Aya mahugurwa yatanzwe binyuze muri porogaramu ya Leaders in Teaching (abayobozi b’imyigishirize), yahawe abarimu bose bigisha muri Kaminuza y’u Rwanda ishami ry’uburezi uko ari 142 harimo abagore 27 n’abagabo 115.
Byitezwe ko aya mahugurwa yari agamije kubaka ubushobozi bw’abarimu mu gufasha abanyeshuri bimenyereza umwuga wo kwigisha, azatanga umusaruro mu myigishirize, aho umunyeshuri witegura kuba umwalimu azajya arangiza kaminuza afite ubushobozi buhagije bwo gutanga ubumenyi yahawe no kwigisha kinyamwuga.
Umuyobozi w’agateganyo w’Ishami ry’Uburezi muri Kaminuza y’u Rwanda, Dr Florien Nsanganwimana, yavuze ko aya mahugurwa aje kongera ingufu muri gahunda yari isanzwe yo gukurikirana abanyeshuri, kuko umunyeshuri azajya atangira kwimenyereza umwuga agitangira umwaka wa mbere kugeza arangije, bitandukanye n’ibyari bisanzwe aho abanyeshuri bimenyerezaga umwuga wo kwigisha bageze mu mwaka wa nyuma.
Yagize ati “Ntabwo navuga ngo iki ni iki kizakemuka ariko mfite icyizere ko uburyo abarimu bakurikiranaga abanyeshuri mu buryo bwo kureba niba barimo kugera ku ntego zabo bizahinduka. Uburyo babafashaga gutekereza ku bibazo biri mu mashuri no kubishakira ibisubizo nabyo bizakemuka.”
Yongeyeho ati “Ibi byose bizagira ingaruka nziza ku mwalimu urimo kwimyenyereza uwo mwuga, kuko azaba yafashijwe, byamwongereye n’icyizere kuko iyo adafite icyizere biramugora, akagenda atazi ibyo akora, ariko iyo yifitiye icyizere bimufasha kwigisha neza. Mu kwigisha neza rero birumvikana ko ireme ry’uburezi rizahinduka.”
Prof. Wenceslas Nzabalirwa watanze amahugurwa ku barimu yavuze ko umwuga w’ubwarimu ugomba gutegurwa neza nk’iyindi myuga, nkuko umuntu wiga Igishinwa atakiga uyu munsi ngo ejo azabyuke akivuga.
Ati “Umwuga wo kwigisha nawo ni umwuga ugomba kwigwa nk’uko umuntu witegura kuba muganga agomba kubyiga kandi akabyitoza hakiri kare, ntutegereze umwaka wa nyuma ngo abe ari wo utangira kwitoza kwigisha […] kwigisha si impano, ni umwuga nk’iyindi umuntu agomba kwiga,nkuko iyindi myuga yose isanzwe abantu bayiga bitegura kuzayikora neza.”
Nyirahabimana Pascasie, umwalimu wigisha ubugenge (Phyisics) muri iyi kaminuza, akaba amaze imyaka 14 mu murimo w’uburezi, yavuze ko mu by’ingenzi amahugurwa yabafashije nk’abarimu ari ukunoza imyigire n’imyigishirize y’amasomo batanga, ndetse bakayatanga babera urugero abanyeshuri bigisha kuko nabo baba bitegura kuba abarimu.
Yongeyeho ati “Mu Rwanda kugeza ubu ikibazo gihari ni ireme ry’uburezi, abana bariga amasomo ariko ugasanga umwana arangije atabasha kumva cyangwa guhuza ibyo yize n’ubuzima busanzwe. Rero guhinduka mu myigishirize yacu, bizatuma imyigishirize y’abarimu bo mu mashuri yisumbuye nayo ihinduka, biheshe abana bigishije kurangiza bumva ibyo bize kandi babasha no kubihuza n’ubuzima busanzwe.”
Abanyeshuri biga muri Kaminuza y’u Rwanda Ishami ry’Uburezi, ni bo baba abarimu mu mashuri yisumbuye ndetse no mu nderabarezi (Teacher Training Center).
Ubu buryo bushya bwatangijwe buzatuma abanyeshuri bimenyereza umwuga wo kwigisha, batongera gutangira kuwimenyereza bageze mu mwaka usoza nkuko byari bisanzwe bikorwa, ahubwo kuva mu mwaka wa mbere bazajya batangira kwimenyereza umwuga wo kwigisha, bajye gusura amashuri barebe uko bikorwa, mu wa Kabiri batangire kwiga kwigisha babikora hagati yabo, mu wa gatatu batangire kwigisha kuburyo bazajya basoza amasomo yabo, ari abarimu beza bashobora kwigisha kinyamwuga.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!