00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Iminsi itatu mpuzamahanga ku iterambere ry’umuryango izizihirizwa rimwe – Gasinzigwa

Yanditswe na

Umurerwa Emma-Marie

Kuya 14 June 2013 saa 02:11
Yasuwe :

Mu Rwanda hazizihizwa iminsi itatu mpuzamahanga ikomatanyije irimo umunsi mpuzamahanga w’Umwana w’Umunyafurika, umunsi mpuzamahanga wo kurwanya imirimo mibi ikoreshwa abana n’umunsi mpuzamahanga w’umuryango.
Ku itariki 16 Kamena 2013 nibwo Minisiteri y’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango ku bufatanye n’izindi Minisiteri zifite mu nshingano zazo abana ndetse n’umurimo bateganyije kwizihirizaho iyi minsi mu guhuriza hamwe imbaraga bubaka umuryango nyarwanda.
Mu kiganiro n’abanyamakuru (…)

Mu Rwanda hazizihizwa iminsi itatu mpuzamahanga ikomatanyije irimo umunsi mpuzamahanga w’Umwana w’Umunyafurika, umunsi mpuzamahanga wo kurwanya imirimo mibi ikoreshwa abana n’umunsi mpuzamahanga w’umuryango.

Ku itariki 16 Kamena 2013 nibwo Minisiteri y’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango ku bufatanye n’izindi Minisiteri zifite mu nshingano zazo abana ndetse n’umurimo bateganyije kwizihirizaho iyi minsi mu guhuriza hamwe imbaraga bubaka umuryango nyarwanda.

Mu kiganiro n’abanyamakuru tariki 13 Kamena, Minisitiri w’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango Oda Gasisingwa yatangarije abanyamakuru ko nyuma yo gufata icyemezo cy’uko iyo minsi yakwizihirizwa hamwe banahurije hamwe insanganyamatsiko zayo.

Yagize ati “Iyo minsi uko ari itatu ni mpuzamahanga, bityo buri munsi ugira insanganyamatsiko yawo, tukaba twarahurije hamwe insanganyamatsiko z’iyo minsi itandukanye dukoramo insanganyamatsiko imwe ijyanye nicyo twifuza nk’Abanyarwanda igira iti “Dutezimbere imibanire myiza mu muryango twamagana imirimo mibi ikoreshwa abana.”

Gasisingwa akomeza avuga ko iyi minsi yahurijwe hamwe mu rwego rwo kuyiha agaciro no gushakira ibisubizo ibibazo bigaragazwa n’insanganyamatsiko. Bikazakorwa binyujijwe mu biganiro bizatangwa mu duce dutandukanye tw’igihugu birimo gushishikariza abafatanyabikorwa bakora imirimo iteza imbere abana, kurwanya imirimo mibi ikoreshwa abana, kongerera imbaraga umuryango nyarwanda, mu kurwanya amakimbirane bizanyuzwa mu mugoroba w’ababyeyi mu midugudu yose mu Rwanda, harimo kandi gukangurira umuryango nyarwanda, ababyeyi n’abarezi kumenya ibyiza byo guteza imbere umuryango, hamaganwa imirimo mibi ikoreshwa abana.

Uyu mwaka mu rwego rwo gushakira ibisubizo bigaragazwa n’insanganyamatsiko y’uyu mwaka, kwizihiza iyi minsi bikaba byarahawe igihe cy’icyumweru kuva ku itariki 16 Kamena bisorezwe mu Karere ka Gasabo kuri sitade ntoya ( Petit stade) tariki ya 23 kamena 2013.

Ubusazwe umunsi mpuzamahanga w’Umuryango wizihizwa tariki ya 15 Gicurasi buri mwaka, umunsi wo kurwanya imirimo mibi ikoreshwa abana ukizihizwa tariki ya 12 Kamena, naho umunsi w’umwana w’umunyafurika ukizihizwa tariki ya 16 kamena buri mwaka.

Imirima y'icyayi ndetse n'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro ni imwe mu mirimo igaragaramo cyane abana
Umwana w'Umunyafurika
Hazihizwa n'umunsi w'umuryango

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages