Yabigarutseho nyuma y’uko ku wa 25 Werurwe 2026, Perezida Kagame yakoranye ubusabane n’abayisilamu bo mu Rwanda mu birori byabereye muri BK Arena.
Kazimbaya yagaragaje ko kwizihiza Eid al-Fitr hamwe na Perezida Paul Kagame muri uyu mwaka byarenze kuba ibirori bisanzwe ahubwo byabubatsemo imbaraga zo gusubiza amaso inyuma no kureba aho igihugu kigana.
Ati “Byahindutse umwanya wo kwitekerezaho no kongera gusubiza amaso inyuma ku rugendo nanyuzemo, no ku mpinduka igihugu cyacu cyanyuzemo. Mpoza amaso kuri izi foto ebyiri z’imyaka 25 itandukanye, numvise neza urugendo rwanjye n’uruhare mu kubaka urwatubyaye.”
Yagaragaje ko ifoto ye ya mbere yafashwe ari hafi ya Perezida Kagame byari mu 2001, ubwo yari afite imyaka 26 akirangiza kaminuza ubwo yari agiye gutangira inshingano nk’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere.
Ati “Nari mfite ubumenyi buke, ariko mfite ishyaka, ukwizera no kwiyemeza kwiga uko nkora. Nari mpagaze imbere ya Perezida w’Igihugu, kandi icyo gihe sinari nzi neza icyo ibyo bivuze. Ariko numva neza uburemere bw’ubuyobozi bufite umurongo uhamye, bufite icyerekezo gisobanutse kigamije ejo hazaza. Nari umunyeshuri mu buzima bw’akazi, narumvaga, nkitegereza kandi nkiga.”
Ifoto ya kabiri yafashwe ku wa 25 Werurwe 2026, ubwo yari yicaye inyuma ya Paul Kagame muri BK Arena nyuma y’imyaka isaga 25.
Yagagaragaje ko kuri ubu afite imyumvire itandukanye n’iyo yari afite mbere, kuko yamaze kugira ubunaraniribonye n’uburambe bivuye mu nshingano yagiye akora mu bihe bitandukanye.
Kazimbaya agaragaza ko ubunararibonye n’imbaraga za Perezida Kagame ari zo zagize uruhare mu kubaka igihugu gifite icyerekezo n’iterambere.
Yashimangiye ko imyaka 25 iri hagati y’izo foto zombi hari n’ubuzima butandukanye kuko n’igihugu ubwacyo cyiyubatse mu ngeri zitandukanye z’iterambere.
Ati “Hagati y’izo foto zombi ntihari imyaka gusa, hari ubuzima, hari igihugu cyiyubatse, hari n’igihe cyahinduye uburyo twe ubwacu twiyumva nk’abagenerwabikorwa b’impinduka. Twakuriye mu gihugu cyahisemo ubumwe; cyahisemo gutekereza kure aho kwigunga; cyanashyisemo inshingano aho kwicara.”
Yakomeje agaragaza ko Perezida Kagame yatoje Abanyarwanda ko amateka ashobora kubatandukanya ariko “Natwe dufite ubushobozi bwo guhitamo kutayoborwa na yo. Yadutoje gutekereza kure, hejuru y’uko twiyumvaga. Yadutoje ko iterambere ari inshingano za buri wese, umwenda tugomba igihugu cyacu.”
Yagaragaje ko yakuriye mu gihugu cyashyize imbaraga mu guteza imbere umugore no kumuha ijambo.
Ati “Ubumenyi n’ubunararibonye mfite uyu munsi nabwubakiwe mu gihugu cyantinyuye, kikanyizera, kikampa amahirwe yo gukura mu mwuga no mu buzima.”
Yakomeje ati “Nsubije amaso inyuma, numva mfite ishimwe rituruka ku mutima. Ni ishimwe ry’ayo mahirwe, ishimwe ry’ubuyobozi bwahisemo kwizera ubushobozi bw’umugore, ishimwe ry’igihugu cyanyeretse ko gukura ku giti cyawe no gukura kw’igihugu bidatandukana.”
Yagaragaje ko umunsi wo kwizihiza Eid al Fitr bari kumwe na Perezida Kagame byari iby’agaciro kandi ko wibukije abayisilamu abo ari bo n’uruhare rwabo mu kubaka igihugu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!