Kuri uyu wa Gatatu nibwo abagize IPU batoye umwanzuro usaba kwamagana intambara u Burusiya bwagabye muri Ukraine no kwiyomekaho uduce tune tw’iki gihugu.

Uwo mwanzuro watanzwe n’itsinda rihagarariye Chili muri iyi nama n’itsinda ry’ibihugu bya Caraibe na Pacifique wagombaga kuganirwaho kuri uyu wa Kane hasabwa ko IPU n’umuryango mpuzamahanga byasabwa kugira icyo bikora ngo intambara yo muri Ukraine ihagarare.

Ubwo busabe ngo bugomba kugira agaciro ari uko bwashyigikiwe n’abagera kuri ⅔ by’abitabiriye.

Ibiganiro byatangiye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane bihabwa isaha imwe aho byari biyobowe na Catherine Gotani Hara, Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Malawi.

Buri mudepite uhagarariye Inteko Ishinga Amategeko mu gihugu runaka yahawe iminota ibiri yo kugaragaza aho igihugu cye gihagaze.

Itsinda ryari rihagarariye Pologne ryavuze ko u Burusiya bwateye igihugu kitigeze kibushotora, kuri ubu abasivile barimo abagore n’abana bakaba bakomeje kwicwa. Ikindi cyagaragajwe na Pologne ni uko u Burusiya buri gutwara abana bo muri Ukraine kubera gusa ubwenegihugu bwabo, icyo yise Jenoside.

Ati "U Burusiya bwateye igihugu kitigeze kigira ibikorwa by’ubushotoranyi gikora, abasivile, abagore n’abagabo bari kwicwa, abana bari kujyanwa mu Burusiya kubera gusa ko ari Abanya-Ukraine. Iyi ni Jenoside, iki ni cyo gisobanuro nyakuri cya Jenoside. Ubu ni bwo buryo u Burusiya buri gukoresha."

U Bufaransa bwavuze ko intambara muri Ukraine yasenye igihugu kandi ko inyuranyije n’amategeko mpuzamahanga.

Si intambara hagati y’u Burusiya na Ukraine gusa, ahubwo ni hagati y’abifatanyije na buri ruhande.

Inteko y’u Bufaransa yagize iti "Ntidukwiye kugaragaza intege nke mu gushyigikira Ukraine. Ukraine yabonye inkunga yo ku rwego mpuzamahanga harimo n’iyavuye mu Bufaransa ndetse buzakomeza."

Vietnam yavuze ko hari impungenge ko amakimbirane ashobora kugera ku rwego mpuzamahanga kandi akagira ingaruka ku mahoro, umutekano, ituze, ubufatanye n’iterambere ku isi.

Vietnam ishyigikiye ko amakimbirane yakemurwa mu mahoro kandi iri mu murongo w’amasezerano mpuzamahanga agena ko buri gihugu gifite ubutavogerwa, ko nta kindi kigomba kwivanga mu bibazo byacyo.

Vietnam kandi yavuze ko intambara yo muri Ukraine nidakemurwa mu mahoro, izakomeza kugira ingaruka ku isi yose. Ku bw’ibyo, ngo yiteguye gutanga umusanzu mu bya dipolomasi mu rugamba rwo kongera kubaka Ukraine.

Afurika y’Epfo yo yanenze imyitwarire ya NATO, ivuga ko uburyo ishaka gukoresha imbaraga kuri buri wese nta musaruro butanga, igaruka ku byo yakoze muri Libya byasize igihugu kibaye umuyonga ndetse na Perezida wacyo, Muammar Gaddafi, akicwa.

IPU n’umuryango w’Ababimbye ngo bikwiye gukora ibishoboka hakabaho ibiganiro byo guhosha intambara mu mahoro "aho gutanga intwaro ku ruhande uru n’uru."

Turikiya na yo yavuze ko Umuryango Mpuzamahanga ugomba gufasha mu biganiro biganisha ku mahoro.

Kugeza ubu ngo Abanya-Ukraine barenga ibihumbi 300 binjiye muri Turikiya, aho bari guhabwa ubufasha nubwo batari bakwiye kuba baravuye mu byabo, ndetse ngo amakimbirane ari kugira ingaruka ku bantu bose.