Ni umwanzuro wafashwe kuri uyu wa 14 Mata 2026, ubwo Komisiyo y’Imiyoborere, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore yagezaga raporo yayo ku Nteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite.
Perezida w’iyo Komisiyo, Depite Nabahire Anastase, yagaragaje ko komisiyo yasanze ari byiza ko hariho Politiki y’Igihugu yerekeye amakoperative mu Rwanda, itegeko riyagenga, urwego ruyareberera n’umurimo wo kuyakurikiranira hafi no kuyagira inama ariko ugaragaramo intege nke.
Ati “Ibyo bigira ingaruka bikayateza ibibazo byinshi birimo imicungire mibi, imikorere itanoze, ibihombo bigira ingaruka ku baturage bakorana na yo nk’uko byagaragajwe na raporo y’Urwego rw’Umuvunyi ya 2024/2025.”
Urwego rugenzura Amakoperative (RCA), mu isesengura rwakoze rwagaragaje ko mu makoperative 11.000, arenga 4.200 asinziriye (dormant cooperatives).
Depite Nabahire yasobanuye ibyo bibazo bitizwa umurindi no kuba hashira igihe hadakozwe igenzura ku mikorere y’amakoperative.
Ati “Byagaragariye kandi Komisiyo ko ibyo bibazo byose bitizwa umurindi n’uko hashira igihe kirekire cyane inyinshi muri izo koperative zitagenzuwe, zitagiriwe inama ku buryo hari n’izirenza imyaka 17 nta bugenzuzi zikorewe.”
Mu gukemura ibyo bibazo, Umutwe w’Abadepite wasabye Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda kugaragaza uburyo bwo gukemura ikibazo cyo gutinda gukorera amakoperative ubugenzuzi bikayaviramo ibibazo bibangamira imikorere yayo, imikoranire mibi n’abaturage no kuyahombya burundu.
Yasabye kandi ko ibyo bigomba gukorwa mu gihe kitarenze amezi atatu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!