Biri mu byagarutsweho na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, mu kiganiro aherutse kugirana n’itangazamakuru mu mpera za Ugushyingo 2025, ubwo yagaragazaga ishusho y’imibereho y’abatuye iyi ntara.
Guverineri Kayitesi yavuze ko kuva mu 2023 kugeza mu 2025, ingo zisaga 39.000 zakuwe mu bukene kubera gahunda Leta yashyizeho zigamije kuzahura imiryango ikennye, agakomeza avuga ko mu mwaka wa 2025-2027 bateganya guherekeza ingo zirenga ibihumbi 79 ari zo zizaba zitahiwe.
Imiryango izahuzwa n’ibyayifasha kwikura mu bukene byaba inkunga, guhabwa akazi n’ibindi.
Iyi miryango izakurikiranwa mu myaka ibiri kugira ngo ifashwe kwiteza imbere no kwizamura mu mibereho myiza bityo na yo isigare yibeshaho neza.
Guverineri Kayitesi ati “Icyiciro cya mbere cyatanze umusaruro, kuko imiryango irenga ibihumbi 39 yamaze kwikura mu bukene. Abatarabigezeho barasibiye, bityo bazakomereza mu cyiciro cya kabiri cya 2025/2026, aho tuzabaha ubufasha bw’imyaka ibiri.”
Uyu muyobozi yakomeje avuga ko zimwe mu mbogamizi zikibangamira imibereho myiza y’abaturage, harimo imiryango itagira aho kuba, ibyatumye ubuyobozi bushyira imbere ingamba zo kubakira no gusanira imiryango itishoboye.
Yagaragaje ko mu 2025/2026 honyine, Intara y’Amajyepfo ifite ingengo y’imari irenga miliyari 109 Frw, azashyirwa mu kubakira imiryango itishoboye isaga 600 no gusanira irenga 3.500, kugira ngo abayituyemo bagire umutekano w’aho kuba.
Gahunda yo gukura abaturage mu bukene iri mu zashyizwemo imbaraga na Guverinoma y’u Rwanda, ibinyujije Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu. Hashyizweho gahunda ya Gira Wigire ishyirwa mu bikorwa n’Ikigo Gishinzwe Guteza imbere Ibikorwa by’Iterambere mu Nzego z’Ibanze (LODA).
Iyi gahunda bayifashwamo kandi n’Abajyanama b’Imibereho Myiza n’Iterambere (Para-social workers), aho usanga umwe kuri buri mudugudu, bakaba bashinzwe gushyira imbaraga mu miryango itishoboye ngo izamure imyumvire n’imibereho.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!