Inyamaswa zari zarasigaye inyuma y’uruzitiro ruzengurutse pariki y’Akagera, zigahungabanya umutekano w’abaturage zona imyaka ndetse zigahitana n’ubuzima bw’abantu, ku wa 13 Kamena zasubijwe muri Pariki hifashishijwe indege.
Mutangana Eugene, Umuyobozi wungirije wa Pariki y’Akagera Ukurikirana Pariki y’Akagera n’ibikorwa byo kurinda Pariki yagize ati« Iki gikorwa cyakozwe hifashishijwe indege muri iki gikorwa ariko n’abaturage barenga 300 bakigizemo uruhare, twagifashijwe n’abaturage bo muri Karangazi mu karere ka Nyagatare.”
Ishami rishinzwe ubukerarugendo mu kigo cy’Igihugu cy’iterambere (RDB), ryatangarije IGIHE ko inyamaswa zasubijwe muri Pariki y’Akagera zirimo Imbogo ebyiri, Imparage zirenga magana inani, Udusumbashyamba tubiri, Indonyi zirenga mirongo itanu. Hanasubijwemo inyamaswa zirimo Impala, Inyemera n’izindi.



















TANGA IGITEKEREZO