00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inama y’Igihugu y’Abana ya 12 izakebura ababyeyi badatanga uburere buboneye

Yanditswe na Tombola Felicie
Kuya 5 December 2017 saa 04:07
Yasuwe :

Inama y’Igihugu y’Abana igiye guterana ku nshuro ya 12 ikaba izagaruka ku bibazo bimwe na bimwe byugarije umuryango by’umwihariko kubura uburere buboneye kw’abana.

Iyi nama izahuza abagera kuri 488, barimo abayobozi ba komite z’Ihuriro ry’abana ku rwego rw’Umurenge n’Akarere, abahagarariye abana bafite ubumuga ku rwego rw’Akarere n’abahagarariye bagenzi babo baba mu nkambi z’impunzi ziri mu Rwanda.

Inama y’Igihugu y’abana yatangiye kuba muri 2004 nk’urubuga rubaha uburenganzira bwo kugira uruhare mu bibakorerwa n’uburyo bwo kuganira hagati yabo, ubwabo, abafata ibyemezo, abayobozi, sosiyete sivile, abafatanyabikorwa mu iterambere n’abanyarwanda bose muri rusange.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku itariki 5 Ukuboza 2017, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abana Dr. Uwera Kanyamanza Claudine, yatangaje ko nubwo ababyeyi baba bahuze mu gushaka amafaranga ariko no kwita ku bana bibareba kandi bishoboka.

Ati“Iyi nama izaba umwanya mwiza wo kwibutsa ababyeyi inshingano zabo ku bana no kubabera intangarugero muri byose. Twasanze nka 90% by’abana usanga mu muhanda baba bafite ababyeyi, ni ikintu kibabaje. Nubwo waba uri umubyeyi wagiye mu kazi ugomba kwibuka ko ufite abana, ugakora akazi ariko ukita no kuri abo bana hamwe n’uwo mwashakanye mukabiganira .”

Ibyo kandi byanashimangiwe n’umuyobozi wa Unicef mu Rwanda Ted Maly. Ati “ Byose bisaba kwiha gahunda, ugakora ubucuruzi, ukita no ku nshingano zawe,ikindi kandi uburere buboneye nubwo bureba umuryango, bureba sosiyete ndetse n’igihugu.”

Ku itariki ya 7 Ukuboza 2017, nibwo hazaba Inama Nkuru y’Igihugu y’Abana izabera mu ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko.

Nyuma ya saa sita, hazakorwa urugendo rugamije gukangurira buri wese kurwanya imigirire ya bamwe mu babyeyi batita ku nshingano zabo zo kurera n’ibibazo bibangamiye abana, birimo kubasambanya, imirimo mibi ikoreshwa abana, guta amashuri n’ibindi.

Insanganyamatsiko y’iyi nama igira iti “ Uburere buboneye: Inkingi yo kubaka u Rwanda twifuza.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abana, Dr. Uwera Kanyamanza Claudine na Ted Maly, Umuyobozi wa Unicef mu Rwanda

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages