Perezida wa PDI, Musa Fazil Harerimana, yagaragaje ko impamvu yo guhindura iryo zina ari uko wasangaga mu ndimi z’amahanga biteza urujijo bityo bahisemo kurihindura kugira ngo bagire izina ryabo bwite rya Intangarugero.
Ubusanzwe mu magambo arambuye PDI ni impine yubatse mu Gifaransa ivuga ‘Parti Démocratique Idéal’ mu Cyongereza bikaba ‘Ideal Democratic Party’.
Iryo shyaka rigaragaza ko ijambo ‘Idéal’ risobanura intangarugero muri demokarasi ku buryo mu Kinyarwanda ho inyito nta kibazo ifite ariko ko muri izo ndimi zindi ebyiri ho harimo ikibazo.
Bagaragaza ko ‘Idéal’ ari ijambo ritagikoreshwa cyane kuko mu mwanya waryo hakoreshwa cyane ijambo ‘exemplaire’ ndetse atari n’inyito ikunze gukoreshwa mu by’amashyaka ya politiki ku buryo bibasaba kubitangaho ibisobanuro cyane.
Mu nyito nshya, ishyaka PDI mu mpine rizakomeza kwitwa gutyo ariko mu Gifaransa ribe ‘Parti Démocrate Intangarugero’ rivuye kuri ‘Parti Démocrate Idéal’, naho mu Cyongereza rizaba ‘Democratic Party Intangarugero’.
Harerimana Musa Fazil, yasobanuye ko guhindura izina bigiye gufasha ishyaka gukomeza gukora.
Ati “Ni ukuvuga ko amashyaka y’aba-democrates ni menshi, ariko aho dutandukaniye nabo ni uko twebwe turi Intangarugero. Izina ryacu ry’Ikinyarwanda ni Intangarugero. Twashakaga kubisobanura neza. Ntabwo bihindura imikorere yacu ariko biraduha n’akanyabugabo. Kuba Intangarugero mu izina no mu bayoboke, umuyoboke yagira icyo akora cyangwa ashingwa akagikora ari Intangarugero.”
Yakomeje yerekana ko no guhindura iryo zina biri muri gahunda yo guteza imbere ururimi rw’Ikinyarwanda.
Ati “Ni no guteza imbere ururimi rwacu. Iyo tuvuze Imbuto Foundation, Agaciro Development Fund n’ibindi, icyo gihe iyo tubivuze, uba uteza imbere n’ururimi rw’Ikinyarwanda, twivuga Icyongereza cyangwa Igifaransa tukaryongeraho kuko izina bwite ntirihinduka.”
Ishyaka PDI ryashinzwe mu Ugushyingo 1991, rifite intego yo guharanira uburenganzira bw’abantu babwimwaga muri icyo gihe, harimo n’Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda kuko bakorerwaga ivangura bakimwa uburenganzira bw’ibanze n’ubutegetsi bwariho.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!