Bivugwa ko bisi nyinshi zitwaye zitwaye aba basirikare zinjiye mu Rwanda ahagana Saa Tanu z’amanywa, zivuye mu Mujyi wa Goma mu Burasirazuba bwa RDC. Zanyuze mu muhanda wa Rubavu-Musanze-Kigali-Rusumo.
Ku rundi ruhande, bivugwa ko hatashye ingabo 700. Ni ubwa mbere hatashye abasirikare benshi ba SAMIDRC, kuko muri Mata na Gicurasi 2025 ho hatahaga bake bari baherekeje ibikoresho bya gisirikare byakoreshwaga mu rugamba rwo kurwanya ihuriro AFC/M23.
Muri iki cyiciro hatashye abasirikare bo mu bihugu byatangaga umusanzu muri SAMIDRC: Tanzania, Afurika y’Epfo na Malawi.
Ku wa 11 Kamena, SADC yasobanuye ko aba basirikare bakomereza urugendo i Dar es Salaam muri Tanzania. Aho ni ho aba Afurika y’Epfo na Malawi bafatira indege, bakomereze mu bihugu byabo.
Igisirikare cya Afurika y’Epfo (SANDF) cyatangaje ko giteganya kwakira abasirikare bacyo batashye muri iki cyiciro ku wa 13 Kamena.
Ubutumwa bwa SAMIDRC bwatangiye mu mpera za 2023. Muri Werurwe 2025, abakuru b’ibihugu bya SADC bafashe icyemezo cyo kubuhagarika mu rwego rwo gushyigikira ibiganiro by’impande zifitanye amakimbirane.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!