Zagaragaje iki cyifuzo tariki 20 Kamena 2024 ubwo muri iyi nkambi haberaga umuhango wo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe impunzi.
Rwagasore Aime, umuyobozi w’impunzi zo mu nkambi ya Mugombwa, yabwiye abari bitabiriye uyu muhango ko hari impunzi z’Abanyamulenge zimaze imyaka 27 mu Rwanda kuko zahageze mu 1998. Yasobanuye ko zimaze kurambirwa ubuhunzi nubwo u Rwanda ruzifashe neza.
Mu magambo ye, Rwagasore yagize ati “Dufite ingingimira mu mitima yacu y’ikibazo duhora twibaza igihe kizakemukira. Twahunze ihohoterwa ndetse n’iyicarubozo ryadukorewe twe na bagenzi bacu bari muri Congo, tuzira uko twavutse ndetse n’ubu riracyakomeje.’’
Yakomeje avuga ko inkambi barimo zamaze kugera muri eshanu batabariyemo iy’agateganyo ya Nkamira, kandi bakaba bari no mu bindi bihugu byo mu karere birimo Tanzania na Kenya.
Yatunze urutoki umuryango mpuzamahanga, agira ati “Ese ubundi, imiryango mpuzamahanga mwitaye ku bibazo byacu? Ese mwishimiye ko tuguma ishyanga nta gihugu tugira? Ese mukeneye gukomeza kutugaburira ubuziraherezo?”
Na none ati “Turabasaba kugira ngo ibibazo byacu mubigire ibyanyu nk’uko insanganyamatsiko y’uyu mwaka isaba abantu kwifatanya n’impunzi. Twizeye ko amajwi yanyu yagira icyo amara, turabasaba ko twakongera tugataha iwacu mu mahoro n’umutekano.’’
Umuyobozi w’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) mu Rwanda, Aissatou Ndiaye, yavuze ko inzego zose zihora zishakisha ibyatanga ibisubizo birambye ku bibazo impunzi zifite kandi na bo bemera ko amahoro agarutse muri RDC ari byo byakemura ikibazo burundu, abantu bagasubira mu gihugu cyabo.
Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi, Maj Gen (Rtd) Albert Murasira, yavuze ko nta gihe guverinoma y’u Rwanda idatabariza impunzi zirimo iz’Abanye-Congo kugira ngo ikibazo cyazo gikemurwe, ariko ko hazamo inzitizi nyinshi.
Yagize ati “Duhora dushaka amahoro muri aka karere. Muzi ko kugira igihugu gitekanye, tuba twifuza ko n’abandi batekana kugira ngo tujye mu majyambere. Mwabonye uruhare u Rwanda rwagiye rugira haba mu karere no muri Afurika, hose ruba rushaka amahoro, ngo impunzi zisubire iwabo.’’
Minisitiri Murasira yakomeje avuga ko u Rwanda rutazatezuka gukora icyo ari cyo cyose ngo amahoro abe yaboneka, ariko kandi ngo hakaba hakenewe ubushake bw’igihugu bakomokamo. Yijeje impunzi zose ko igihe bitarashoboka gutaha, guverinoma izakomeza kuzifasha.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!