00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imyaka 20 akodesha: Mukamugisha yahawe inzu n’inzego z’umutekano

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 5 July 2026 saa 08:21
Yasuwe :

Mukamugisha Olive wari umaze imyaka irenga 20 akodesha yibutse ibihe bibi yanyuzemo byo kutagira aho kuba he, asuka amarira y’ibyishimo. Ni nyuma yo gushyikirizwa inzu ye bwite yubatswe ku bufatanye bwa Polisi n’Ingabo by’u Rwanda.

Uyu muturage ni umwe mu miryango icumi yashyikirijwe inzu zubatswe mu buryo bwa (Two in One) mu Murenge wa Rwinkwavu mu Karere ka Kayonza ku bufatanye bw’Ingabo na Polisi hagamije iterambere ry’abaturage mu kwizihiza Umunsi wo Kwihobora ku nshuro ya 32.

Mukamugisha Olive ufite ubumuga bw’ingingo yavuze ko yari amaze imyaka 20 akodesha ariko akaba ashimira Perezida Kagame ku bw’imiyoborere ye myiza itumye Ingabo na Polisi bamutuza mu nzu nziza.

Yavuze ko na mbere yabanje kwigishwa umwuga w’ubudozi ku buryo uzamwunganira mu kubaho kwe adasabirije.

Ati “Ubu nanjye ndibohoye, ndashimira Perezida Kagame ntako atankunze mu mibereho yanjye yo gukodesha mu myaka 20 maze muri Kayonza, ndamushimiye ko yashyizeho abayobozi beza babashije kumba hafi, ndashimira Ingabo na Polisi Imana izakomeze ibarinde.’’

Karekezi Ismael na we ufite ubumuga bw’ingingo usanzwe ukora akazi ko kogosha, yavuze uburyo gukodesha biri mu bintu byamukenesheje cyane.

Yavuze ko amafaranga akorera iyo ayatungishije umuryango we akanakuramo ayo kwishyura inzu yakodeshaga byatumaga umuryango we utabaho neza.

Ati “Twari twararemerewe n’umutwaro wo kwishyura ubukode kubera ubumuga bwanjye. Amafaranga make ninjizaga ntiyashoboraga gutuma nubaka inzu none ubu mfite inzu nziza. Ndasezeranya Perezida wa Repubulika ko nzakomeza gukora cyane kugira ngo imibereho y’umuryango wanjye irusheho kuba myiza kandi ntegurire abana banjye ejo hazaza heza, uyu munsi nanjye ndabohotse.’’

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite, Kazarwa Gertrude yavuze ko kwizihiza umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 32 ari ukwishimira amahitamo meza Abanyarwanda bagize yo guhuza imbaraga n’ibitekerezo mu kubaka u Rwanda buri umwe yifuza.

Yashimye ingabo zahoze ari iza RPA zabohoye igihugu zihagarika Jenoside ndetse zikomeza kugira uruhare mu kukirinda no kucyubaka.

Ati “Mu mezi arenga atatu ashize twabaye abatangabuhamya b’ibikorwa bitandukanye bw’ubwitange, urukundo, ubushake bwo guhindura imibereho y’abaturage byakozwe n’Ingabo na Polisi. Ubwo bufatanye bwagize uruhare mu gukemura ibibazo bifitanye isano n’imibereho myiza y’abaturage ndetse n’iterambere.’’

Kazarwa yavuze ko havuwe abaturage 28.582, kubaka ibyumba by’amashuri bibiri, ibiraro bibiri, inzu 80 z’abatishoboye arimo n’ibikoresho by’ibanze, kugeza amazi meza ku baturage, gutanga ubwato bubiri, gutanga imashini zo kuhira icumi. Hatanzwe inka esheshatu n’ihene 910.

Hakozwe ubukangurambaga mu kubungabunga ibidukikije n’uruhare rw’abaturage mu muganda mu bikorwa bifite agaciro ka miliyoni 12 Frw aho byahaye akazi abaturage barenga 1000.

Yakomeje agira ati “Ibi bikorwa ni igihamya cyerekana ko ubufatanye hagati y’inzego z’umutekano n’abaturage ari inkingi ikomeye umutekano w’Igihugu cyacu wubakiyeho, kandi ubwo bufatanye bufite uruhare mu gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage.’’

Kazarwa yavuze ko urugendo Abanyarwanda barimo rwo kubaka iterambere rirambye buri wese yemera ko umutekano utagarukira gusa ku kuba nta ntambara iri mu gihugu ahubwo kugira umutekano bivuze ku kuba nta cyahungabanya ituze ry’umunyarwanda aho cyava hose.

Mukamugisha yahawe inzu nyuma y'imyaka 20 akodesha
RDF na RNP byahaye inzu abaturage batishoboye
Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w'Abadepite, Kazarwa Gertrude, yasabye abahawe inzu kuzifata neza
Abayobozi batandukanye bitabiriye igikorwa cyo gushyikiriza abaturage inzu n'izindi mpano bagenewe na RDF na RNP

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages