00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Intumwa za Loni zihangayikishijwe no kuzamba k’umubano w’u Burundi n’u Rwanda

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 14 February 2024 saa 09:58
Yasuwe :

Intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye (Loni) mu karere k’ibiyaga bigari, Huang Xia, n’iyo muri Afurika yo hagati, Abdou Abarry, zagaragarije Perezida Evariste Ndayishimiye ko zihangayikishijwe n’umubano w’u Burundi n’u Rwanda wazambye.

Perezida Ndayishimiye yakiriye izi ntumwa tariki ya 12 Gashyantare 2024. Ibiro bye byasobanuye ko baganiriye ku mutekano wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’akarere k’ibiyaga bigari.

Muri iki kiganiro, izi ntumwa zashimye ubufasha u Burundi buha RDC mu gukemura ikibazo cy’umutekano, ariko zigaragaria Perezida Ndayishimiye ko zihangayikishijwe n’amakimbirane igihugu cye gifitanye n’u Rwanda.

Perezida w’u Burundi yashimangiriye imbere y’izi ntumwa ko yafunze imipaka y’igihugu cye n’u Rwanda, asobanura ko yabikoze mu rwego rwo kurinda abaturage.

Ati “Kurinda abaturage ni inshingano za Leta, bityo tugomba kubarinda dufata ingamba zikumira.”

Ndayishimiye yamenyesheje izi ntumwa ko ntacyo u Burundi butakoze kugira ngo umubano wabwo n’u Rwanda ube mwiza ariko ngo ntacyo byatanze.

Nk’uko ikinyamakuru Iwacu cyabitangaje, intumwa z’Umunyamabanga Mukuru wa Loni zasabye Ndayishimiye kubahiriza amasezerano y’amahoro ya Addis Abeba agamije kugarura amahoro n’umutekano mu karere.

U Burundi bwafunze imipaka yabwo n’u Rwanda tariki ya 11 Mutarama 2024, nyuma y’aho Perezida Ndayishimiye atangaje ko umutwe witwaje intwaro wa RED Tabara ufashwa n’u Rwanda.

Leta y’u Rwanda yateye utwatsi ikirego cya Ndayishimiye, isobanura ko nta mutwe n’umwe urwanya Leta y’u Burundi rukorana na wo; bityo ko ibyo uyu Mukuru w’Igihugu yavuze bidafite ishingiro.

Kuva iyi mipaka yafungwa, u Burundi bwohereje abasirikare benshi n’intwaro nyinshi mu bice byegereye u Rwanda, mu ishyamba rya Kibira mu gihe icyo gihugu cyashyize imbaraga mu kohereza abasirikare benshi muri Congo kurwanya M23.

Perezida Ndayishimiye yakiriye intumwa zihariye z'Umunyamabanga Mukuru wa Loni

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages