Basaba ko iyo nyubako yashyirwaho inzira iborohereza kugera ku bayobozi bakorera hejuru cyane ko na komite nyobozi yose ari ho ikorera bigatuma bamwe bitaborohera kubagezaho ibibazo baba bafite.
Niyonizeye Karema Casimir, ni umwe muri bo. Yagize ati "Kwaka serivisi hano biragoye, ubu nashakaga kujya kureba Meya ariko kubera ko akorera hejuru sinshobora kuhagera kandi ibibazo mfite mba ngomba kubimuganiriza ubwanjye, ubu bizansaba kumenya aho yakoreye nkajyayo nkamwibwirira.
"Byibuze babaye badukoreye inzira itworogereza byadufasha. Bayitwijeje inshuro nyinshi ariko byaranze kandi ubona ko izindi nyubako za kera ubu bagenda bazongeramo bigashoboka.”
Iki kibazo kandi cyagarutsweho na Uwitonze Heslon uhagarariye abafite ubumuga mu Karere ka Musanze. Yavuze ko bagiye bifuza kenshi ko bakubakirwa inzira iborohereza kugera mu biro bimwe na bimwe ariko ngo ntakirakorwa.
Yagize ati "Usibye n’abo mwaganiriye, nanjye ubwanjye ubashinzwe ni uko, kuko nk’ubu ngubu maze imyaka igera muri itatu ntazi ibiro bya Meya, ntazi kwa Gitifu, kandi serivisi nyinshi zitangirwa hejuru, ubwo rero urumva yaba abagenerwabikorwa ntabwo babyishimira kuko burya buri wese aba yifuza ko uwo aje kureba amubona."
Umuyobozi w’Agategenyo w’Akarere ka Musanze, Hamiss Habimana yavuze ko bafite muri gahunda kuzavugurura ibiro by’Akarere ka Musanze ari na bwo iyo nzira izazirikanwa.
Yagize ati "Ikijyanye n’ibiro by’Akarere ka Musanze, birumvikana ko iriya nyubako nivugururwa hateganyijwe gushyiraho inzira y’abafite ubumuga kugira ngo babashe kugera kuri serivisi zitandukanye."
Impuzamiryango y’abantu bafite ubumuga, NUDOR, itanga inama ko nta muntu ukwiye kwirengagiza abafite ubumuga kuko utarabuvukanye ashobora kubugira biturutse ku mpanuka, ibiza, ibyorezo n’ibindi bibazo abantu bagenda bahura na byo mu buzima.
Itegeko no 01/2007 ryo ku wa 20/01/2007 rirengera abantu bafite ubumuga muri rusange, mu mutwe waryo wa gatandatu uteganya ko inyubako zitangirwamo serivisi zitandukanye zigenewe abaturage zigomba kuba ziteye ku buryo zorohereza abafite ubumuga kugera aho izo serivisi zitangirwa.
Mu ibarura rusange riherutse gukorwa muri 2022 ryagaragaje ko abantu bafite ubumuga mu Rwanda bagera ku 391,775, abagore ni 216,826 na ho abagabo bakaba 174,949 ndetse muri uyu mwaka hari gukorwa ibarura rizagaragaza neza imibare nyakuri y’abantu bafite ubumuga mu Rwanda.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!