00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impamo JackPot ya Inzozi Lotto yageze kuri miliyoni 60 Frw

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 29 June 2025 saa 03:58
Yasuwe :

Umukino w’amahirwe wa Inzozi Lotto wongereye ibihembo by’uwa Impamo JackPot aho kugeza ubu ushobora gutsindira arenga miliyoni 60 Frw, ibibaye ku nshuro ya mbere mu Rwanda.

Gukina uyu mukino biroroshye kuko ukanda *240# ugahitamo 3, ukagura itike ya Impamo Jackpot, bityo ukaba winjiye mu irushanwa.

Iki gihembo gikomeye kizatangwa ku mpera z’ukwezi kwa Kamena, kandi buri tike izagurwa mbere y’iyo tariki izaba yemerewe guhatanira igihembo.

Umuyobozi Ushinzwe Iyamamazabikorwa n’Ubucuruzi bwifashisha Ikoranabuhanga muri Inzozi Lotto, Kalisa Dylain Chris, yavuze ko aya ari amahirwe akomeye yo guhindura ubuzima.

Ati “Turashaka ko iyi jackpot itaba gusa umubare munini, ahubwo iba amahirwe amwe yo guhindura ubuzima, inzozi zikaba impamo. N’iyo utabona imibare yose, kugerageza ubwabyo ni amahirwe. Iki nicyo gihe cyawe.”

Abakina barashishikarizwa gutangira kare no kongera amahirwe yabo bagura amatike menshi mu kwezi. Uko ugura amatike menshi, ni ko amahirwe yo gutsinda yiyongera.

Umushinga wa Inzozi Lotto washyizweho hagamijwe kwegeranya ubushobozi bwo guteza imbere siporo mu Rwanda. Mu mafaranga yakinwe, miliyari zirenga 2,6 Frw amaze gutangwa nk’ibihembo utabariyemo moto na telefoni, mu gihe cy’imyaka ibiri umaze utangiye mu Rwanda.

Buri wese wujuje imyaka 18 no hejuru yayo ashobora gukina anyuze ku ba-agents bari hirya no hino ku mihanda cyangwa agakoresha telefoni akanda *240#.

Impamo Jackpot ya Inzozi Lotto yageze kuri miliyoni 60 Frw

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages