Izo ndorerezi zirimo izo mu miryango itari iya leta, Ihuriro ry’imitwe ya politiki, Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu, Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere (RGB) n’abandi, bose biteguye inshingano zabo.
Abandi ngo ni abahagarariye inyungu z’ibihugu byabo bakorera mu Rwanda.
Munyaneza yagize ati “Amajwi y’agateganyo aramenyekana kuri uyu wa Gatanu nijoro, mu gihe amajwi ntakuka azatangazwa bitarenze ku wa Mbere.”
Kuri uyu wa Kane amatora yabereye mu bice bitandukanye by’Isi bibarizwamo Abanyarwanda mu mahanga, uretse mu Burundi aho amatora yasubitswe kubera impamvu z’umutekano.
Iyi referendumu igamije kwemeza cyangwa kubuza ivugururwa ry’Itegeko Nshinga, riha Perezida Kagame uburenganzira bwo kwiyamamariza indi manda nyuma ya 2017 ubwo manda ye ya kabiri izaba irangiye.
Harimo kandi ivugururwa rya manda y’abasenateri n’iya Perezida na visi Perezida b’Urukiko rw’Ikirenga.
Abakorerabushake 68,000 ni bo barafasha Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, aho biteganyijwe ko Abanyarwanda miliyoni 6.4 ari bo bitabira amatora nk’uko biyandikishije ku ilisiti y’itora.
Biteganyijwe ko amatora afungurwa saa moya za mu gitondo agasozwa saa cyenda z’amanywa.
Ivugururwa ry’itegeko Nshinga rishobora kwemerwa ari uko habonetse amajwi mirongo itanu ku ijana harenzeho ijwi rimwe, y’abatoye “Yego”.
Ibikorwa by’ivugururwa ry’Itegeko Nshinga byatangiye nyuma y’ubusabe bw’Abanyarwanda bagera kuri miliyoni 3.7, bandikiye Inteko Ishinga amategeko basaba ko rivugururwa.



















TANGA IGITEKEREZO