Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa kabiri, tariki ya 17 Ugushyingo. Izi mpunzi zageze mu Rwanda tariki ya 21 Ukuboza 2019 zivuye muri RDC mu rwego rwo guhashya imitwe yitwaje intwaro iri mu iteza umutekano mucye mu karere.
Abari abasirikare muri iyo mitwe irimo na FDLR bo bari i Mutobo mu karere ka Nyabihu aho bari kwigishwa, abatangiye gutaha harimo imiryango yabo.
Umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, Nyirarukundo Ignacienne, yasabye abasubiye mu buzma busanzwe kudaterwa ubwoba n’imyaka bamaze hanze ngo bumve ko batazabasha kwiteza imbere, abamenyesha ko bafite igihugu kibitaho.
Ati “Murasabwa gukora kurusha abandi mwasanze kuko nyine hari umwanya usa n’uwatakaye, ibyo mwakoreye ntimwabizanye mugiye gutangira ariko ntibazabakange. Abo muzasanga bose baje batangira.”
Bamwe muri aba basezerwe bemeza ko ubuzima bari bayemo mu buhunzi ari bubi, bagasaba bagenzi babo bakiri mu mashyamba gutahuka.
Niringiyimana Athanasie ati “Ubuzima twari turimo muri Congo bwari buteye ubwoba, tukanyagirwa n’abana. Twaje mu masasu upfuye agapfa, udapfuye azanwa n’ingabo za Congo. Ngeze hano mu Rwanda bampaye imyenda, baratugaburira mbese ubuzima burakomeza neza no tugiye gutaha, nkaba nashishikariza abari muri Congo gutaha.”
Abatashye biteganyijwe ko bagera mu miryango yabo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 18 Ugushyingo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!