00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inteko Ishinga Amategeko yasabye MINICOM gukemura ibibazo byazonze amakoperative

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 15 April 2026 saa 07:08
Yasuwe :

Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite, yasabye Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM), gukemura ikibazo cyo gutinda gukorera amakoperative ubugenzuzi bikayaviramo ibibazo bibangamira imikorere yayo no guhombya burundu abaturage.

Ni umwanzuro wafashwe kuri uyu wa 14 Mata 2026, ubwo Komisiyo y’Imiyoborere, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore yagezaga raporo yayo ku Nteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite.

Perezida w’iyo Komisiyo, Depite Nabahire Anastase, yagaragaje ko komisiyo yasanze ari byiza ko hariho Politiki y’Igihugu yerekeye amakoperative mu Rwanda, itegeko riyagenga, urwego ruyareberera n’umurimo wo kuyakurikiranira hafi no kuyagira inama ariko ugaragaramo intege nke.

Ati “Ibyo bigira ingaruka bikayateza ibibazo byinshi birimo imicungire mibi, imikorere itanoze, ibihombo bigira ingaruka ku baturage bakorana na yo nk’uko byagaragajwe na raporo y’Urwego rw’Umuvunyi ya 2024/2025.”

Urwego rugenzura Amakoperative (RCA), mu isesengura rwakoze rwagaragaje ko mu makoperative 11.000, arenga 4.200 asinziriye (dormant cooperatives).

Depite Nabahire yasobanuye ibyo bibazo bitizwa umurindi no kuba hashira igihe hadakozwe igenzura ku mikorere y’amakoperative.

Ati “Byagaragariye kandi Komisiyo ko ibyo bibazo byose bitizwa umurindi n’uko hashira igihe kirekire cyane inyinshi muri izo koperative zitagenzuwe, zitagiriwe inama ku buryo hari n’izirenza imyaka 17 nta bugenzuzi zikorewe.”

Mu gukemura ibyo bibazo, Umutwe w’Abadepite wasabye Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda kugaragaza uburyo bwo gukemura ikibazo cyo gutinda gukorera amakoperative ubugenzuzi bikayaviramo ibibazo bibangamira imikorere yayo, imikoranire mibi n’abaturage no kuyahombya burundu.

Yasabye kandi ko ibyo bigomba gukorwa mu gihe kitarenze amezi atatu.

Inteko Ishinga Ametegeko yasabye MINICOM gukemura ibibazo byazonze amakoperative
Abadepite basabye ko ibibazo biri mu makoperative bivugutirwa umuti
Depite Muhakwa Valens na we yitabiriye Inteko Rusange
Depite Mukabalisa Germaine ni umwe mu bagize Komisiyo y’Imiyoborere, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore
Depite Mussolini Eugène ari mu bemeje umwanzuro w'uko MINICOM ikemura ibibazo byazonze amakoperative

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages