Mu 2024/2025, Komisiyo y’Abakozi ba Leta yakoze isesengura ku manza 39 zijyanye n’umurimo zaciwe mu mwaka wa 2023/2024 zagaragaye mu Nzego za Leta 22. Zaciwe kuva mu kwezi kwa Nyakanga 2023 kugeza muri Kamena 2024 zari zikenewe.
Inzego za Leta 22 zaburanye n’abakozi 45 ziburana imanza 39, zitsindwa imanza 30 zingana na 76,9% mu gihe zatsinzwe icyenda zingana na 23,1 %.
Imanza icyenda Leta yatsinzwemo n’abakozi bayireze zatumye icibwa 46.438.529 Frw. Ayo mafaranga agizwe n’indishyi zingana 30.667.798 Frw n’amafaranga 15.770.731 yari asanzwe ari uburenganzira bw’abakozi n’iyo batajya mu nkiko. yariyongeye kuko mu 2022/2023 Leta yari yaciwe 38.404.878 Frw.
Imanza 30 zihwanye na 76,9% inzego za Leta zatsinze, zatumye Leta itsindira angana na 8.200.000 Frw agizwe n’ayo urukiko rwageneye Leta kubera gushorwa mu manza nta mpamvu. Yaragabanyutse kuko mu mwaka wari wabanje zari zatsindiye 13.294.725 Frw.
Mu manza leta yatsinzwe harimo urujyanye n’icyemezo cyafashwe n’Akarere ka Kayonza cyirukana umukozi mu kazi kamushinja ko yakiriye indonke.
Urukiko rwafashe icyemezo cyo gukuraho icyafashwe n’Akarere ka Kayonza kuko cyafashwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko, rwemeza ko nta bimenyetso kagaragaje.
Urundi rubanza ni urujyanye na Veterineri w’Umurenge mu Karere ka Gatsibo wareze aka karere kubera ko kamwirukanye mu buryo bunyuranije n’amategeko.
Nyuma y’uko arekuwe by’agateganyo n’ubutabera amezi atandatu atararangira yabujijwe gusubira mu kazi n’Ubuyobozi bw’Umurenge wa Murambi.
Urukiko rw’ubujurire rwemeje ko Akarere kirukanye uwo mukozi amategeko atubahirijwe, rushingiye ku kuba yaragatakambiye kakamusubiza gakerewe (nyuma y’ukwezi mu gihe itegeko rivuga iminsi 15).
Mu bindi byatsindishije leta harimo kwishyuza umukozi amafaranga RMI (Rwanda Management Institute) yamutangiye ku bwo kutubahiriza amasezerano bagiranye yo kujya kwiga, ko nagaruka azayikorera umwaka umwe.
Uyu mukozi ntiyabyubahirije. Yaragarutse akora amezi ane gusa akajya gukorera Kaminuza y’u Rwanda (UR).
RMI yaramureze iratsinda, ariko iza no kujurira kuko hari amafaranga atarabazwe mu yo yagombaga gusubizwa.
Mu bujurire yaratsinzwe ku mpamvu z’uko uwo mukozi yubahirije amasezerano kuko nyuma yo gukora amezi ane yakomeje gukorera Leta muri UR.
Muri RCHA (Rwanda Cultural Heritage Academy), umukozi yasabye urukiko gutegeka Inteko y’Umuco kwishyura umushahara w’amezi 21 yamaze adakora ku bwo gusezererwa mu kazi kubera kutuzuza ibisabwa (aho atatanze equivalence ya A1).
Yasabye kandi kumwereka umwanya mushya w’akazi, kwishyura ibirarane by’umwenda afitiye Banki ya Kigali n’indishyi z’akababaro.
Urukiko rwemeje ko Inteko y’Umuco itsinzwe kandi igomba guha uwo mukozi indishyi z’uko yasezerewe mu kazi ntahabwe 2/3 by’umushahara n’imperekeza cyangwa ngo ashakirwe undi mwanya akoramo yujurije ibisabwa.
Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo yatsinzwe ku bwo gukuraho icyemezo cyafashwe ku wa 14 Nzeri 2020 gisezerera umukozi wa Leta kubera ko cyafashwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bivugwa ko atujuje ibisabwa ku mwanya yakoragaho nk’inzobere mu bijyanye n’abakozi, hagendewe ku mushinga w’ibisabwa ku mwanya.
Urukiko rwategetse MIFOTRA guha uwo mukozi indishyi kubera ko yahagaritswe mu bakozi ba Leta kubera kutuzuza ibisabwa kandi ibisabwa ku mwanya wa HR Specialist bitaremezwa n’umuyobozi ubifitiye ububasha.
Mu bindi byatumye Leta itsindwa harimo Umukozi yasabye urukiko gutegeka Minisiteri y’Ingabo (MINADEF) kugaragariza Urwego rw’Ubwiteganyirize (RSSB) ibyangombwa byose byerekana ko yatangiwe imisanzu yose y’ubwiteganyirize bwa pansiyo.
Urukiko twategetse MINADEF guha uwo mukozi, indishyi kubera imisanzu itamutangiye muri RSSB. MINADEF yatsinzwe n’uko hari ibihembwe by’imisanzu y’ubwitegenyiririze bw’abakozi itatangiye umukozi muri RSSB.
Mu rundi rubanza umukozi yareze Rwanda Polytechnic avuga ko yamwirukanye mu kazi mu buryo bunyuranije n’amategeko kuko yirukanywe n’utabifitiye ububasha.
Urukiko rwemeje ko RP itsinzwe, rutegeka Rwanda Polytehnic guha uwo mukozi indishyi kubera ko yirukanywe n’Umuyobozi utabifitiye ububasha.
RP yatsinzwe n’uko yirukanye uwo mukozi hatubahirijwe inzira ziteganywa n’amategeko, ahubwo igashingira ku nzira yari yakozwe n’Umuyobozi wa IPRC Huye, wari wamwirukanye na we atabifitiye ububasha.
Uwari umwarimu muri Groupe Scolaire ya Nyagakizi yaregeye urukiko arusaba gutegeka Akarere ka Gicumbi kumusubiza mu kazi.
Yavuze ko Akarere ka Gicumbi kamutegetse kwandika ibaruwa isezera mu kazi mu gihe kitazwi, arabikora ariko bidaturutse ku bushake bwe. Akarere kari kategetswe kumusubiza mu kazi, gasaba ko ikirego cyako gihagarikwa, rukiko rurabyemera.
I Gisagara na ho mukozi yaregeye urukiko asaba gutegeka aka karere kumusubiza mu kazi kuko yirukanywe mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Yirukaniwe gukoresha 450.000 Frw yo gukoresha mu tugari icyo atagenewe, gukoresha mu nyungu ze bwite 290.000Frw yahawe na KOABIKIGI (Koperative Abishyize hamwe Kibirizi Gisagara) ngo yishyurire abatishoboye Mituweli.
Yirukaniwe kandi kutubahiriza amabwiriza y’imikoreshereze y’amafaranga yari agenewe kugura ibikoresho byo mu nzu zagenewe abagenerwabikorwa ba FARG.
Urukiko rwanzuye ko uwo mukozi yirukanywe mu buryo bunyuranije n’amategeko maze rutegeka Akarere kumwishyura amafaranga arimo imishahara atahembwe, indishyi z’ikurikiranarubanza n’igihembo cy’avoka ku nzego zose.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!