00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inkuru ya Dr. Gaidi Faraj wakuruwe n’ubwiza bw’u Rwanda akahashinga ’African Olympiad Academy’

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 9 March 2026 saa 12:43
Yasuwe :

Dr. Gaidi Faraj ni umwe mu bahanga bafashe iya mbere mu kubaka Afurika ijyanye n’icyerekezo cy’Isi babicishije mu burezi bufite ireme. Yize muri Kaminuza ya California, ahakura impamyabumenyi y’ikirenga mu bijyanye n’ubuzima bw’Abanyafurika baba ku yindi migabane.

Mbere yo kugera mu Rwanda, yabanje gukorera mu birwa bya Maurice muri Kaminuza y’imiyoborere, ALU, aba muri Tanzania imyaka 12, nyuma afata icyemezo cyo kwimukira i Kigali ashingiye ku mutekano uhari n’uko abashoramari boroherezwa.

Mu kiganiro na IGIHE, Dr. Gaidi yasobanuye ko ubwo yageraga mu Rwanda bwa mbere mu 2018, yasanze imiyoborere y’iki gihugu isobanutse, akibonamo amahirwe yo guhanga ibishya n’icyizere cy’ahazaza heza ha Afurika.

Ibyo Dr. Gaidi yabonye mu Rwanda byahuye n’inzozi we n’umugore we bafite zo kubaka inzego zikemura ibibazo by’Abanyafurika, bahamya ko Kigali ari ahantu heza ho gutangirira urugendo rwabo rwo guteza imbere Afurika bahereye mu rwego rw’uburezi.

Yagize ati “Njye n’umugore wanjye dufite umuhate ukomeye wo kubaka inzego zitanga ibisubizo ku Banyafurika. Twahisemo u Rwanda nk’aho dutangirira ariko ntitugamije gukorera mu Rwanda gusa cyangwa ngo ibikorwa byacu birufashe rwonyine. U Rwanda ni ahantu wakorera hatekanye kandi hafite umurongo mwiza, kandi bikagira ingaruka nziza no hirya y’imipaka yarwo.”

Mu Ugushyingo 2025, Dr. Gaidi yashinze ishuri ryisumbuye AOA (Africa Olympiad Academy) i Kanombe mu Mujyi wa Kigali. Ryigamo abanyeshuri b’abahanga mu Mibare, siyansi n’ikoranabuhanga. Bigira ubuntu kandi integanyanyigisho zaryo ziri ku rwego mpuzamahanga.

Abenshi bo ku yindi migabane bafata Afurika nk’umugabane w’abantu badafite ubwenge, wugarijwe n’ibibazo birimo ubukene. Dr. Gaidi yavuze ko iri shuri rifite intego yo kwereka abo ko bibeshya kuko Abanyafurika ari abahanga.

Ati “Dushaka ko abanyeshuri bacu bumva ko bafite inshingano ikomeye yo kumenya imibare na STEM bari ku mugabane. Akenshi Abanyafurika bafatwa nk’aho bashyira imbaraga ku muco gusa ariko ukuri ni uko twubatse pyramides, kandi pyramides zisaba imibare myinshi.”

Ku marembo ya AOA, hari ibishushanyo bigaragaza amateka ya siyansi n’ikoranabuhanga muri Afurika, bihuza ibyo abakurambere bakoze n’ibyakozwe mu bihe bya vuba nk’inyubako ya Kigali Convention Centre ndetse n’inzozi z’Abanyafurika.

Dr. Faraj yagize ati “Ibi bishushanyo bigaragaza ahazaza ha Afurika. Dushaka ko abanyeshuri bacu bibona nk’abazagena ahazaza ha Afurika. Kugera kuri Afurika twifuza bizabaho kubera ko abanyeshuri bacu bashoboye gutekereza, bakubaka bashingiye ku ishusho y’ahazaza.”

Iri shuri rifite ibyumba by’amashuri abanyeshuri bigiramo umunsi ku wundi, ibishushanyo bigaragaza ibigwi by’abahanga muri siyansi no mu ihangwa ry’ibishya bakomoka muri Afurika, ibyumba byo kuraramo n’aho kwidagadurira nk’ibibuga bya siporo n’aho barebera filimi.

AOA ifite urubuga rwitwa ‘Rising Stars’ ruha abanyeshuri bo muri Afurika amahugurwa mu mibare, hakoreshejwe ururimi rw’Icyongereza n’Igifaransa.

Mu masomo AOA itanga, yibanda ku Mibare, Ubugenge, ubumenyi bwa mudasobwa, Amateka, Politiki mpuzamahanga, Ubukungu n’umuco wo muri Afurika.

Dr. Gaidi agaragaza ko kugira ngo umunyeshuri amenye gukora porogaramu z’ikoranabuhanga nk’ubwenge buhangano (AI), bisaba ko agira ubumenyi shingiro ku mibare, bityo ko ari yo mpamvu aya masomo yunganirana.

Ati “Ntiwagira AI udafite ubumenyi shingiro bw’imibare. Afurika nitarema abantu bakora AI yabo, tuzakomeza gukoresha ikoranabuhanga ryakorewe ahandi.”

Yagaragaje kandi ko niba abanyeshuri biga imibare n’andi masomo ya siyansi, bagomba kumenya n’ibibera hirya no hino ku Isi kandi bakumva neza Afurika n’umuco wayo, kugira ngo bamenye uko bakwifashisha ubumenyi mu gukemura ibibazo bihari.

Dr. Gaidi afite intego y’uko abanyeshuri biga muri AOA bazajya bitabira amarushanwa mpuzamahanga y’imibare nka International Mathematical Olympiad, kuko abamo amahirwe yo kwakirwa na kaminuza zikomeye ku Isi, bakabona ubumenyi bwo ku rwego rwo hejuru.

Ati “Ubushakashatsi bwerekana ko abanyeshuri bitabira amarushanwa y’imibare bagera ku bintu bihambaye. Dushaka ko abanyeshuri bacu bazahanga AI kugira ngo Afurika ntijye ikoresha gusa ikoranabuhanga ryakorewe ahandi.”

Iri shuri ryigamo abanyeshuri 30 bakomoka mu bihugu umunani bya Afurika. Biteganyijwe ko umubare w’abaryigamo uzongerwa, ugere ku 120. Kugira ngo umunyeshuri yemererwe kuryigamo, bisaba ihatana bikomeye kandi bitandukany n’andi mashuri, abanyeshuri ntibiyandikisha.

Abanyeshuri batoranywa binyuze mu marushanwa, amahugurwa y’imibare n’umushinga wa Olympiad mu Rwanda. Mu irushanwa riheruka, hitabiriye abarenga ibihumbi 60 baturutse mu bihugu bitandukanye bya Afurika. Abanyeshuri 30 bageze mu cyiciro cya nyuma ni bo baryigamo.

Ku marembo y'iri shuri hari ibishushanyo bigaragaza amateka ya siyansi n'ikoranabuhanga muri Afurika
Ni ishuri ry'Abanyafurika b'abahanga mu masomo ya siyansi
Imbere mu byumba by'amashuri harimo amazina y'abahanga b'Abanyafurika muri siyansi no mu guhanga ibishya
Abanyeshuri 30 biga muri AOA batoranyijwe mu barenga ibihumbi 60 bashakaga kwigamo
AOA yafunguwe i Kanombe mu Ugushyingo 2025
Dr. Faraj Gaidi ahamya ko Abanyafurika ari abahanga, bitandukanye n'ibivugwa na bamwe bo ku yindi migabane
Yatangaje ko we n'umugore we bashaka gutanga umusanzu mu kubaka inzego zizana impinduka muri Afurika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages