Uretse mu buzima busanzwe, ubushakashatsi butandukanye buri kurushaho kwerekana ko hari abantu bagira ibibazo byo mu mutwe mu buryo butandukanye n’ubumenyerewe, wenda ugasanga bahuje umwuga.
Ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cya athletes for Hope ku bijyanye no kureba ubuzima bw’abakora umwuga wo kwiruka, bwagaragaje ko 35% mu bantu babaye ibyamamare muri uwo mwuga bafite uburwayi bwo mu mutwe.
Ubu bushakashatsi kandi bwagaragaje ko 33% by’abakiri bato biga mu mashuri yigisha umwuga wo kwiruka, bafite ibimenyetso byo kugira ibibazo byo mu mutwe birimo agahinda gakabije, umuhangayiko ndetse n’ibindi bitandukanye.
Bwagaragaje kandi ko 30% by’ababarizwa muri ayo mashuri bakeneye ubufasha, ariko 10% bakaba ari bo bonyine babubona.
Sport Medicine yagaragaje ko imico n’imibereho abakora uyu mwuga babaho nayo ishobora kugira uruhare mu kubakururira ubu burwayi bwo mu mutwe.
Cyagaragaje kandi ko bumwe mu burwayi bukunze kwibasira abakora uyu mwuga harimo nko kugira ibibazo mu kurya, gukora imyitozo ikabije, kwiyahura, agahinda gakabije, umunaniro, ndetse no kunanirwa gusinzira, ibi ahanini ugasanga biterwa no guhora batumbiriye intsinzi.
Mu Rwanda uburwayi bwo mu mutwe ni kimwe mu bibazo bihangayikishije
Si abakora umwuga wo kwiruka gusa biganjemo ubu burwayi kuko mu bushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, mu 2018, bwagaragaje ko nibura Umunyarwanda umwe muri batanu afite uburwayi bwo mu mutwe bumwe cyangwa bwinshi.
Ni mu gihe urubyiruko ruri hagati y’imyaka 14-18 rwagaragaje ko rufite ibibazo byo mu mutwe ku kigero cya 10%.
Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko indwara y’agahinda gakabije ikunda kuviramo benshi kwiyambura ubuzima no kwiyanga, ikaba iri ku kigero cya 11,9% mu Banyarwanda bose.
Iyo ndwara igeze mu barokotse Jenoside irushaho gukaza umurego kuko imibare yikubye gatatu, aho nibura 35% bafite ikibazo cy’agahinda gakabije.
Ihungabana rishingiye ku mateka ryo ryari kuri 3,6% mu Banyarwanda bose aho ryikuba inshuro hafi enye rikagera kuri 27% mu bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Inama zakifashisha mu kwita kuri aba bantu bafite iki kibazo
Urubuga Cleverland Clinic, rwagaragaje ko iki kibazo gikomeje gufata intera ndetse no mu bakiri bagitangira uyu mwuga. Iki kigo gitanga inama ku bakora uyu mwuga ndetse no ku babyeyi bafite abana bifuza gukora uyu mwuga.
Inzobere mu kuvura indwara zo mu mutwe, Dr. Matthew Saccom, abinyujije kuri uru rubuga yagaragaje uburyo bw’ibanze bukwiriye gukoreshwa.
Yagize ati “Abakora umwuga wo kwiruka bagaragara n’intwari mu maso y’abantu ariko ntibibakuraho kuba abantu. Ibi nabyo bituma bagira ibibazo by’ubuzima kubera guharanira kurushaho kwamamara, bakibagirwa kwita ku buzima bwabo.”
Yongeyeho ati “Imitekerereze abakora uyu mwuga bafite yo kumva ko batagomba gutsinda na gato, ni imbaraga zabo ariko ituma batabasha kunyurwa uko baba bakoze neza kose.”
Yagiriye inama ababyeyi ati “Ababyeyi bafite abana mu mashuri yigisha uyu mwuga bagomba guha umwanya abana babo bakabatega amatwi, bakanabafasha gushaka umuti w’ikibazo bafite.”
Mu gitabo Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda yageneye abajyanama mu by’ubuzima cyo kwifashisha baganiriza abafite ikibazo cy’ubuzima bwo mu mutwe, yagaragajemo bimwe mu bigomba kwirindwa mu gihe ufasha umuntu ufite icyo kibazo.
Iyo uganiriza ufite ikibazo cy’ubuzima bwo mu mutwe, ugomba kwirinda kumugira inama umwemeza ibitekerezo byawe, kumutera ubwoba, kumuhohotera no gushaka kuvogera ubuzima bwe bwite atashatse kukwereka.
Gukoresha telephone, kurangara cyangwa gusohoka aho muri kuganirira no kumucira urubanza ntibikwiye kukurangwaho mu gihe umuganiriza.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!