Intara ya Cabo Delgado ni agace ka Mozambique kari kamze igihe kugarijwe n’umutekano muke ndetse karanigaruriwe n’imitwe y’ibyihebe, byatumye bimwe mu bikorwa byinshi bihagarara.
Intambara y’imitwe y’iterabwoba muri Mozambique yatumye n’uburezi bugirwaho ingaruka mu gihe cy’imyaka ine aho benshi mu banyeshuri bayavuyemo.
Nubwo bongeye gusubira mu buzima busanzwe ndetse hagakurikiraho gahunda zo kwiyubaka no kongera kuvugurura ibikorwa byinshi by’ibanze birimo n’amashuri, ubukene bwabaye imbogamizi kuko bwagize n’ingaruka no ku kubona ibyangombwa nkenerwa by’ibanze mu buzima bwa buri munsi.
Ni muri urwo rwego, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 25 Ukwakira 2023, Inzego z’Umutekano z’u Rwanda ziri mu gace ka Mocimboa da Praia zateguye igikorwa gito kigamije gufasha abana kubona ibikoresho by’ishuri, birimo amakaye n’amakaramu ku bayakeneye.
Ibi bikoresho byatanzwe ku bigo bitanu birimo iby’amashuri abanza n’icy’ayisumbuye. Amakuru agaragaza ko amakayi 3100 n’amakaramu 2530 ari byo byatanzwe ku banyeshuri batandukanye.
Uretse abanyeshuri bahawe amakayi, n’abarimu kuri ibyo bigo byatoranyijwe bagiye bahabwa amakayi n’amakaramu bigomba kubafasha mu kazi kabo ka buri munsi.
Umukozi Ushinzwe Uburezi muri Mocimboa da Praia, Salmos BACAR, yavuze ko amashuri yafunguwe muri Mutarama 2023, nyuma y’umwaka afunzwe kubera ikibazo cy’umutekano muke.
Yashimye inzego z’umutekano z’u Rwanda zafatanyije n’iza Mozambique guhashya umwanzi no kongera kugarura amahoro ku baturage bo muri Cabo Delgado muri rusange.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!