00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Intara y’Amajyepfo yiyemeje kurangiza imanza za Gacaca 540 mu minsi 100

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 13 April 2022 saa 08:40
Yasuwe :

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, avuga ko hatewe intambwe igaragara mu kurangiza imanza zaciwe n’Inkiko Gacaca, kandi ko bihaye umuhigo wo kurangiza imanza zisigaye zigera kuri 540 muri iyi minsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kimwe mu bikibangamiye inzira y’ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda ni uko hari imanza zaciwe n’Inkiko Gacaca ariko zikaba zitararangizwa.

Mu Ntara y’Amajyepfo, uturere twa Gisagara, Nyaruguru, Ruhango na Huye twarangije imanza za Gacaca zose.

Imibare yerekana ko mu Karere ka Gisagara harangijwe imanza za Gacaca 31,113; mu Karere ka Nyaruguru harangizwa 21,765 naho muri Ruhango harangizwa 1,875.

Guverineri Kayitesi yabwiye IGIHE ko muri utwo turere nta rubanza basigaranye yaba izashobokaga n’izagaragaraga nk’izifite imbogamizi.

Yagize ati “Dusigaranye Imanza 540, harimo 493 za Nyamagabe, 29 za Nyanza, 15 za Muhanga n’eshatu za Kamonyi. Izi ni imanza zose z’imitungo zaciwe n’Inkiko Gacaca yaba izigaraga ko zarangizwa cyangwa se izagaragazaga imbogamizi zituma zitarangizwa.”

Yakomeje avuga ko bari mu bukangurambaga ku buryo n’izisigaye zizarangizwa muri iyi minsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “Ubu tukaba turi mu bukangurambaga bwo kuzirangiza ku buryo twizera ko tuzasoza iminsi 100 yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi n’izi manza zose zarangijwe.”

Mu kurangiza imanza zaciwe n’Inkiko Gacaca hari abarokotse Jenoside bagiye baha imbabazi ababahemukiye, ahubwo akaba ari bo babafasha nyuma yo gufungurwa.

Urugero ni urwa Mukampfizi Valerie wo mu Murenge wa Simbi mu Karere ka Huye wahisemo kubabarira abamwiciye bakamusahurira n’imitungo muri Jenoside yakorewe Abatutsi, kandi atanga n’igitekerezo cyo kubakira Habimana Jean Damascène wamwiciye umugabo akanamusahura.

Ati “Akimara gufungurwa yaje nta kintu na kimwe afite asanga n’umugore we yarigendeye, ni uko ndamwakira muha ibyo kurya turaganira. Nabonye rero atagira aho kuba ntanga igitekerezo mu matsinda tubanamo muri AMI ngo tuzashake uko tumuha umuganda tumwubakire, baracyemera none ni byo turimo.”

Akomeza avuga ko yiyemeje kubabarira abamuhemukiye muri Jenoside kuko bimufasha gutuza ku mutima.

Ati “Njyewe nkunda gusenga kandi nasenze Imana numva umutima wanjye unsabye kubabarira. Urabona ko ngeze mu za bukuru, ndumva ngomba kubabarira abantu bose kugira ngo nzave kuri iyi Si nkeye ku mutima nta muntu dufitanye ibibazo. Iyo nibutse umugabo wanjye n’umwana wanjye wishwe, ndasenga Imana ikansubizamo imbaraga.”

Mukampfizi Valerie na Habimana Jean Damascène babana mu matsinda yitwa Amataba y’Ubumwe n’Ubwiyunge bashingiwe na Associtation Modeste et Innocent, AMI, ahuza abakoze Jenoside n’abayirokotse kugira ngo batozwe inzira y’ubumwe n’ubwiyunge no kubana mu mahoro.

Guverineri Kayitesi yashimiye Abarokotse Jenoside uburyo bakomeje gutwaza bakihanganira ibikomere batewe na Jenoside yakorewe Abatutsi, bagatanga imbabazi ku babahemukiye.

Yasabye abaturage kurangwa n’ituze birinda ibihuha bigamije kubabibamo amacakubiri muri ibi bihe u Rwanda n’Isi yose bibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, yavuze ko bafite intego yo kurangiza imanza Gacaca zisigaye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages