Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Biribwa ku Isi, PAM, ryagaragaje ko abantu bagera kuri miliyoni 828 bazajya bajya mu buriri badakoze ku munwa buri joro kandi ko ikirere kibi, izamuka ry’ibiciro n’intambara bizakomeza gutuma abatuye Isi batabasha kwihaza mu biribwa.
Ku ruhande rw’u Rwanda, ikibazo gikomeza gutungwa urutoki ni icy’ubutaka buhingwa burushaho kugabanuka bitewe n’ubwiyongere bw’ibikorwaremezo n’imiturire bijyanye n’izamuka ry’imijyi.
Nibura mu myaka 30 iri mbere, Abanyarwanda bashobora kuzaba bageze kuri miliyoni zirenga 23 bavuye kuri miliyoni zisaga 13 nk’uko byagaragajwe n’Ibarura Rusange ry’Abaturage n’Imiturire ryakozwe mu 2022.
Ni mu gihe ubuso bw’igihugu burimo n’igice kigomba gukorerwaho ubuhinzi ngo abantu babone ibiribwa butiyongera, nubwo Leta ifite gahunda yo guhanga indi mirimo idashingiye ku buhinzi.
Igiteye impungenge ni umuvuduko w’imiturire ahari ubutaka bwari bukwiye guhingwa. Uretse mu turere duhana imbibi n’Umujyi wa Kigali hahoze ikigega cy’ibiribwa byagaburiraga abawutuye no mu tundi duce tw’igihugu ubutaka bwera usanga ari bwo buherwaho mu miturire.
Uko ubutaka bukoreshwa muri iki gihe biramutse bikomeje mu myaka nka 30 iri imbere haba hakenewe nk’inshuro enye z’ubuso bw’u Rwanda kugira ngo abarutuye babashe kwihaza mu biribwa.
Ni ibintu bisaba ko hafatwa ingamba zikomeye nk’uko byagarutsweho n’Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubutaka (National Land Authority:NLA) ufite mu nshingano ibyo kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’igishushanyo mbonera cy’imikoreshereze y’ubutaka, Urayeneza Lambert.
Mu kiganiro na IGIHE, Urayeneza yavuze ko mu ngamba zafashwe harimo gukora ibishushanyo mbonera by’imikoreshereze y’ubutaka ku rwego rw’uturere nk’uko byari biteganyijwe muri gahunda yo kwihutisha iterambere, NST1.
Ni nyuma y’igishushanyo mbonera cy’imikoreshereze y’ubutaka ku rwego rw’igihugu cyemejwe mu 2021, gishyiraho imirongo migari yo kubungabunga ubutaka, kugena ahagomba gukorerwa ubuhinzi n’ubworozi, ahagomba gushyirwa amashyamba, ibikorwaremezo n’ibindi.
Yavuze ko kuri ubu hamaze gukorwa ibishushanyo mbonera by’uturere 13 mu gihe mu Turere twa Karongi, Rusizi, Ruhango, Kamonyi, Kayonza na Bugesera byatangiye gukorwa.
Mu tundi turere umunani turimo Burera, Nyabihu, Rutsiro, Ngororero, Nyamasheke, Nyanza, Nyamagabe na Gatsibo ho ntibirakorwa.
Urayeneza yagize ati “Umwaka utaha w’ingengo y’imari uzarangira muri Nyakanga 2024 ibishushanyo mbonera byose bimaze kuboneka.”
Mu gukora ibi bishushanyo mbonera hibandwa ku kubungabunga ubutaka bw’ubuhinzi no kugabanya ubwubakwaho nk’uko yakomeje abisobanura.
Ati “Ingamba ni uko tugomba kubungabunga ubutaka ku buryo 48% by’ubutaka dufite bukomeza gukoreshwa mu buhinzi kuzageza mu 2050. Ikindi ni ukuzamura umusaruro ku buryo umusaruro dufite kuri hegitari uyu munsi wikuba inshuro enye cyangwa eshanu kugira ngo tubashe kwihaza mu biribwa.”
Nibura bisaba Akarere ingengo y’imari iri hagati ya miliyoni 200 na 300 z’amafaranga y’u Rwanda mu gukora igishushanyo mbonera cy’imikoreshereze y’ubutaka iyo byahawe ba rwiyemezamirimo.
Iyo hakoreshejwe abakozi b’Ikigo cy’Ubutaka ni bwo iki kiguzi kigabanuka ariko na bwo ni hagati ya miliyoni 50 na 100 z’amafaranga y’u Rwanda.
Kugabanya site z’imiturire n’ubuso bw’ikibanza
Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubutaka buvuga ko hatangira gukorwa ibishushanyo mbonera ku rwego rw’igihugu site z’imiturire mu cyaro zageraga ku bihumbi 13, hafatwa icyemezo cyo kuzigabanya hagasigara 3000 kugira ngo habungabungwe ubutaka bw’ubuhinzi.
Urayeneza ati “Ku ishusho ya buri karere, ahantu hafi ya hose usanga hatuwe ariko ntabwo tuzabireka gutyo; hari abagenda bimurwa muri site zagenewe ubuhinzi bakajya ahagenewe gutuza abaturage benshi icyarimwe.”
Nubwo bimeze bityo ubutaka bwubatsweho inzu zo guturamo bw’umwihariko mu nkengero z’Umujyi wa Kigali mu gihe ibishushanyo mbonera byari bitarakorwa ntibishoboka ko bwongera gusubizwa mu buhinzi kuko imijyi yamaze kwirema.
Umujyi wa Kigali watangiye gukora igishushanyo mbonera mu 2013. Icyo gihe, ni bwo ku Muyumbo muri Rwamagana, Ruyenzi muri Kamonyi, Shyorongi muri Rulindo na Bugesera hagiye haturwa ku muvuduko wo hejuru.
Utu duce wasangaga ari two twagaburiraga Umujyi mu myaka ya mbere gato ya 2000; uyu munsi ubwo butaka bwarashize. Uyu munsi kuhasubiza mu buhinzi ntibikunda ariko “icyo twakoze ni ugukumira kugira ngo abantu badakomeza kumva ko ari ugukomeza basunika bigira hirya.”
Ikindi ni ukugabanya ingano y’ikibanza cyavuye kuri metero kare 600 (20mx30m) kigashyirwa kuri metero 15 kuri 20. Ubu buso na bwo ngo byagaragaye ko ari bunini kuko usanga umuntu ushaka inzu yo guturamo yubaka nko kuri metero kare 80 ahandi hagasigara imbuga n’igikari.
Urayeneza ati “Turakomeza kugabanya kugira ngo iyo mbuga n’igikari bibe bisangiwe aho kuba buri wese afite ibye. Ikindi ni ukubaka abantu bajya hejuru uko ubushobozi bugenda buboneka.”
Iteka rya Perezida rishyiraho igishushanyo mbonera cy’imikoreshereze n’imitunganyirize by’ubutaka ku rwego rw’igihugu ryasohotse ku wa 20 Gicurasi 2022. Biteganyijwe ko kizashyirwa mu bikorwa mu myaka 30 kuko ari kimwe mu bizagenderwaho mu cyerekezo 2050.
Kizafasha mu kurinda ubutaka bwagenewe ubuhinzi kugira ngo buzatunge abaturage kandi kigatanga umurongo w’uburyo ubutaka bwose bw’igihugu bwakoreshwa binyuze mu gukora ibishushanyo mbonera by’imikoreshereze yabwo muri buri karere.
Ubuhinzi buzaba bugenewe 47% by’ubuso bw’u Rwanda. Mu 2050, ubutaka buhingwa ntibugomba kuba buri munsi ya kilometero kare 12.433.
Amashyamba azaba yihariye 29%; imiturire n’ibikorwaremezo (15%) naho amazi, ibishanga, ibiyaga n’imigezi bizaba byihariye 8,5% by’ubuso bw’igihugu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!