00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impamvu umugambi wa RDC wo guhisha FDLR wakubise igihwereye

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 7 July 2025 saa 07:34
Yasuwe :

“FDLR ntibaho, ni ikinyoma cy’u Rwanda, igizwe n’abasaza badashoboye, ni abarwanyi bake badateje ikibazo”. Ayo ni amagambo yavuzwe n’abayobozi bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu bihe bitandukanye, bagamije guhisha uyu mutwe w’iterabwoba washinzwe n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Guhisha aba bajenosideri si bishya kuko Laurent-Désiré Kabila wayoboye RDC kuva mu 1996 kugeza mu 2001 na we yarabigerageje, abashyira kure y’amaso y’umuryango mpuzamahanga, ariko biba iby’ubusa. Icyo gihe yari yarabijeje ko azabafasha gukuraho ubutegetsi bw’u Rwanda.

N’ubu abayobozi barimo Minisitiri w’ubucuruzi bwo hanze, wanabaye Guverineri w’intara ya Kivu y’Amajyarugu igihe kirekire, Julien Paluku Kahongya, baracyavuga ko FDLR itakibaho, ahubwo ngo ni ikinyoma cyahimbwe n’u Rwanda ariko ibimenyetso n’ubuhamya birabanyomoza.

Hari impamvu zitandukanye zigaragaza ko guhisha FDLR bitari gushoboka. Izo ni zo tugiye gusobanura muri iyi nkuru, dushingiye ku nyandiko, ubuhamya n’ibimenyetso bitandukanye.

Minisitiri Julien Paluku ahamya ko FDLR itakibaho

Abayobozi bo muri RDC baravuguruzanya

Abayobozi bo muri RDC bagiye bavuguruzanya kenshi, rimwe umwe agahakana ko FDLR, undi akemera ko ibaho ariko idafite imbaraga, uwa gatatu agashimangira ko uyu mutwe ufite uruhare rukomeye mu bwicanyi bukorerwa Abanye-Congo.

Dr. Christophe Lutundula wabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC yumvikanye kenshi avuga ko FDLR itakibaho, ahubwo ko ari igitekerezo u Rwanda rwahimbye kugira ngo rubone uko rwohereza ingabo mu burasirazuba bw’igihugu cyabo.

Nk’uko yabivuze mu 2023, muri Werurwe 2024 Dr. Lutundula yasubiyemo ko Leta ya RDC itazi ahantu abarwanyi ba FDLR baherereye, bityo ko igihugu cyaba kizi aho bari cyaherekana. Ati “Igihugu cyose cyaba gifite amakuru kuri FDLR cyaberekana, hanyuma kikadufasha kurandura iyo FDLR.”

Perezida Félix Tshisekedi wa RDC we yemeye ko FDLR ibaho ariko igizwe n’abantu bake kandi bashaje, bityo ko idashobora kuba ikibazo ku mutekano w’u Rwanda.

Yagize ati “FDLR ni umutwe udafite ingufu, ugizwe n’abantu b’impirimbanyi batagera kuri 750 kandi bake ni bo bakoze Jenoside. FDLR ntacyo iri cyo ugereranyije na M23.”

Umuvugizi w’ingabo za RDC, Gen Maj Sylvain Ekenge, muri Mata 2024 yahamirije kuri televiziyo y’igihugu ko FDLR itera Abanye-Congo kandi ko “mu barenga miliyoni 10 bishwe mu myaka 30 ishize, FDLR ifite ijanisha rinini mu guteza impfu hariya.”

Gen Maj Ekenge ahamya ko FDLR yagize uruhare rukomye mu mpfu z'Abanye-Congo

FDLR yiyemerera ko ibaho

FDLR, ibinyujije mu matangazo ashyirwaho umukono na Perezida wayo, Lt Gen. Byiringiro Victor, n’Umuvugizi wayo, Cure Ngoma, yemeje kenshi ko ikorera mu burasirazuba bwa RDC, icyakoze mu rwego rwo kwitagatifuza, igahakana ubugizi bwa nabi bwose yakoze.

Iyo uyu mutwe w’iterabwoba wisobanura, uvuga ko ugizwe n’impunzi z’Abanyarwanda ziharanira uburenganzira bwazo, ndetse mu gihe ibiganiro byo kuwusenya byari birimbanyije, watangaje ko wifuza imishyikirano n’u Rwanda kugira ngo abarwanyi bawo batahe.

Nyuma y’aho muri Gashyantare 2025 akanama ka Loni gashinzwe umutekano gatoye umwanzuro wo gusenya FDLR, tariki ya 25 Werurwe Byiringiro yagize ati “Twamaganye dukomeje igisobanuro cy’uyu mwanzuro kibogambye kandi kibi, gishobora kwifashishwa na bamwe bo mu karere kugira ngo bakore igikorwa cya gisirikare cyo kurwanya impunzi z’Abanyarwanda ziri muri RDC.”

Guverinoma y’u Rwanda yahagaritse sitati y’ubuhunzi nyuma yo guha ikaze impunzi z’Abanyarwanda zari zisigaye mu bihugu birimo RDC. Inyinshi zaratashye, hasigarayo abikeka amababa cyane cyane abari muri FDLR n’abandi uyu mutwe wafashe bugwate.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, aherutse gusobanura ko ibiganiro na FDLR bidashoboka, kuko nta mishyikirano ikwiye kubaho hagati y’u Rwanda n’abagize uruhare muri Jenoside kuko na Loni itabyemera.

Perezida wa FDLR, Byiringiro Victor, ahamya ko uyu mutwe ukiriho ariko akavuga ko ugizwe n'impunzi z'Abanyarwanda

Ubufatanye bweruye bwa RDC na FDLR

Ubwo ingabo za Leta ya RDC yari ikomeje kwamburwa ibice byinshi n’ihuriro AFC/M23, zafashe icyemezo cyo gukorana na FDLR, iyiha ubufasha burimo intwaro, amafaranga ndetse n’ibiribwa.

Nubwo rimwe na rimwe Leta ya RDC ivuga ko FDLR itabaho, ubufatanye bw’impande zombi hari ubwo bwagiye bujya ku mugaragaro, nk’igihe umurwanyi wo mu mutwe w’abarwanyi badasanzwe ba FDLR uzwi nka CRAP (Commando de recherche et d’action en profondeur), yagaragaraga mu bagiye kuvurirwa i Kinshasa nyuma yo kuraswaho na M23.

Mu gihe Leta ya RDC yari ikomeje gushyirwaho igitutu, mu Ugushyingo 2023 uwari Umugaba Mukuru w’ingabo za RDC, Gen Christian Tshiwewe, yandikiye abasirikare bose ‘Telegramme’, abamenyesha ko bagomba guhagarika ubufatanye na FDLR, ibyashimangiraga amakuru yari amaze igihe avugwa.

Nyuma y’ubu butumwa ariko, ntabwo ingabo za RDC zahagaritse gukorana na FDLR kuko ahubwo impande zarushijeho gukaza ubufatanye mu gihe intambara yarushagaho gukomera.

Umugore wa Perezida Tshisekedi, Denise Nyakeru, muri Gashyantare 2025 yasuye inkomere zirimo umurwanyi wa CRAP (byanditse ku kuboko)

Abarwanyi ba FDLR bafatwa mpiri

Guhisha FDLR ntibyari gushoboka mu gihe abarwanyi ba M23 bari bahanganye na yo mu mirwano yabereye mu bice bitandukanye by’intara ya Kivu y’Amajyaruguru, kubera ko mu bo bafashe mpiri harimo abayo, bafite inkomoko izwi mu Rwanda.

Kuva mu 2022, M23 yafashe abarwanyi benshi ba FDLR, ibashyikiriza u Rwanda binyuze muri gahunda ya Loni yo gusubiza mu buzima busanzwe abahoze mu mitwe yitwara gisirikare.

Nyuma yo gufata Goma mu mpera za Mutarama 2025, tariki ya 1 Werurwe M23 yashyikirije u Rwanda abarwanyi ba FDLR barimo Umunyamabanga Mukuru wayo, Brig. Gen. Gakwerere Ezechiel, Maj. Ndayambaje Gilbert n’abandi 12.

Abarwanyi ba FDLR bafashwe bari bambaye impuzankano y’igisirikare cya RDC. Banasobanuye ko bamaze igihe kinini bakorana na cyo kandi ko kibafata nk’inkingi ya mwamba mu rugamba rwo kurwanya M23 kuko ari bo boherezwaga imbere.

Brig Gen Gakwerere, Maj Ndayambaje n'abandi bahoze muri FDLR, bashyikirijwe u Rwanda muri Werurwe

FDLR igomba gusenywa

Mu myaka 22 ishize, akanama ka Loni gashinzwe umutekano katoye imyanzuro 20 igaragaza ko FDLR ari ikibazo ku mutekano w’akarere k’Ibiyaga Bigari, bityo ko igomba gusenywa. Iyi myanzuro yashingiye kuri raporo z’impuguke za Loni zikora iperereza ku mutekano wo mu burasirazuba bwa RDC.

Muri raporo nshya izi mpuguke zashyikirije aka kanama mu ntangiriro za Gicurasi 2025, zashimangiye ko FDLR igikorana n’ingabo za RDC ndetse ko byamaze kwivanga nk’igisirikare kimwe.

U Rwanda na RDC, bibifashijwemo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, tariki ya 27 Kamena 2025 byagiranye amasezerano y’amahoro arimo ingingo zirimo gusenya FDLR mu minsi itarenze 90 no gukuraho ingamba z’ubwirinzi u Rwanda rwashyizeho.

Mu kiganiro na Jeune Afrique, Minisitiri Nduhungirehe yagize ati “Mbisubiyemo: FDLR igomba kurandurwa. Ni umutwe wakoze Jenoside, wishe abarenga miliyoni mu gihugu cyacu.”

Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga, yemeza ko FDLR igizwe n’abarwanyi bari hagati ya 7000 na 10.000, bivanga mu baturage iyo bagabweho ibitero.

Nubwo Tshisekedi avuga ko FDLR ari abarwanyi batarenze 750, Brig Gen Rwivanga ahamya ko bari hagati ya 7000 na 10.000
Minisitiri Olivier Nduhungirehe ashimangira ko FDLR igomba gusenywa kuko ari ikibazo ku mutekano w'akarere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages