00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inteko yavuze ku bagizweho ingaruka n’umushinga wa Nyandungu Eco Park batahawe ingurane

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 5 May 2026 saa 04:58
Yasuwe :

Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite, yasabye Minisiteri y’Ibidukikije kugaragaza uko izakemura ikibazo cy’abaturage bagizweho ingaruka n’ibikorwa by’umushinga wo gutunganya Pariki ya Nyandungu.

Ni ibyagarutsweho kuri uyu wa 5 Gicurasi 2026, ubwo Komisiyo y’Ubutaka, Ibidukikije, Ubuhinzi, Ubworozi n’Amashyamba, yatangaga raporo ku isesengura yakoze ku ishyirwa mu bikorwa rya Politiki y’Ibidukikije n’Ihindagurika ry’Ibihe yo muri 2019.

Inteko yasabye Minisiteri y’Ibidukikije, kuyigaragariza gahunda yo kwishyura ingurane ku mitungo y’abaturage yagizweho ingaruka n’umushinga wo gutunganya igishanga cya Nyandungu (Nyandungu Urban Wethland Eco-Tourism Park/NUWEP).

Inteko yasabye kandi ko ibyo bikorwa mu gihe kitarenze amezi amezi abiri.

Mu isesengura ryari ryakozwe hagaragajwe ko Umujyi wa Kigali wakoze igenagaciro ry’ubutaka bwose ringana na miliyari 7,5 Frw ukaba ukorana na MINECOFIN mu gushaka iyo ngurane.

Hanagaragajwe kandi ko hanarebwa niba mu gihe haboneka ubutaka mu Mujyi wa Kigali cyangwa ahandi hantu, ababishaka babuhabwa nk’ingurane aho guhabwa amafaranga.

Mu 2016 ni bwo hatangiye umushinga wo kuvugurura igishanga cya Nyandungu kikagirwa ahantu nyaburanga ari bwo hahinduwe Pariki y’Ubukerarugendo bubungabunga Ibidukikije ya Nyandungu [Nyandungu Eco Tourism Park].

Iki gishanga mbere y’uko gitangira kuvugururwa cyakorerwagamo ubuhinzi, ubworozi no kuyaragiriramo ndetse hari abagikoreshaga nk’ikimoteri cyo kumenamo imyanda, bigatuma cyangirika.

Uko gufatwa nabi kwatumye cyibasirwa n’imyuzure y’amazi ava ku misozi igikikije arimo ay’imvura n’ava n’abaturage.

Imirimo yo kugitunganya yarangiye mu 2022 ari na bwo hafunguwe Pariki y’Ubukerarugendo bubungabunga Ibidukikije ya Nyandungu.

Pariki ya Nyandungu ubu iri kuri hegitari zirenga 121, ziherereye mu Mirenge ya Ndera ho mu Karere ka Gasabo na Nyarugunga muri Kicukiro. Iri hagati y’umuhanda wa La Palisse Hotel kugera k’ugana i Ndera kuri 15.

Mu 2025 iyi pariki yasuwe n’abantu barenga ibihumbi 111, yinjiza arenga miliyoni 360 Frw, mu gihe mu 2024 yasuwe n’abarenga ibihumbi 76, yinjiza miliyoni 158 Frw.

Inteko yishyurije Abaturage bagizweho ingaruka n’umushinga wa Nyandungu Eco Park batahawe ingurane
Pariki y'Igihugu ya Nyandungu ni imwe mu zifasha abantu baturutse hirya no hino kuruhuka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages