IAEA igaragaza ko kuva Leta Zunze Ubumwe za Amerika zarasa ku bigo bitunganya ingufu za nucléaire muri Gicurasi 2025, nta makuru mashya iheruka aturuka i Tehran y’uko iyi gahunda ihagaze.
Raporo ya IAEA isubiramo ubusabe bwayo, busaba ibisobanuro ku cyabaye ku bubiko bwayo bwa Uranium ikoreshwa mu gutunganya izi ntwaro bwaburiwe irengero kuva Amerika yayirasaho mu mwaka ushize.
Mu rukerera rwa tariki ya 22 Kamena 2025, indege z’intambara za Amerika zo mu bwoko bwa B-2 Spirit zarashe misile ziremereye za GBU-57 ku bigo bitatu bya Iran bitunganyirizwamo Uranium ifite ubukana bwinshi: Fordow, Natanz na Isfahan.
Raporo ya IAEA iti “Umuyobozi Mukuru wa IAEA yabwiye Iran ko ari ingenzi ndetse bikenewe cyane kugira ngo ikurikize amabwiriza yo kwirinda ko ingufu za nucleaire zakwangiza. Iran ntabwo yemerewe kureka kuyubahiriza uko byagenda kose.”
Kuva Amerika yarasa kuri ibi bice byatunganyirizwagamo Iranium, IAEA ntabwo irabasha kongera kuhagera ngo imenye ikijya mbere niba izi nganda zarangirijwe cyangwa umugambi ugikomeje, harebwa aho Uranium yari igeze kuri 60% ngo ibe yabyara intwaro kirimbuzi aho igeze ubu.
IAEA igaragaza ko kuba itabasha kugenzura ibikorwa bya Iran byo gutunganya izi ngufu mu gihe cy’umwaka biteye impungenge.
Iti “Ni ibintu bidasanzwe. Biteye impungenge kuko bigoye kumenya niba Iran yubahiriza amaamasezerano ya ‘Non‑Proliferation Treaty.”
Non‑Proliferation Treaty ni amasezerano mpuzamahanga ajyanye no kurwanya ikwirakwira ry’intwaro kirimbuzi mu bihugu byinshi, yemerera ikoreshwa ry’ingufu za nicleaire mu buryo bugamije iterambere n’amahoro.
Yasinyiwe i Wasington muri Amerika, i Londres mu Bwongereza n’i Moscow mu Burusiya mu 1968.
Nubwo Iran imaze igihe iraswaho bivugwa ko umugambi wayo wo gutunganya Uranium ifite ubukana bwinshi, uyigeza ku ntwaro kirimbuzi itahungabanye cyane, ku buryo hari impungenge z’uko iki gihugu cyaba gikomeje uyu mugambi mu ibanga.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!