00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impuguke mu by’ubuhanzi zashimangiye ko abakoresha ibihangano bitari ibyabo babyishyura

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 25 July 2017 saa 03:53
Yasuwe :

Impuguke mu bijyanye n‘ubukungu n’ubuhanzi zo mu ishyirahamwe mpuzamahanga ry’abanditsi n’abahanzi b’indirimbo n’ibindi bihangano(CIASAC), Minisiteri y’ubucuruzi n’ingana n’ibikorwa by’umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba (MINEACOM) n’izindi zashimangiye ko ibitangazamakuru n’abandi babyaza inyungu ibihangano by’abandi bagomba kujya babyishyurira kugirango bibashe kugirira akamaro benebyo.

Muri Mata 2017, Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) gifatanyije na Sosiete Nyarwanda y’Abahanzi (RSAU), batangaje ko guhera muri Nyakanga 2017, nta muntu uzongera gucuranga indirimbo y’umuhanzi mu nyungu ze bwite atayishyuye.

Byari bivuze ko, utubyiniro, amahoteli yifashisha indirimbo z’abahanzi anezeza abakiliya, radiyo zacurangaga izo ndirimbo, televiziyo, ibigo bitwara abagenzi bikunze kuzikoresha mu ngendo, inzu zogosherwamo abantu, amasoko manini (Super market) n’ahandi bagomba kujya bagirana amasezerano n’iyo Sosiyete bakabona kubicuranga.

Mu nama yahuje abafite aho bahuriye n’ibikorwa by’umuhanzi mu Rwanda ndetse no ku rwego mpuzamahanga kuri uyu wa 25 Nyakanga 2017, bashimangiye ko ababyaza inyungu ibihangano by’abandi aribo babadindiza mu iterambere.

Minisitiri w’Ubucuruzi, Inganda n’Ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba(MINEACOM), François Kanimba, yavuze ko urwego rw’ubugeni n’abahanzi rugira uruhare rukomeye mu iterambere ry’igihugu ndetse n’Isi, cyane cyane mu kugabanya umubare w’abatagira akazi binyuze mu kwihangira imirimo, ndetse ko hari gushyirwaho ingamba binyuze mu mahuriro yabo mu Rwanda no ku rwego mpuzamahanga kugira ngo impano zobo zibagirire akamaro.

Yavuze ko u Rwanda rwashyizeho amategeko yo kurengera umutungo mu by’ubwenge , kandi ko inzego zose zigiye kubihagurukira buri gitangazamakuru n’abandi babikoresha bakishyura.

Yagize ati “MINEACOM ni yo ishyiraho ibyerekeye amategeko n’ingamba igafatanya n’izindi nzego za Leta zishinzwe kubishyira mu bikorwa. Muti ‘Abanyabugeni, abahanzi ntibabona inyungu ku byo bakora, hari Radio n’abandi bakoresha ibihangano byabo ntacyo batanze. Icyo ni ikibazo kinini cyane dufite cyane cyane muri Afurika aho abantu benshi batarumva neza uburenganzira bw’abahanzi n’abanyabugeni. Iyi miryango iriho ku rwego rw’Isi, Afurika no mu Rwanda nibyo bashinzwe.”

Yongeye ati “Ntabwo mu rwego rw’ubuyobozi tuzemera ko bikomeza nk’uko byari bimeze. Abantu bagomba kwishyura abanyabugeni n’abahanzi bakabona amafaranga kugira ngo bagire agahimbazamusyi kabashyishikariza kuvumbura ibintu bishya no kubikangurira abandi.”

Umuyobozi mukuru w’ ishyirahamwe mpuzamahanga ry’abanditsi n’abahanzi b’indirimbo n’ibindi bihangano (CIASAC), Gadi Oron, yavuze ko mu Rwanda ndetse n’ahandi abahanzi bakwiye kwishyurwa ibihangano byabo kuko aribyo bibafasha kwiteza imbere.

Yagize ati “Ishyirahamwe mpuzamahanga ry’abahanzi n’abanditsi b’ibihangano rifite ingamba zihamye zo guteza imbere aka karere n’u Rwanda ruherereyemo[..] Turi hano by’umwihariko ngo dufashe ihuriro ry’abahanzi n’abanditsi Nyarwanda kuvugurura ibikorwa byabo. Hari abahanzi n’abanditsi b’ibihangano benshi kandi bafite ibihangano byiza. Bakwiye kubona igihembo cy’akazi gakomeye bakora byaba indirimbo z’amajwi cyangwa z’amashusho. Bakwiye kwishyurwa kuko nibyo bibafasha kubaho. Si mu Rwanda gusa, no mu bindi bihugu.”

Yakomeje ashimangira ko abahanzi, abanditsi n’abanyabugeni hirya no hino ku Isi bafite uruhare rukomeye mu gukemura ibibazo by’ibura ry’akazi byugarije Isi.

Umuyobozi Mukuru w’ Ishyirahamwe ry’Abanditsi Nyarwanda, Nadine Bwiza, yavuze ko bakorana n’ibyiciro bitandukanye by’abanditsi abahanzi n’abandi bafite ibihangano, ko batangiye kurengera ibihangano by’indirimbo ariko ko n’ibindi bizatangire kurebwa uko ababikoresha babyishyura.

Man Martin, umwe mu bahanzi Nyarwanda yavuze ko kuva kera yumvaga abahanzi bataka ko ibihangano byabo bitabasha kubagirira akamaro bikamuca intege zo kwinjira mu ruhando rw’abahanzi, yongeraho ko ari ikintu cyiza kuba uyu munsi bihabwa agaciro.

Ubuyobozi bw’ Ishyirahamwe ry’Abanditsi Nyarwanda bwatangaje ko hari abantu n’ibigo byamaze kwiyandikisha mu gufata ibyemezo bibemerera gukoresha no kwishyura ibihangano by’abandi ko binyuze muri iryo shyirahamwe bazajya bahamagarwa bagahabwa amafaranga yavuyemo, abatari muri iryo shyirahamwe bakabanza kuba abanyamuryango.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages