00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imwe mu ngona zo muri Nyabarongo zari zarayogoje abaturage yishwe

Yanditswe na IGIHE
Kuya 24 August 2017 saa 03:06
Yasuwe :

Imwe mu ngona zo mu mugezi wa Nyabarongo ku ruhande rw’Umurenge wa Mageragere mu Karere ka Nyarugenge yishwe n’inzego zishinzwe umutekano kuri uyu wa 24 Kanama 2017.

Polisi yagize uruhare mu bikorwa byo guhiga no gufata ingona zari zimaze igihe zica abaturage bajya gushaka amazi muri Nyabarongo, kugeza ubu imwe ikaba yishwe, mu rwego rwo kubungabunga umutekano w’abaturage.

Abaturage batakaje ubuzima barimo abo mu Murenge wa Mageragere mu Karere ka Nyarugenge ndetse n’abo mu Karere ka Kamonyi mu Murenge wa Rugarika.

Kugeza ubu ibikorwa byo gukemura ikibazo cy’ibura ry’amazi ari na yo ntandaro yo kuba ingona zica abaturage bajya kuvoma aya Nyabarongo birimo gushyirwamo ingufu nk’uko Guverineri w’Intara y’Amajyepfo aherutse kubitangaza ubwo yasuraga Akarere ka Kamonyi mu minsi ishize ari kumwe n’ubuyobozi bwa WASAC muri aka karere.

Iyi ngona yafashwe n'umutego irapfa
Hagaragaye amajyi ingona zateye nk'uburyo bwo kororoka kwazo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages