Yabigarutseho ubwo yatangaga ibisobanuro ku Nteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite ku bibazo byagaragaye mu ngendo baherukamo basura abaturage hirya no hino mu gihugu.
Kimwe mu bibazo byagaragajwe ni uko hari abaturage batuye muri zimwe muri site ariko zikaba zarahinduwe ahantu hagenewe ubuhinzi, bamwe mu baturage batangira kugira impungenge ko bashobora kwimurirwa aho batazabona munsi y’urugo, kutemererwa kuhakorera ibikorwa by’iterambere cyangwa se ababakomokaho bakabura aho kubaka.
Minisitiri Arakwiye yasobanuye ko bishingiye ku isesengura riheruka gukorwa ryerekeranye n’imikoreshereze y’ubutaka no kubusaranganya hashingiwe ku mikoreshereze yabwo.
Ati “Mu gihugu hose hari hari site zo guturamo hafi ibihumbi 14 ariko isesengura ryerekanye ko hakwiye ingamba zo gukoresha ubutaka neza no kubusaranganya mu mikoreshereze. Mu kugira aho ubuhinzi, ibikorwaremezo, indiri z’ibinyabuzima, inganda n’ibindi bikorwa by’iterambere.”
Yakomeje ati “Ibi bihujwe n’ubumenyi bushya bwo kubaka twongera ubucucike, igishushanyo mbonera giteganya ubuso bwo guturamo bungana na 15,2% by’ubuso bw’igihugu kandi bukaba buzaba buri ku masite 3.000 bivuye kuri za zindi 14.000 zari ziriho.”
Yasobanuye ko muri ayo mavugurura yatumye hari abaturage bisanga batuye mu bice bitandukanye kandi byaragenewe ubuhinzi, asobanura ko batazahimurwa ariko ko kubaka inzu nshya bitazaba bigikunda.
Ati “Ibi bisobanuye ko hari abaturage basigara ku butaka bwagenewe ubuhinzi, abo baturage bazakomeza kuhatura ariko nta yindi nyubako nshya izongera kuhubakwa kugira ngo hubahirizwe ihame ry’ubucucike no gutura ku butaka buto nk’uko tubisabwa n’igishushanyo mbonera.”
Yakomeje ashimangira ko nubwo amasite yagabanyijwe, byakozwe mu nyungu zo guteza imbere imijyi kandi ko buri kagari kahawe site ebyiri bikazanafasha mu mitangire y’ibikorwaremezo ku bazituyeho.
Ati “Muri rusange imidugudu yaragabanyijwe cyane, kugira ngo hatezwe imbere imijyi, haboneke n’ubutaka bukorerwamo ubuhinzi n’ibindi bikorwa. Nibura buri kagari kahawe imidugudu ibiri, kugira ngo bizanoroshye gutanga ibikorwaremezo.”
Yavuze ko ariko ku bufatanye n’akarere hashobora kubaho guhindura icyo ubutaka bwagenewe bitewe n’ibikorwa bitandukanye birimo nk’imishinga y’ishoramari rirambye, kandi bigomba kuba bifite impamvu yumvikana yanasesenguwe n’inzego zitandukanye.






Ibitekerezo 0