00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inteko Nyafurika zihangayikishijwe n’iterabwoba na ‘Coup d’état’ byabase uyu Mugabane

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 10 March 2022 saa 02:55
Yasuwe :

Komite Nshingwabikorwa y’Ihuriro ry’Inteko Zishinga Amategeko muri Afurika (UPA) yatangaje ko ibibazo by’umutekano muke, iterabwoba, ihohoterwa rikorerwa abagore n’ibyo guhirika ubutegetsi kuri uyu mugabane bihangayikishije bikaba bikwiye guhabwa uburemere bikwiye mu rwego rwo kubishakira ibisubizo.

Ibi ni bimwe mu byagarutsweho ubwo hafungurwaga Inama ya 77 y’uru rwego ku wa 10 Werurwe 2022, mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda.

Ibaye mu gihe Isi yugarijwe n’ibihe bikomeye birimo ihindagurika ry’ibihe, iterabwoba, ubuhunzi budafite impamvu, icyorezo cya Covid-19, ubukene nk’uko Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Djibouti akaba na Perezida wa UPA, Mohmed Ali Houmed yabigarutseho.

Nk’urwego rufite inshingano zo guharanira amahoro no guteza imbere demokarasi kuri uyu mugabane, Mohmed Ali, yavuze ko rwagerageje kumvikanisha ijwi ry’Abanyafurika ku bibahangayikishije n’ibyo bifuza kugira ngo batere imbere.

Yavuze ko ari ibikorwa bigomba gukomeza kubera ko akenshi haba hari ibibazo bisaba kuba maso mu buryo buhoraho.

Ati “Uyu munsi turabona ibibazo bya demokarasi na Coup d’état za gisirikare cyane cyane mu gace k’u Burengerazuba bw’umugabane wacu. Ese biterwa no kumva nabi demokarasi nk’uko byagiye bivugwa cyangwa ni ingaruka z’ibibazo abaturage baba bafite biturutse ku miyoborere mibi, umutekano muke mu bihugu byinshi ku mugabane wacu?”

Mohmed Ali yasabye ko hakwiye gutegurwa inama yiga ku bibazo bya demokarasi muri Afurika, uyu ukazaba ari umwanya wo gusesengura umuzi w’iki kibazo no kurushaho kucyumva no kugishakira igisubizo gikwiye.

Yongeyeho ko hatangijwe n’ibiganiro ku kuba hategurwa izindi nama mpuzamahanga muri uyu mwaka wa 2022 harimo izaganira ku ishyirwa mu bikorwa ry’ibyavuye mu bushakashatsi UPA yakoze ku bufatanye n’Ihuriro ry’Inteko Zishinga Amategeko muri Afurika ku bijyanye iteshagaciro n’ihohoterwa rikorerwa abagore mu Nteko zishinga Amategeko n’izaba yiga ku kibazo cy’ingutu cy’iterabwoba.

Senateri Nora Ladi Daduut waturutse mu Nteko Ishinga Amategeko ya Nigeria, yavuze ko umutekano muke n’iterabwoba biri mu bibazo bikomereye Afurika.

Ati “Mu bice byinshi muri Nigeria no muri Afurika muri rusange turi guhura n’ibitero byinshi by’iterabwoba, dufite umutekano muke. Kubera iyo mpamvu tugomba kugira icyo dukora duhereye ku Nteko Zishinga Amategeko.Tugomba gukorera hamwe ikiruta byose tugomba kwikunda. Dukwiye kumenya ko Imana ari yo yaturemye bityo nta n’umwe ufite uburenganzira bwo kwambura undi ubuzima.”

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, Mukabalisa Donatille, yavuze ko inama nk’iyi ari urubuga rwo gusubiza amaso inyuma bagakura isomo mu mateka hagamijwe kubaka ahazaza habereye abo mu gihe kizaza.

Yavuze ko ari umwanya wo gusangira ubunararibonye nk’abahagarariye abaturage bo ku Mugabane umwe harebwa ibyakorwa kugira ngo ibyo bifuza bishyirwe mu bikorwa bityo bagire uruhare mu iterambere ryawo.

Ihuriro ry’Inteko Zishinga Amategeko muri Afurika (UPA) rimaze imyaka 46 rishinzwe. Ibikorwa byaryo byibanda gushyira imbaraga ku kintu cyose cyagira uruhare mu iterambere rirambye rya Afurika hubakiwe ku mutekano n’amahoro, kurwanya amakimbirane, guharanira uburenganzira bwa muntu na demokarasi, imiyoborere myiza, kurwanya ubukene na ruswa ndetse no kudaheza umugore.

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Djibouti akaba na Perezida wa UPA, Mohmed Ali Houmed (wa kabiri iburyo) yavuze ko ibibazo byugarije Afurika bikwiye guhabwa uburemere bwabyo no gushakirwa ibisubizo
Iyi nama ni umwanya wo kungurana ibitekerezo ku buryo bw’imikorere isubiza ibibazo abaturage bahura na byo
Iyi nama yabereye mu Rwanda nyuma y'aho iy'ubushize yabereye muri Djibouti
Abahagarariye Inteko Zishinga Amategeko mu bihugu bitandukanye bitabiriye iyi nama

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages