00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Indi myanya y’ubuyobozi muri ORINFOR yashyizwe mu ipiganwa

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 7 June 2013 saa 07:29
Yasuwe :

Ijambo “Agateganyo” rishobora kuba rigiye kuba amateka mu Kigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru ORINFOR cyahindutse RBA. Ni nyuma y’aho Inama y’Abaminisitiri ishyizeho Umuyobozi mushya w’icyo kigo ariwe Asiimwe Arthur, kuri ubu nawe yamaze gushyira ku isoko imyanya ikomeye y’ubuyobozi muri icyo kigo abari bayirimo bakoraga by’agateganyo kugirango ipinanirwe.
Mu gihe Willy Rukundo wari umuyobozi wa ORINFOR wasimbuwe yari amaze imyakamyinshi ari umuyobozi w’agateganyo, ubu umuyobozi wa Radio, (…)

Ijambo “Agateganyo” rishobora kuba rigiye kuba amateka mu Kigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru ORINFOR cyahindutse RBA. Ni nyuma y’aho Inama y’Abaminisitiri ishyizeho Umuyobozi mushya w’icyo kigo ariwe Asiimwe Arthur, kuri ubu nawe yamaze gushyira ku isoko imyanya ikomeye y’ubuyobozi muri icyo kigo abari bayirimo bakoraga by’agateganyo kugirango ipinanirwe.

Mu gihe Willy Rukundo wari umuyobozi wa ORINFOR wasimbuwe yari amaze imyakamyinshi ari umuyobozi w’agateganyo, ubu umuyobozi wa Radio, uwa televiziyo, uwa porogaramu kuri televiziyo, umujyanama w’umuyobozi ushinzwe ubushabitsi n’iterambere, ushinzwe ubucuruzi no kwamamaza, ushinzwe itangwa ry’amasoko, n’uw’imari nabo barashakishwa, kuko imyanya yabo yamaze gushyirwa ku isoko ngo ihatanirwe n’ababifitiye ubushobozi.

Uku gushyira ku isoko kw iyi myanya hafi ya yose ikomeye muri ORINFOR, kuje nyuma y’igihe gito Asiimwe yicajwe kuri iyi ntebe y’ubuyobozi, kandi yari yijeje ko agiye kuzana impinduka mu mikorere y’iki kigo cyakunzwe kunengwa ku mikorere idahwitse cyane cyane iya televiziyo rukumbi yo mu gihugu imaze imyaka irenga 20 irangwa no guhorana ibibazo bya tekiniki, ariko abayikoramo bakavuga ko ifite ibikoresho bishaje.

Uretse televisiyo kandi iki kigo cyakunze kwifatirwa ku gahanga n’Umugenzuzi Mukuru w’imari ya Leta, agihora ikoreshwa nabi ndetse n’inyerezwa ry’umutungo ubarirwa mu mamiliyari.

Nubwo bivugwa ko ORINFOR ari cyo kigo cy’itangazamakuru cyinjiza amafaranga, dore ko kihariye hafi amatangazo yose ya Leta, abayikoramo bo binubira umushahara muto ndetse n’ubuzima botoroshye.

Mu gihe Asiimwe yamaraga gushyirwaho, benshi mu bakoresheje imbuga nkoranyambaga bahamyaga ko uyu mugabo ugaragara nk’uri muto, afite ubushobozi bwo kuyobora iki kigo kimaze imyaga igera kuri 50, ariko kandi bakamugira inama yo kuba yakwirukana abarambyemo.

Aganira n’Ikinyamakuru Izuba Rirashe nyuma yo gutorwa Asiimwe Arthur yagize ati "Icyo nsaba abantu ni ukwihangana, hari ibintu byinshi byarimo guhinduka, abari bahasanzwe hari ibyo bakoze ariko nk’ikipe nshya tuzabaha ibintu bishya kandi binoze. ORINFOR ni ikigo gikora neza gusa harimo inenge, tugiye kwicara turebe icyo twakora ariko mu bigo bizanwamo impinduka ntiwakwirukana abantu bose. Ikibazo si abantu ariko abantu bakeneye gushyigikirwa mu kazi).”

Mu gihe itariki ntarengwa yo kuba abashaka guhatanira uyu mwanya ari kuwa 28 Kamena 2013, igitegerejwe ni ukureba ubushobozi n’ubunararibonye bw’abazashirwa mu myanya, ndetse no kumenya aho abari bayisanzwemo bazerekeza.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages