintu byihariye bituma turushaho gukorana ku rwego mpuzamahanga.”
Ibi kandi byagarutsweho na Ambasaderi Isatu Aminata Bundu uhagarariye Sierra Leone mu Rwanda, wavuze ko azashyira mu bikorwa amasezerano yemeranyijweho ubwo Perezida w’icyo gihugu aheruka mu Rwanda mu 2019.
Ati “Ibyo nzibandaho birimo gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano yemeranyijweho ubwo Perezida Julius Maada Bio wa Sierra Leone yasuraga u Rwanda mu 2019 ku butumire bwa Perezida Kagame. Nzibanda ku gushyira mu bikorwa amasezerano yasinywe icyo gihe no kurushaho kureba inzego dushobora gufatanyamo zirimo nk’uburezi, ikoranabuhanga n’izindi.”
Ku ruhande rwa Jaspal Singh uhagarariye Singapore mu Rwanda, yavuze ko igihugu cye giha agaciro gakomeye umubano gifitanye n’u Rwanda.
Yagize ati “Twagiranye ibiganiro byiza cyane [na Perezida Kagame]. Singapore iha agaciro gakomeye imibanire yacu n’u Rwanda nk’igihugu cy’umufatanyabikorwa n’inshuti. Turifuza gukomeza kubakiraho umubano wacu mwiza mu nzego zitandukanye zirimo nk’umutekano mu by’ikoranabuhanga, serivisi z’ikoranabuhanga mu by’imari, ‘fintech’, ubuhinzi buteye imbere n’ibindi byinshi twakoranamo nk’abafatanyabikorwa noneho tukabyagurira mu bindi bice bya Afurika.”
Ambasaderi Michael Ian Upton uhagarariye Nouvelle-Zélande mu Rwanda yavuze ko yashimiye aho imyiteguro yo kwakira Inama ya Commonwealth igeze, avuga ko hari icyizere ko izagenda neza cyane.
Yagize ati “Twaganiriye ku mubano mwiza dusanzwe dufitanye, turebera hamwe uburyo twarushaho kuwuteza imbere mu nzego zirimo ubucuruzi, kurushaho gushyigikira ingamba z’iterambere. Twanaganiriye ku Nama y’Abakuru b’Ibihugu ya Commonwealth itegerejwe, ngeza ku Mukuru w’Igihugu uburyo nishimiye ibijyanye n’imyiteguro y’iyo Nama. Hari icyizere cyuzuye cy’uko iyi Nama izagenda neza.”
Kuri Ambasaderi Abdi Mohamoud Eybe wa Djibouti mu Rwanda, yavuze ko yiteguye gusubukura ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano yemeranyijweho hagati y’ibihugu byombi, yari yaradindijwe na Covid-19.
Yagize ati “Nk’uko mubizi, Djibouti n’u Rwanda bisanganywe ubufanye mu nzego zitandukanye. Dufitanye amasezerano menshi twasinye, amwe muri yo yashyizwe mu bikorwa. Intego yanjye ni ugukora cyane ku bufatanye na Ambasaderi w’u Rwanda [muri Djibouti, ufite icyicaro muri Ethiopia] kugira ngo dusubukure inama zigamije kurebera hamwe aho ubufatanye bwacu bugeze kuko turi kugana mu mpera z’icyorezo cya Covid-19.”
Ambasaderi Monica de Greiff Lindo wa Colombia yashimiye cyane u Rwanda ruherutse gutanga umwanzuro w’amasezerano mpuzamahanga agamije kurwanya ihumana ry’ibidukikije riterwa n’ibikoresho bya pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe, wanemejwe mu Nteko rusange ya Gatanu y’Umuryango w’Abibumbye yiga ku Bidukikije (UNEA 5.2) yabereye i Nairobi muri Kenya.
Yavuze ko iyi ari intambwe nziza kandi Colombia ishyigikiye u Rwanda na Peru byatanze uwo mwanzuro.
Yagize ati “Icyo nagarutseho cyane ni uko u Rwanda rwatanze umwanzuro w’amasezerano mpuzamahanga agamije kurwanya ihumana ry’ibidukikije riterwa n’ibikoresho bya pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe. Ni ikintu Colombia yemera, kandi ntekereza ko [ubufatanye] hagati y’ibihugu bya Afurika na Amerika y’Epfo mu gushyigikira uyu mwanzuro bizagira uruhare mu kubonera ibisubizo by’ikibazo cy’ikoreshwa rya pulasitiki. Dusangiye ibintu byinshi kandi intera iri hagati y’ibihugu muri iyi minsi ntabwo ikiri ikibazo, dushobora gukorana mu nzego nyinshi kandi mu gihe gito.”



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!