00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ingingo zituma Abanyarwandakazi bumva ari ngombwa gukubitwa n’abagabo babo

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 13 July 2026 saa 08:33
Yasuwe :

Nubwo u Rwanda rwakomeje guteza imbere abari n’abategarugori mu nguni zose, rugahana rwihanukiriye n’ibyaha bifitanye isano n’ihohoterwa nko gukubita, haracyari umubare munini w’Abanyarwandakazi bagiha ishingiro gukubitwa.

Imibare igaragaza ko Abanyarwandakazi bumva ko umugabo akwiriye gukubita umugore we bagabanyutseho 20% mu myaka itanu ishize, bava kuri 50% mu 2019/2020 ugera kuri 30% mu 2025.

Iyi mibare iri mu bushakashatsi ku Buzima n’Imibereho y’Abaturage mu Rwanda, RDHS 2025, bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima.

Ubu bushakashatsi bwakorewe ku bagore 14.283 bafite imyaka iri hagati ya 15 na 49.

Kwemera ko umugore yakubitwa n’umugabo muri ubu bushakashatsi ntibivuze ko uwabajijwe yakorewe iryo hohoterwa nubwo yumva ko bikwiye.

Ahubwo, bisobanura ko yemera ko hari nibura imwe mu mpamvu zari zatanzwe ishobora gutuma abona ko umugabo afite ishingiro ryo gukubita umugore we.

Aba bagore babajijwe niba bemera ko umugabo afite ishingiro ryo gukubita umugore we bitewe n’impamvu zirindwi ari zo igihe umugore avuye mu rugo atabwiye umugabo, kumuca inyuma no kuba yatonganye n’umugabo.

Hari kandi kuba atitaye ku bana, yarebye muri telefone y’umugabo we cyangwa yanze gukorana na we imibonano mpuzabitsina.
Impamvu yo kureba muri telefone y’umugabo atamuhaye uruhushya n’iyo kumuca inyuma zongerewemo mu 2025 kuko mbere hakorwaga kuri eshanu za mbere ndetse ikigereranyo cy’imyaka itanu cyashingiye kuri izo zakorwagaho mbere eshanu.

RDHS 2025 yagaragaje ko 30% by’abagore 14.283 bakoreweho ubushakashatsi bemera ko hari nibura imwe mu mpamvu eshanu za mbere yatuma umugabo akubita umugore we, mu gihe abagabo babyemeye ari 15% by’abagabo barenga 6000 babajijwe.

Iyi mibare igaragaza impinduka mu myaka itanu ishize kuko mu 2019/2020 abagore bemeraga nibura impamvu imwe muri za zindi eshanu za mbere bari 50%, bivuze ko bagabanutseho 20% kuko bageze kuri 30% mu 2025.

Impamvu bigaragara ko abagore benshi bemera ko ishobora gutuma umugabo akubita umugore we, ni iyo umugore yaryamanye n’undi mugabo. Muri rusange, iyi ni yo mpamvu yagize umubare munini w’abayishyigikira mu byiciro byose byabajijwe.

Abafite imyaka 40–44 ni bo baza ku isonga ku kigero cya 45,3%. Bakurikirwa n’abafite imyaka 45–49 bangana na 42,1%, abafite imyaka 20–24 bangana na 42%, n’abafite imyaka 15–19 bangana na 41,9%.

Mu bafite imyaka 35–39 n 41%, abafite 30–34 ni 40,6%, mu gihe abafite imyaka 25–29 ari bo bafite ijanisha rito, rya 37,5% bemera ko bifite ishingiro kuba umugabo yakubita umugore waryamanye n’undi mugabo.

Mu bijyanye n’aho abantu batuye, ku ngingo yo gucana inyuma abagore bo mu Ntara y’Amajyepfo ni bo bagaragaje umubare munini w’abaha ishingiro kuba umugore yakubitwa n’umugabo we mu gihe yaryamanye n’undi mugabo, aho bangana na 49,4%.

Bakurikiwe n’abagore bo mu Ntara y’Iburengerazuba, aho 49% bemeye ko iki gikorwa gishobora kuba impamvu yatuma umugabo akubita umugore we.

Mu Ntara y’Iburasirazuba, abagore bemera iyi mpamvu bangana na 41,5%, mu gihe mu Ntara y’Amajyaruguru ari 39,7%.

Abagore bo mu Mujyi wa Kigali ni bo bagaragaje umubare muto w’abemera iyi ngingo, aho ari 22,5% gusa kandi uyu mubare uri hafi ya kimwe cya kabiri cy’uwagaragaye mu Ntara y’Amajyepfo n’Iburengerazuba.

Muri rusange, iyi mibare igaragaza ko hafi abagore bane kuri buri bagore icumi mu byiciro byose by’imyaka bemera ko gukubita umugore bishobora kuba bifite ishingiro mu gihe umugore aryamanye n’undi muntu.

Indi mpamvu yagaragayeho umubare utari muto w’abashyigikira gukubitwa ni ukwirengagiza inshingano zo kwita ku bana. Hafi 24,4% by’abakobwa bafite imyaka 15–19 na 23,5% bafite imyaka 40–44 bahaye ishingiro gukubita umugore hashingiwe kuri iyi mpamvu.

Indi mpamvu abagore baha ishingiro gukubitwa n’abagabo babo ni iyo umugore arebye muri telefoni y’umugabo we. Hafi ya 6% kugeza kuri 10% by’abagore mu byiciro bitandukanye by’imyaka ni bo bavuze ko iyi mpamvu ishobora gutuma umugabo agira ishingiro ryo gukubita umugore we.

Izindi mpamvu bigaragara ko zidashyigikiwe cyane kuko abagore bake ari bo bemeye ko umugabo yakwemererwa gukubita umugore kubera ko yanze ko bakora imibonano mpuzabitsina, batonganye cyangwa yarebye muri telefoni ye.

Ubu bushakashatsi kandi bugaragaza itandukaniro rishingiye ku myaka y’abagore babajijwe kuko mu bakiri bato bafite imyaka 15 kugeza kuri 19, hafi 33% bemera ko hari nibura imwe mu mpamvu zatuma umugabo ahabwa ishingiro ryo gukubita umugore we.

Uyu mubare ugabanukira mu bagore bafite imyaka 25 kugeza kuri 29, aho hafi 26% ari bo bafite iyi myumvire.

Abatarize baha ishingiro ihohoterwa

Urwego rw’uburezi na rwo rugaragaza itandukaniro rikomeye mu myumvire yo kwemera ko hari impamvu zatuma umugabo akubita umugore we kuko ubu bushakashatsi bushimangira ko uko umuntu agenda arushaho kwiga ari ko ijanisha ry’abafite iyo myumvire rigabanuka.

Mu bagore batize, 52,1% bemera nibura imwe muri za mpamvu zirindwi zatuma umugabo akubita umugore we, mu gihe ari 52,3% mu bize amashuri abanza, 37,3% mu bize ayisumbuye na 13,5% mu bize amashuri arenze ayisumbuye.

Mu bagabo na ho ni uko kuko abatarakandagiye mu ishuri bagera kuri 36,2% bemera nibura imwe mu mpamvu zirindwi zatuma umugabo akubita umugore we, bakaba 34,2% mu bize amashuri abanza, 25,7% mu bize ayisumbuye na 7,3% mu bize amashuri arenze ayisumbuye.

Nubwo bemera gukubitwa bagomba kumenya ko ari icyaha. Itegeko rivuga ko umuntu, abishaka, ukomeretsa undi, umukubita cyangwa umusagarira ku buryo bwa kiboko bubabaje aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarenze umwaka umwe n’ihazabu itari munsi ya 100.000 Frw ariko itarenze 300.000 Frw.

Iyo byateye uwakorewe icyaha indwara idakira, ubumuga buhoraho butuma ntacyo yikorera, kubuza burundu urugingo rw’umubiri gukora no gutakaza igice cy’umubiri, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka itanu. Ni ngombwa kubyirinda rero.

Hari Abanyarwandakazi bumva ko gukubitwa n'abagabo babo ari ngombwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages