Ubwo iryo tsinda ryari riyobowe n’Umuyobozi w’Ishami rishinzwe imiyoborere myiza no kurwanya ruswa mu Ntara ya Putland, Abdirahman Ali Gureye, ryakiriwe n’Umuyobozi w’Ishami rishinzwe imikoranire n’abaturage n’izindi nzego, Assistant Commissioner of Police (ACP) Celestin Twahirwa.
Mu byo abo bashyitsi baganirijweho harimo ingamba zo kurwanya ruswa n’uburyo polisi ifatanya n’izindi nzego muri uru rugamba.
ACP Twahirwa yabwiye Gureye na mugenzi we ko mu nzego Polisi y’u Rwanda ifatanya na zo kurwanya ruswa harimo iza Leta zirimo Urwego rw’Umuvunyi na Minisiteri y’Ubutabera; hakiyongeraho imiryango itegamiye kuri Leta nka TI-Rwanda na Sosiyete Sivile.
Yababwiye ko ubwoko bwa ruswa izi nzego zifatanya kurwanya ishingiye kuri serivisi n’impano yaba iy’amafaranga cyangwa indi ndonke ndetse n’indi iyo ari yo yose.
Yagize ati "Kurwanya ruswa biri mu byo Polisi y’u Rwanda yitaho cyane. Umupolisi ufashwe ayaka, ayakira cyangwa ayitanga arirukanwa hatitawe ku bwoko n’ingano byayo kandi agakurikiranwa n’inzego z’ubutabera."
Yongeyeho ati "Ibyaha bya ruswa bigenda bigabanuka mu Rwanda uko imyaka ihita indi igataha bitewe n’ingamba zo kuyirwanya zirimo ubukangurambaga ku kuyirinda, ubufatanye mu kuyirwanya no guhana abakoze icyo cyaha."
Aba bashyitsi babajije ibibazo bishingiye ahanini ku gushaka gusobanukirwa byimbitse uburyo Polisi y’u Rwanda ifatanya n’izindi nzego kurwanya ruswa n’urwego rw’imyumvire y’abaturage mu kwirinda iki cyaha.
Gureye yagize ati "U Rwanda ni urugero rwiza mu kurwanya ruswa. Ni yo mpamvu twaje kwigira ku bunararibonye rwarwo kandi ibyo twigiye kuri Polisi y’u Rwanda bizadufasha gutera imbere mu kurwanya no gukumira ruswa mu gihugu cyacu."






Ibitekerezo 0