Ibyo yabivugiye mu kiganiro cyaciye kuri Royal FM cyagarukaga ku misanzu mishya y’ubwisungane mu kwivuza yatangiye gukurikizwa muri uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2026/27.
Gushyira abaturage mu nzefo z’amikoro bikorwa hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga bwa MINALOC Sisiteme Imibereho. Icyakora, ubwo yatangiraga gushingirwaho mu kugena umusanzu wa Mituweli abanyamuryango bazishyura, byagaragaye ko habayemo amakosa.
Kayigana ati "Iyo umuntu agitangira ikintu, amakosa ntabura. Kuba hari ingo zirenga ibihumbi 360 zimaze kujurira, bivuze ko muri iryo koranabuhanga harimo utubazo. Ibyo byose bizafasha MINALOC na RSSB kugenda tubinoza kugira ngo mu myaka iri imbere buri wese abe ari mu cyiciro akwiriye kubamo."
Muri izo ngo ibihumbi 360 zajuriye, izigera ku bihumbi 340 zamaze gusubizwa.
Uyu muyobozi yasobanuye ko amakuru ashyirwa mu rubuga rwa Sisiteme Imibereho ashingiye ku makuru y’imibereho y’umuntu, cyane cyane ibyo akora n’ibyo yinjiza, ariko ko hashobora kongerwamo ibindi.
Yavuze ko mu myaka itarenga itatu iri imbere, ubu buryo bukiri mu mwaka wa mbere buzaba burimo amakuru menshi y’umuntu, arimo amafaranga anyura kuri konti ze no kuri telefone ye.
Muri rusange, imisanzu mishya yishyurwa igabanyijemo inzego eshanu zishingiye ku rwego rw’amikoro y’abaturage. Muri izo nzego harimo eshatu aho abaturage biyishyurira umusanzu wose, mu gihe abo mu zindi ebyiri bafashwa na Leta.
Umuyobozi ushinzwe ubukangurambaga no kwandika abanyamuryango ba Mituweli mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize (RSSB), Ntigurirwa Deogratias yatangaje ko Abanyarwanda bishyura imisanzu y’ubwishingizi bw’ubwisungane mu kwivuza wagabanutseho 12% muri uyu mwaka ugereranyije n’uwashize.
Yagaragaje ko kuva uyu mwaka watangira kugeza ubu bamaze kwakira imisanzu ingana na 51% by’abagomba kwishyura bose kandi ko bashyize imbaraga nyinshi mu bukangurambaga nubwo bitaratanga umusaruro uhagije.
Yavuze ko impamvu ari uko hakiri ikibazo cy’abaturage bagifite imyumvire yo kugenda biguru ntege mu gutanga umusanzu wa Mituweli wongerewe kandi bamwe bafite ubushobozi.
Ati "Abantu benshi bari bamenyereye gutanga 3.000 Frw, aba 7.000 Frw bari bake. Kubwira rero umuntu watangaga 3.000 Frw ko uyu munsi agomba gutanga 8.000 Frw, nubwo yaba afite ubushobozi, hari ukuntu biba bitoroshye bisaba kumusobanurira cyane. Uyu munsi turi kuri 51%, kandi umwaka ushize muri iki gihe twari kuri 63%. Bivuga ko hari ikinyuranyo hagati y’aho twari tugeze umwaka ushize n’aho tugeze uyu munsi."



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!