00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inzego zitandukanye ziri kubakwamo ubushobozi bwo guhangana n’ibyaha byambukiranya imipaka

Yanditswe na Theodomire Munyengabe
Kuya 23 November 2023 saa 09:06
Yasuwe :

Umuryango Uharanira Amahoro n’Uburenganzira bwa Muntu mu Karere k’Ibiyaga Bigari, Ipeace, ku bufatanye n’Ishuri Rikuru ryo kwigisha no guteza imbere Amategeko, ILPD, uri guhugura abakora mu nzego zitandukanye ku bijyanye n’ubutabera ku byaha byambukiranya imipaka.

Kuri iyi nshuro aya mahugurwa ari gutangwa binyuze mu mushinga wo “Gushimangira ubutabera butagira umupaka”, yahawe abantu 210 bo mu nzego zitandukanye zirimo iz’abacamanza, abashinzwe abinjira n’abasohoka, abagenzacyaha n’abavoka.

Azagenda atangwa mu byiciro, aho yatangiye ku ya 20 Ugushyingo, akazasozwa ku ya 6 Ukuboza 2023.

Ibyaha byambukiranya imipaka bikomeza kwiyongera uko iminsi ihita ndetse uko ikoranabuhanga rirushaho kwaguka, ni nako ibyaha byambukiranya imipaka bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga birushaho kwiyongera.

Aba bari guhugurwa bari kuganira kuri ibi byaha, uko bigenzwa n’uburyo byakumirwa ndetse no kureba uko hagezwa ubutabera ku bagizweho ingaruka na byo.

Umuyobozi muri iPeace ushinzwe Ishami ry’Amategeko, Ndayambaje Gisa Robert, yavuze ko aya mahugurwa yateguwe mu murongo wo kujyana n’iterambere ry’Isi, ku buryo mu gihe ibyaha nk’ibi byagaragara haba hari ubushobozi bwo kubihashya.

Yagize ati “Ibyaha byambukiranya imipaka byatangiye kwiyongera cyane kandi binatizwa umurindi n’ikoranabuhanga. Birakwiye ko abagira uruhare mu gukumira ibyo byaha, abaca imanza zerekeranye na byo n’abandi baba maso kugira ngo hatabaho icyuho cyaterwa n’ubushobozi bukeye.”

“Bijya bibaho ko nk’abanyamategeko cyangwa abacamanza badahura n’ibyaha nk’ibi, baba bakeneye guhugurwa kugira ngo bajyane n’igihe babashe kuburanira ababikorerwa no kuburanisha ababikora.”

Ikindi cy’ingenzi aya mahugurwa agamije, ni uguhugura abayitabiriye ku bijyanye n’amategeko areba abinjira n’abasohoka kuko byagaragaye ko hari ibyaha byambukiranya imipaka biba bifite aho bihuriye n’amategeko areba abinjira n’abasohoka.

Umwavoka Me Micomyiza Liliane, ukorera mu Mujyi wa Kigali, yagaragaje ko bajya bahura n’ibibazo nk’ibi rimwe na rimwe bakagerageza gushaka umuti, bityo aya mahugurwa ari ingenzi kuko ari ubumenyi bwiyongera ku bundi.

Ati “Twungutse ibintu byinshi. Ubu hari nk’amahame tutari tuzi twagiye twunguka, hari aho twajyaga dukoresha amategeko mu buryo butagutse none uyu munsi batweretse amategeko nyirizina ajyanye n’igihe kuko ibyaha bigenda bihinduka.”

Bimwe mu byaha byambukiranya imipaka bigaragara mu Rwanda birimo ibyo kwinjiza ibintu mu buryo bwa magendu, ibyaha byo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 hifashishijwe ikoranabuhanga, ibyo kwiba amafaranga ku ikoranabuhanga, icuruzwa ry’abantu n’ibindi.

Aya mahugurwa azahabwa ibyiciro byose bigaragara mu rwego rw'ubutabera,akaba yaratangiriye ku bagenzacyaha n'abunganira abandi mu mategeko
Me Micomyiza Liliane,ukora umwuga wo kunganira abandi mu mategeko,avuga ko aya mahugurwa yaziye igihe kuko ibyaha byambukiranya imipaka(cross border crimes) birushaho kwiyongera
Gisa Ndayambaje Robert umukozi wa iPeace yateguye aya mahugurwa ku bufatanye na ILPD yavuze ko bazi neza akamaro ko kubaka ubushobozi bw'abari mu nzego z'ubutabera kuko ari byo bituma batanga serivisi inoze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages