Iby’iki kibazo byagarutsweho ku wa 12 Gicurasi 2026, ubwo abayobozi ba RDB baganiraga n’Abadepite bagize Komisiyo y’Imari n’Umutungo bya Leta mu Nteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite.
Umuyobozi muri RDB, Nsengiyumva Cedric, yavuze ko uwo mushinga wakomwe mu nkokora n’uko ingengo y’imari wari ufite yabaye nke.
Ati “Ni umushinga tutavuga ko umaze igihe utangiye, igihe kinini tukimaze turi mu gutanga amasoko no gushaka amafaranga y’inyongera. Twatangiye uyu mushinga dufite amafaranga azava muri AfDB ariko atari ahagije biba ngombwa ko tubanza gushaka ay’inyongera kugira ngo tubashe kubaka ishuri ry’icyitegererezo mu bijyanye no gutwara indege.”
Yasobanuye ko u Rwanda rwamaze kubona andi mafaranga yaturutse muri OPEC azifashishwa mu kubaka iryo shuri.
Yakomeje ati “Uyu munsi aho umushinga ugeze ni uko ibijyanye n’ibishushanyo mbonera by’ubwubatsi byamaze kuboneka n’aho ishuri rizubakwa hamaze kuboneka. Ubu turi gutanga amasoko ajyanye no kubaka iryo shuri nyirizina no kugura ibikoresho abanyeshuri bazajya bimenyerezaho umwuga.”
Uyu muyobozi yagaragagaje ko mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2026/2027, uyu mushinga wagenewe miliyari 19,07 Frw.
Biteganyijwe ko uwo mushinga uzarangira gushyirwa mu bikorwa muri Kamena 2029.
Iri shuri rizaba riri ku rwego rwa Afurika. Rizaba ryigisha ibijyanye no gutwara indege, kuzikanika ndetse n’ubundi bumenyi bukenerwa mu bijyanye no gutwara abantu n’ibintu mu kirere.
Rizubakwa binyuze muri Sosiyete ya Akagera Aviation isanzwe itanga serivisi zo gutwara abantu mu ndege imbere mu gihugu ndetse ikanagira n’ishuri ryigisha ibijyanye no gutwara indege ku bantu 20 ku mwaka.
Niryuzura rizajya ritanga impamyabushobozi zirimo izo gutwara indege nka Commercial Pilot License na Airline Transport Pilot License n’izemerera abantu gutwara indege zabo bwite.
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ibikorwaremezo, Eng. Uwihanganye Jean de Dieu, aherutse gutangaza ko iryo shuri rizaza rifite ubushobozi bwikubye hafi gatatu ubw’irisanzwe rya Akagera Aviation School kuko ryo rizajya ryigisha abapilote bari hagati ya 70 na 80 ku mwaka.
Yavuze ko iri shuri rizatangira gukora mu 2028 ubwo n’ikibuga cy’indege kiri kubakwa mu Bugesera na cyo kizaba cyatangiye gukoreshwa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!