00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imbere mu mitwe irimo RUD-Urunana, FLN na FPP-Abajyarugamba yitandukanyije na FDLR (Video)

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 25 November 2023 saa 07:52
Yasuwe :

Kugeza ubu mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo habarizwa imitwe yitwaje intwaro irenga 200, irimo ikomoka ku bari abasirikare mu ngabo zatsinzwe (EX-FAR), basize bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Ubwo Ingabo zari iza FPR Inkotanyi zari zimaze gutsinda urugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside, impunzi zisanzwe, abanyepolitiki, Interahamwe n’abahoze mu gisirikare (EX-FAR), bose bahungiye mu bihugu birimo Zaïre [RDC y’ubu].

By’umwihariko abahungiye muri Zaïre bari bafite intwaro bakuye mu Rwanda ku buryo aribo bakomereje ibikorwa byo kurwana muri Zaïre, abandi bahakomereza ibya politiki.

Abari muri EX-FAR bagezeyo barisuganyije bashinga umutwe witwaje intwaro bawita ALIR [Armée pour la Libération du Rwanda], uza guhindura izina witwa FDLR nyuma yo gushyirwa ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba.

Major Peter Kubwayo wamenyekanye mu mashyamba ya Congo nka Santos ni umwe mu batangiranye n’uyu mutwe kuri ubu ugikomeje umugambi wawo wo guhekura u Rwanda.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, yagarutse mavu n’amavuko y’umutwe wa FDLR, uko wavutse bigizwemo uruhare na Leta ya Congo, uko abawugize baje kuryana no gucikamo ibice n’ibindi.

Inzira yamugejeje muri FDLR

Ni umugabo ufite umugore n’abana batanu, wavukiye mu Mudugudu wa Jenda, Akagari ka Jenda, Umurenge wa Musange mu Karere ka Nyamagabe, mu yahoze ari Perefegitura ya Gikongoro.

Ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yabaga, Kubwayo Peter yari umunyeshuri mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye aho yigaga mu Ishuri Nderabarezi rya Runyombyi.

Mu Ugushyingo 1994, nibwo we n’umuryango we bahungiye i Burundi, icyo gihe muri icyo gihugu hari imirwano leta yari ihanganyemo n’inyeshyamba, ari na bwo Kubwayo yahise ajyanwa mu gisirikare cya CNDD-FDD.

Ni igisirikare yamazemo imyaka ibiri kuko mu 1996, yaje kuva i Burundi ahungira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho yahise abanza kuba ahitwa mu Nkambi ya Kanganiro yabagamo Abanyarwanda benshi.

Yaje kugenda yimurirwa mu nkambi zitandukanye zirimo iyitwa Runingu, Kagunga, aho yaje kuva mu gihe cy’imirwano ya Leta ya Congo n’Umutwe wa AFDL wari uyobowe na Laurent Desiré Kabila [yaje no gutsinda urugamba, afata igihugu cyayoborwaga na Mobutu].

Major Kubwayo n’abandi bari kumwe benshi baje guhunga iyo mirwano, bagera muri Tanzania aho bahise bashyirwa mu Nkambi y’Abarundi ya Muyovozi mu Karere ka Kasulu.

Mu 1999, hari uwari umu-Ofisiye mu ngabo zahoze ari iz’u Rwanda (EX-FAR) wagiye muri iyo Nkambi ya Muyovozi gushishikariza Abanyarwanda kujya mu mutwe udasanzwe wo gufasha Laurent Kabila mu rugamba yari ahanganyemo n’abari bamufashije kugera ku butegetsi yari yamaze gushwana nabo.

Muri abo barimo Abanyamulenge, Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda n’abandi bari baramufashije mu rugamba rwo gukuraho Mobutu.

Icyo gihe Kabila yiyambaje aba EX-FAR bari barahungiye mu gihugu cye, abo muri Brazzaville, Cameroon, Tanzania n’ahandi. Bose yabakozeho abashyira mu mutwe udasanzwe [Force Spéciale] ari na wo waje kuvamo FDLR.

Major Kubwayo ati “Ubwo nambutse mu Ukuboza 2000, dutangirira ahantu bita i Rurimba ku rugabano rwa Kivu y’Amajyepfo na Maniema. Niho natangiriye imyitozo ya gisirikare hanyuma tuza kugira ikibazo cyo kubura ibyo kurya, abayobozi bahitamo kutujyana Katanga.”

Mu 2002, Major Kubwayo yagiye guhabwa amasomo y’abasirikare bakuru mu gisirikare cya Leta ya Congo ahitwa i Kamina.

Ati “Ubwo Kinshasa itanga ubutumwa ko tugomba kuva i Kankola tukajya i Kamina guhabwa ayo masomo, twakoze urugendo kuva i Kankola ndibuka ko nahavuye nka tariki 17 Kamena 2001 nerekeza i Kamena, ho nahageze tariki 10 Nyakanga, ubwo tuvuga ikituzanye, bajya kureba mu nyandiko, ubwo twinjira mu masomo nk’abandi.”

Major Kubwayo avuga ko tariki 1 Mutarama 2002, aribwo yahawe ipeti rya Sous-Lieutenant. Icyo gihe FDLR yari yegamiye ku gisirikare cya Congo kubera ko n’ayo mahugurwa bahabwaga yabaga ari ay’igisirikare cya leta.

Major Kubwayo yahise agirwa umuyobozi wa batayo yabaga mu gace ka Mujuka, kugeza mu 2004 ubwo yagirwaga Umushinjacyaha wa Gisirikare.

Mu 2007 yagiye gukora mu Biro Bikuru by’Umutwe wa FDLR aho yakoraga mu ishami ry’ikoranabuhanga. Icyo gihe yakoreraga mu biro bya Gen Mudacumura Sylvestre.

Uko FDLR yaje gucikamo ibice

Major Kubwayo avuga ko ubwo FDLR yavaga muri Katanga, yari ifite imbaraga, ibikoresho, abarwanyi ndetse n’ubushobozi bw’amafaranga n’abahanga mu gisirikare.

Ati “Twari turi benshi, dufite ibikoresho tuvanye mu gisirikare cya Guverimoma kandi na bene wacu twasanze i Masisi bari bakiri benshi, twabahaye imbunda. Kubera ko tuva i Katanga buri muntu yazamukanye imbunda ebyiri zo guha abarwanyi twagombaga gusanga i Masisi.”

Muri icyo gihe nibwo bari barimo kwitegura gutera u Rwanda ariko abayobozi ba FDLR baza kugirana ibibazo byaje no kurangira Gen Rwarakabije atahutse mu Rwanda.

Major Kubwayo ati “Aho Rwarakabije atahiye intege zatangiye gucika kuko yari umuyobozi w’igisirikare, ubwo aho agereye mu Rwanda yahise atangira guhamagara abakada bari barabanye, bagataha, aho atahiye abantu batangiye gutaha nibwo ingufu za FDLR zatangiye gucika. Noneho habamo n’ibintu byo gusubiranamo.”

Icyo gihe niho uwitwaga Gen Jean Damascène Ndibabaje wamenyekanye nka Musare yahise atangiza Umutwe witwaje intwaro awita RUD-Urunana, awuhurizamo abantu bavukaga iwabo mu Majyaruguru mu Rwerere, Mutura, Karago, Giciye, Mukingo na Nkuri.

Musare yababwiraga ko bagomba kwiyomora kuri Gen Mudacumura kubera ko nawe yazanye abantu bo mu Nduga.

Major Kubwayo ati “Bakimara kuva muri FDLR abantu batangira guhangana, abantu bamwe barapfaga birumvikana kuko intambara ntabwo ari ugusangira n’udakoramo. Noneho abantu bamwe bo muri FDLR ukumva batangiye gushima Musare bavuga ko ibyo yakoze byari byo abandi batamushyigikiye.”

“Ibintu byo gushwana birakomeza noneho abakada batangira kujya bataha, ukajya kumva ukumva ngo Colonel yatashye, runaka yatashye, ba Gen Murenzi, ba Mureramanzi bari abantu b’abakada bakomeye kandi twabonaga ko ari ibyitegererezo byacu, bari abahanga batwigishije amasomo ya gisirikare kandi ari abasirikare babishoboye.”

Yakomeje agira ati “Ntabwo rero wabona umuntu nk’uwo atashye ngo uvuge ngo hari ikindi ushobora gukora kandi uwashoboraga kukwigisha adahari.”

Avuga ko ibintu byo kutumvikana kw’abayobozi muri FDLR bagiye bashwana, hakiyongeraho n’intambara zabaga zikomeye ku buryo bamwe bazigwagamo abandi bagakomereka bikomeye bakabura ubuvuzi bagahitamo gutaha mu Rwanda.

Major Kubwayo Peter yavuze ko kugeza ubu FDLR nta bushobozi igifite kuko abari bayigize baryanye, bagacikamo ibice

Imikorere y’imitwe yiyomoye kuri FDLR

Muri rusange imitwe ikomoka kuri EX-FAR ni itatu ndetse n’undi mutwe wa MRCD/FLN iri muri Kivu y’Amajyepfo.

Iyiyomoye kuri FDLR irimo RUD-Urunana, Umutwe w’Inyeshyamba za FPP-Abajyarugamba, washinzwe na Musuhuke Sangano wavuye muri FDLR akajya muri RUD-Urunana nayo akaza kuyiyomoraho ajya gushing umutwe we wa FPP.

Musuhuke yavuye muri FDLR, afite ipeti rya Caporale noneho ageze muri RUD-Urunana bamuha ipeti rya Sergeant Major.

Musuhuke amaze guhabwa iryo peti yahawe kuyobora batayo yakoreraga ahitwa Nyamwirima, aho bakoraga ibikorwa byo kwiba no kujya gushimuta inka z’abaturage.

Abonye amaze kugira ifaranga, yatangiye gusuzugura uwamutuma, ahita yiyomora kuri RUD-Urunana ashinga umutwe we yise FFP [Force pour la Protection du Peuple].

Major Kubwayo avuga ko hari abasirikare benshi bo muri RUD-Urunana kubera ko Musuhuke we yabarekaga bakajya kwisahurira inka n’imyaka y’abaturage.

Ati “Musuhuke we yarabarekaga bakisahurira, bakishakira amafaranga noneho uyabonye agahita yigira muri Uganda, ni uko bamwe bagiye bava kwa Musare bakajya kwa Musuhuke, hari n’abavaga muri FDLR kwa Gen Omega [Général Pacifique Ntawunguka] bakajya muri FPP mu Ibinja.”

Ni imitwe yose usanga itavuga rumwe, ahanini biturutse ku nda nini, kwigumura ndetse ngo abamaze kugira amafaranga bahita biyomora kuri ba shebuja.

Umutwe wa CNRD/FLN nawo wiyomoye kuri FDLR mu 2016, aho wari uyobowe na Gen Wilson Irategeka, icyo gihe nabwo byari bivuye ku bwumvikane buke kuko uyu Irategeka yari Visi Perezida wa Kabiri wa FDLR ariko aza gushwana n’abo bafatanyaga kuyobora barimo Mudacumura na Byiringiro Victor [Gen Iyamuremye Gaston].

Gen Irategeka we yemeraga ko UNHCR yakora ibarura ry’impunzi z’Abanyarwanda kugira ngo zimenyekane.

Major Kubwayo ati “Wilson aravuga ati ‘niba tugiye gukora urugamba rero, tugomba kwemera ko UNHCR ibashyira ahantu ibasha kubafasha noneho twebwe tugakomeza urugamba. Abasaza bati ntibishoboka wowe ushaka kutumaraho abantu.”

“Bati wowe ufite imigambi itari myiza, barakuguze ushaka kutuvanaho abantu. Kubera ko abo basaza baba bicuza ko bashobora gukurikiranwa n’inkiko kubera amahano yagiye aba mu Rwanda mu bihe bya cyera cyangwa ibyaha by’intambara bikorerwa muri Congo.”

Yakomeje agira ati “Ubwo rero Wilson we yavugaga ati ‘njye nta kintu ndegwa mu Rwanda, umwanya wose nshobora gukora politiki, ntawe ushobora kunshyiriraho inyandiko zinta muri yombi kuko nta kintu kibi nakoze mu Rwanda.’”

Major Kubwayo avuga ko usanga abo basaza bo muri FDLR barabimuzizaga kubera ko bo basize bakoze Jenoside mu Rwanda mu gihe Wilson we yababwiraga ko ari umwere kuri icyo cyaha.

Uko kutumvikana n’abo bafatanyaga kuyobora FDLR nibyo byatumye Wilson Irategeka ayiyomoraho, ashaka abakiri urubyiruko bakora umutwe wabo bagamije gukomeza inzira yo gutera u Rwanda cyangwa kuruhatira kujya mu biganiro n’uwo mutwe wa FLN.

Gen Irategeka Wilson amaze kubona abo ashyira mu mutwe we wa CNRD/FLN yatangiye gushaka amaboko mu mahanga, noneho abamugiraga inama bamubwira ko yakwifashisha u Burundi kuko ariho azagera mu Rwanda vuba.

Major Peter Kubwayo nk’umuntu wabaye i Burundi ndetse akaba yarabaye mu gisirikare cyaho, azi neza icyo gihugu n’inzira zose umuntu yanyuramo agera mu Rwanda, niwe wabaye amahitamo ya mbere kuri Gen Irategeka.

Icyo gihe Major Kubwayo yahise yoherezwa i Burundi n’abandi barwanyi ari nabwo hatangiye gutegurwa ibitero umutwe wa FLN wagiye ugaba muri Nyungwe.

Muri Mata 2017, nibwo Major Kubwayo yavuye muri Congo ajya i Burundi muri ubwo butumwa yari yoherejwemo na Gen Irategeka. Yagendaga ahantu asanzwe azi kugira ngo babone inzira yo kunyuramo binjira muri Nyungwe.

Icyo gihe ariko, Major Kubwayo yatangiye kugirana ibibazo n’abarwanyi bari barajyanye nawe, biza no kugera ubwo mu 2021, yafashwe n’igisirikare cy’u Burundi kimwohereza mu Rwanda.

Kuri ubu ni umwe mu basoje amasomo y’icyiciro cya 70 mu Kigo cy’Amahugurwa cya Mutobo, aho avuga ko yiteguye kujya mu buzima busanzwe agafatanya n’abandi Banyarwanda kubaka igihugu.

Ikiganiro na Major Peter Kubwayo ku kurindimuka kwa FDRL n’ivuka ry’imitwe irimo RUD Urunana na MRCD/FLN

Major Kubwayo Peter wahoze muri FDLR nyuma akaza kuyivamo ajya muri FLN
Aherutse guhabwa icyemezo cy'uko asoje amahugurwa mu Kigo cya Mutobo, kuri ubu yasubiye mu buzima busanzwe
Aha Major Kubwayo yari kumwe n'Umunyamabanga wa Leta muri MINALOC, Kayisire Marie Solange, Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice ndetse n'Umuyobozi wa RDRC,Nyirahabineza Valérie

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages