Ni imishinga yahize indi muri gahunda yiswe Innovation Challenge Fund ishamikiye ku mushinga witwa CDAT w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB).

Ni gahunda yatangijwe mu mpera za 2025 aho kugeza ubu imyinshi muri iyo mishinga imaze gusaranganywa agera kuri miliyoni 438 Frw angana na 45% by’ayateganyijwe.

Buri mushinga muri iyo uhabwa inkunga hashingiwe ku byo ukeneye ariko muri rusange hatangwa hagati ya miliyoni 60 Frw na miliyoni 130 Frw mu byiciro bitatu.

Irimo ijyanye no kuhira mu buryo bw’ikoranabuhanga, gucururiza kuri internet, kubika amakuru y’abahinzi mu ikoranabuhanga, guhinga muri ‘greenhouse’ hakoreshejwe ikoranabuhanga n’indi izamura abahinzi.

Umwe muri yo ni ujyanye no gufasha amakoperative kwimakaza ikoranabuhanga mu kubika amakuru y’abanyamuryango akanewe mu mikorere ukorwa n’ikigo Extra Technologies.

Icyo kigo cyubatse inkoranabuhanga (application) ifasha amakoperative arimo n’ay’ubuhinzi gushyira amakuru akenewe mu ikoranabuhanga.

Muhiza Frank washinze icyo kigo ari na we ukiyobora yasobanuye icyo iyo ‘application’ ifasha abagize amakoperative.

Ati “Iyo ‘application’ ishyirwamo amakuru yose ajyanye n’umunyamuryango ku bikorwa bye muri koperative. Bifasha umunyamuryango kuba yasaba inguzanyo hashingiwe ku musaruro we, akaba yagura ubwishingizi kandi akavugana n’abayobozi ba koperative ye.”

Iyo ‘application’ amakuru arimo uretse umuhinzi na koperative ye bazajya bayifashisha n’abafatanyabikorwa bazaba barimo kuko nk’ibigo by’ubwishingizi bizajya birebamo uko umuhinzi ahagaze, amabanki ashaka kubishingiraho atanga inguzanyo hamwe n’inzego za Leta cyangwa imiryango yigenga.

Amakuru y’umunyamuryango wa koperative ashyirwa muri iyo ‘application’ mu buryo busimbura kuyandika n’intoki.

Muhiza ati “Nko ku bahinzi b’icyayi i Nyamasheke dukorana, hari iminzani twabahaye ikoranye ikoranabuhanga iyo bazanye umusaruro irawupima ikabika ayo makuru ako kanya nta wundi muntu bisabye ko ayandika noneho agahita ajya muri ‘application’ kandi nta wundi muntu wayahindura. Ihita inagaragaza amafaranga uwo muhinzi agomba guhabwa havuyemo agomba kujya mu bindi kandi aba abona muri telefone ye uko biri gukorwa.”

Bivuze ko iryo koranabuhanga rihuza ayo makuru yose kuko ubusanzwe nko kumenya amafaranga nk’umuhinzi w’icyayi agomba guhemwba bisaba ko yandikwa n’intoki buri uko azanye umusaruro kandi hagira n’abandi bafatanyabikorwa bayakenera bigasaba kubanza kuyegeranya.

Ibyo kandi bijyanye no kubonera uwo musaruro isoko kuko ayo makuru kuri wo ashyirwa muri ‘application’ ahabwa abakiliya bawukeneye binyuze muri iryo koranabuhanga bakihitiramo.

Nyuma y’uko ayo makuru yose ari hamwe amafaranga umunyamuryango ahembwa na yo aca muri iryo koranabuhanga ku buryo koperative ibasha guhita ikuramo nk’inguzanyo yafashe byoroshye ndetse n’indi misanzu nka Ejo Heza cyangwa Mituweli.

Muhiza ati “Ibyo bigabanya byinshi harimo nko kuvuga ngo umuhinzi ari gushaka amafaranga y’inguzanyo, aho yishyurira Ejo Heza anashakira isoko umusaruro we kuko iryo koranabuhanga ribifite byose.”

Extra Technologies yungukira ku mafaranga amakoperative bakorana ayishyura kuko iyafasha mu micungire y’abanyamuryango hamwe no ku bandi bafatanyabikorwa bifashisha ayo makuru mu buryo bunyuranye nko mu gukusanya imisanzu.

Inkunga CDAT yahaye Extra Technologies yayifashije kwagura ibikorwa ku kigero cya 70% harimo kugera ku makoperative menshi, kugura ibikoresho n’ibindi.

Ubu ikorana n’amakoperative 210 yo mu turere 14 kandi yahaye akazi abakozi 12 bahoraho n’abandi 24 badahoraho.

Abahinzi b'icyayi i Nyamasheke banyuzwe n'ikoranabuhanga ribafasha kubika amakuru ku musaruro wabo
Abahinzi b'icyayi i Nyamasheke banyuzwe n'ikoranabuhanga ribafasha kubika amakuru ku musaruro wabo
Imishinga y'ikoranabuhanga mu buhinzi ikomeje guterwa inkunga na CDAT
Imishinga y'ikoranabuhanga mu buhinzi ikomeje guterwa inkunga na CDAT
Muhiza Frank washinze Extra Technologies yavuze ko ikoranabuhanga yubatse rihuriza hamwe serivsisi zashakirwaga ahantu hanyuranye
Muhiza Frank washinze Extra Technologies yavuze ko ikoranabuhanga yubatse rihuriza hamwe serivsisi zashakirwaga ahantu hanyuranye
Iminzani igezweho yifashishwa mu kubika amakuru ajyanye n'umusaruro w'abahinzi
Iminzani igezweho yifashishwa mu kubika amakuru ajyanye n'umusaruro w'abahinzi