00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imfungwa 392 zigiye gufungurwa by’agateganyo

Yanditswe na Jean Pierre Tuyisenge
Kuya 20 January 2018 saa 04:12
Yasuwe :

Inama y’Abaminisitiri yateranye ejo Ku wa Gatanu, tariki ya 19 Mutarama 2018, yemeje Iteka rya Minisitiri ryemeza ifungurwa ry’agateganyo ry’imfungwa 392 zujuje ibisabwa n’amategeko.

Ni abantu bari bafungiye mu magereza atandukanye hirya no hino mu Rwanda bagiye kurangiza ibihano byabo.

Mu kiganiro n’Abanyamakuru na bamwe mu bagize Guverinoma cyabaye kuri uyu wa 20 Mutarama kuri bimwe mu byemezo byafatiwe mu nama yabaye ejo, Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye, yavuze ko abo ari abarangaje 2/3 by’igifungo bakatiwe.

Yagize ati “Aba ni abantu ubundi uko amategeko ateganya baba bararangije 2/3 by’igifungo cyabo, baritwaye neza kandi batarafungiwe ibyaha bimwe na bimwe tubona bifite ubukana bunini ku buzima bw’igihugu cyacu ku buryo ababifungiwe tutajya dushaka ko bagira amahirwe yo guhabwa ifungurwa ry’agateganyo.”

Ibyaha bivugwa muri icyo cyiciro byiganjemo ibyo Minijust ivuga ko bihangayikishije igihugu birimo; ingengabitekerezo ya Jenoside, gufata ku ngufu, ruswa, kunyereza umutungo wa leta, icuruzwa ry’ibiyobyabwenge n’iry’abantu.

Yavuze ko Abanyarwanda bakwiye kumenya ko umuntu wese wakoze kimwe muri ibyo byaha akora igihano yagenewe kugeza akirangije kuko ngo binagabanya umubare w’abo bantu bashobora kugwa mu mutego w’ibyo byaha.

Si aba bagiye gufungurwa gusa kuko muri iyo nama hanafatiwemo icyemezo cyo gufungura abana 18 bari bafungiye muri Gereza ya Nyagatare bitwaye neza kandi batsinze neza ibizamini bya Leta.

Minisitiri w'Ubutabera akana n'Intumwa Nkuru ya leta, Johnston Busingye asobanura iby'ifungurwa ry'agateganyo ry'abafungwa 392
Abayobozi muri Guverinoma bagiranye ikiganiro n'abanyamakuru nyuma y'ibyemezo by'Inama y'Abaminisitiri yo kuri uyu wa Gatanu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages