Ni ibikubiye mu mishinga migari RHA iteganya gushyira mu bikorwa mu mwaka w’ingengo y’imari ya 2026/2027.
Biteganyijwe ko umushinga wo kuyivugurura uzatwara arenga miliyari 2,1 Frw, ukaba waragenewe miliyoni 997,7 Frw ku ikubitiro.
Iyi nyubako izatunganywa ibijyanye n’amashanyarazi, ishyirwemo générateur zishobora kwaka mu gihe umuriro wabuze na transformateur zayo zimurwe.
Kuva ku wa 5 Gicurasi 2026 ni bwo byatangajwe ko inyubako ya RDB iherereye ku Gishushu ifunzwe by’agateganyo kubera imirimo yo kuyivugurura.
Ibigo n’inzego byakoreraga muri iyo nyubako byamaze kwimurwa zose, kugira ngo imirimo yo kuyivugurura itangire.
Nyuma y’uko ifunzwe by’agateganyo, Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr. Jimmy Gasore, yari yabwiye TV10 ko mu by’ibanze byagaragaye mu igenzura ryari ryakozwe harimo ikibazo cy’igice gisukura amazi yanduye by’umwihariko ava mu bwiherero ariko ko hazakorwa n’irindi genzura.
Ati “Twavuga ko igishya cyaje ari uko twafashe icyemezo ko bikosorwa abantu batarimo. Bimwe mu byo tuzakora harimo kurebera hamwe byose. Icyatumye tuvanamo abakozi ni ukugira ngo twongere turebere hamwe, niba hari ibindi bibazo byaba birimo byose bibe byareberwa hamwe.”
Yongeyeho ati “Twari twamaze kubona amakuru agaragaza ko hari ibikeneye kuvugururwa nko ku bice bisukura amazi, hari ibitameze neza mu nsinga z’umuriro byagiraga ingaruka ku gukoresha ‘ascenseur’ aho wasangaga zigenda gahoro bitajyanye n’inyubako. Urebye iby’ingenzi ni ibyo ariko mu kuvugurura tuzakora inyigo turebe n’ibindi byaba bihari.”
Icyo gihe yasobanuye ko iyo nyubako itazasenywa nk’uko bamwe babihwihwisaga, ahubwo ko ari ibigomba gukosorwa.
Iyi nyubako iherereye ku Gishushu, ifite meterokare ibihumbi 42. Yaguzwe na leta kuri miliyari 42 Frw nyuma y’igihe bivugwa ko idafite ubuziranenge bukwiriye. Ikigo cy’u Rwanda Gishinzwe Guteza Imbere Imiturire, cyavuze ko cyabanje kuyikorera ubugororangingo, kireba niba nta kibazo ifite.
Isesengura ngo ryasanze ifite ibibazo, hafatwa ingamba zo gukosora amakosa yari mu myubakire yayo, arimo ayaturutse ku buryo yari yarashushanyijwe n’andi yo mu myubakire.
Bivugwa ko uko iminsi yagiye ishira, ibibazo byayo byakomeje kugaragara ku buryo byageze aho isaduka.
Uko imyaka yagiye ikurikirana, bivugwa ko ayo makosa yakomeje kugaragara ari na yo mpamvu hafashwe umwanzuro w’uko ku mutekano w’abayikoreramo, baba bimuwe, ikabanza gutunganywa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!