Ni amakuru Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Burundi yatangarije ku rubuga X (rwahoze rwitwa Twitter) kuri uyu wa 3 Gashyantare 2024.
Yagize iti “Ambasade ya Repubulika y’u Burundi i Kigali mu Rwanda, inyubako bwite ya Leta y’u Burundi yamaze kuvugururwa.”
Iyi Minisiteri yasobanuye ko kuvugurura iyi nyubako biri muri Politiki nshya y’u Burundi yo kuvugurura inyubako za ambasade zayo n’amashami yazo mu bihugu byose buhagarariwemo.
Iki gikorwa kirangiye mu gihe umubano w’u Burundi n’u Rwanda utameze neza; ibyatumye u Burundi bufunga imipaka tariki ya 11 Mutarama 2024.
Yaba Leta y’u Rwanda ndetse n’iy’u Burundi, mu matangazo zashyize hanze asobanura ko cyatandukanyije ibi bihugu, zatangaje ko ziteguye ibiganiro bigamije kuzahura umubano.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!