Imbumbe y’amafaranga u Rwanda rusabwa ngo rwese intego z’icyerekezo 2024 mu rwego rw’ubuzima

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 7 Ukwakira 2019 saa 12:51
Yasuwe :
0 0

Gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi igaragaza ko urwego rw’ubuzima ari imwe mu nkingi eshatu zizakomeza kwitabwaho hagamijwe kwihutisha kugeza ubuvuzi kuri bose, izagerwaho binyuze mu kongera ibikorwa remezo rukenera nk’ibitaro, ibigo nderabuzima, amavuriro mato n’ibindi bifasha abanyarwanda guhabwa serivisi z’ubuvuzi.

Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko kugira ngo ibikubiye muri iyo gahunda bizagerweho, hakenewe ingengo y’imari y’asaga miliyari 4 290Frw.

Iyo urebye umwaka ku mwaka usanga iyi gahunda iteganya ko ibikorwa byakozwe mu rwego rw’ubuzima mu 2018 muri iyo gahunda byagombaga gutwara asaga miliyari zisaga 340 Frw naho 2019 bigasaba miliyari zisaga 718Frw.

Ibiteganyijwe gukorwa mu 2020 biteganyijwe ko kugira ngo bigerweho hasabwa miliyari zisaga 600Frw, mu 2021 bigasaba miliyari zisaga 658Frw, mu 2022 bikenera miliyari zisaga 711Frw, mu 2023 bizakenera miliyari zisaga 622Frw naho mu 2024 bikenera miliyari zisaga 639Frw.

Kugira ngo ayo mafaranga aboneke bisaba ko abaturage bongera imbaraga mu byo bakora, umusaruro batanga ku mwaka nawo ukiyongera mu buryo bufatika.

Muri rusange amafaranga azubakishwa ibitaro biteganyijwe kugera icyo gihe hakenewe miliyari zisaga 477Frw, kubaka ibigo nderabuzima hakenewe miliyari zisaga 639Frw, amavuriro mato (Health posts) hakenewe miliyari zisaga 31Frw.

Gahunda ziteganyijwe gukorwa z’ubuzima ku rwego rw’igihugu biteganyijwe ko zizatwara asaga miliyari zisaga 457Frw, ku rwego rw’inzego z’ibanze zigatwara asaga miliyari zisaga 201Frw, izisigaye zo kugeza ubuvuzi kuri bose zigatwara asaga miliyari 2.482Frw.

Iby’ingenzi azakoreshwa

Muri Nzeri 2017 nibwo Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente, yagejeje ku bagize Inteko Ishinga Amategeko gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi 2017-2024, izibanda ku nkingi y’Ubukungu, imibereho myiza y’abaturage n’Imiyoborere.

Mu miyoborere myiza, niho hakubiyemo uburyo urwego rw’ubuzima ruzitabwaho kugira ngo buri munyarwanda agire ubuzima bwiza kandi serivisi z’ubuvuzi zigezwe kuri bose.

Ni gahunda yakozwe hashingiwe ku migambi ya FPR-Inkotanyi yatsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu, ibyo Perezida Kagame yasezeranyije abaturage ubwo yiyamamazaga no ku mirongo migari yatanze ubwo yarahiriraga kuyobora u Rwanda.

Inagendanye kandi n’imigambi yatanze yakira indahiro y’abagize Guverinoma, ku bikorwa byo muri EDPRS II, mu cyerekezo 2020, icyerekezo cya AU 2063 n’icya EAC 2050 n’intego .

Dr Ngirente yavuze ko mu myaka irindwi iri imbere Guverinoma izakomeza guharanira ko Abanyarwanda bagira ubuzima bwiza kandi serivisi z’ubuvuzi zikagera kuri bose.

Yavuze ko Guverinoma izakomeza kubaka ibitaro bitandukanye, ibindi byagurwe kandi byose bishyirwemo ibyangombwa bikwiye.

Bimwe mu bitaro birebwa n’iyi gahunda ni ibya Ruhengeri, Munini, Byumba, Nyabikenke, Masaka, Gatunda, Gatonde na Muhororo. Bimwe muri ibi bitaro imirimo yo kubyubaka no kubisana yaratangiye, ndetse harimo n’ibyo yarangiye.

Mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2018/2019 aho urwego rw’ubuzima rwari rwahawe miliyari 205Frw harimo miliyari zisaga 30 zifashishijwe mu kuvugurura no kubaka bimwe muri ibyo bitaro.

Iyo gahunda iteganya ko imirenge 17 itari ifite ibigo nderabuzima, izabihabwa harimo itanu y’ibanze ikabihabwa mu 2018 ndetse hino mu gihugu hubakwe Poste de Santé nshya 150.

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu igaragaza ko ku bufatanye n’iy’Ubuzima n’abandi bafatanyabikorwa mu gihugu hose hubatswe amavuriro y’ibanze [Health Post] 156 mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2018/2019 atwaye miliyari 3Frw.

Hazakomeza kunozwa ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba zo kugabanya impfu z’abana bato n’ababyeyi bapfa babyara. Ibi bizatuma igipimo cy’umubare w’ababyeyi bapfa babyara kigabanuka kigere ku 126/100.000 kivuye kuri 210/100.000 naho igipimo cy’umubare w’abana bapfa batarageza ku myaka itanu na cyo kizagabanuka kigere kuri 35/1.000 kivuye kuri 50/1.000.

Dr Ngirente yavuze ko ingamba zo gukingira abana bose na zo zizakomeza kwitabwaho n’umubare w’abagore babyarira kwa muganga uzazamuka ugere hejuru ya 90%. Umubare n’ubushobozi bw’abakozi bo mu rwego rw’ubuzima barimo abaganga, abaganga b’inzobere, abaforomo n’ababyaza n’abandi bakozi b’ibitaro.

Ibyo bikorwa biteganyijwe ko bizagabanya igipimo cy’umubare w’abarwayi ku muganga umwe, kizava ku 10.055 kigere ku 7.000. Igipimo cy’umubare w’abarwayi ku muforomo umwe kive ku 1.142 kigere kuri 800, umubare w’abagore ku mubyaza kigera ku 2.500 kivuye ku bagore 4.037.

Iyo gahunda inateganya ko hazashyirwaho Ibigo by’Ubuzima by’Icyitegererezo bizajya bivura zimwe mu ndwara zitandura zajyaga zituma Abanyarwanda batari bake bajya kuzivuriza hanze kandi bibahenze.

Muri iyo myaka irindwi kandi hazatezwa imbere inganda zikora imiti n’ibikoresho byo kwa muganga kandi hashyirwe imbaraga mu bushakashatsi bujyanye n’ubuvuzi no gushyigikira umuco wo kwirinda indwara muri rusange, no gukumira indwara z’ibyorezo n’izitandura.

Mu bindi bizakorwa harimo kongera imbaraga mu kwigisha ubuzima bw’imyororokere hagamijwe guca inda zitateganyijwe n’indwara zandurira mu myanya ndangagitsina hibandwa ku rubyiruko na gahunda zo kuboneza urubyaro, umubare w’ababukoresha uzamuke ugere nibura kuri 60% uvuye kuri 48%.

Ibitaro bimwe bizubakwa ibindi bisanwe kandi bishyirwemo ibikoresho bihagije

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .